Julian Hellmann niwe yatsinze agace ka 5 ka Tour du Rwanda

Umudage Julian Hellmann niwe wegukanye intsinzi y'agace ka 5 k'isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda mu rugendo rwavaga i Karongi rwerekeza mu mujyi wa Rubavu.
Helllmann Julian ukininira ikipe ya Embrace the World yakoresheje amasaha 2 iminota 27 n'amasegonda 34 mu rugendo rwari rufite ibirometero 95.

Ni agace ka kabiri amaze gutsinda nyuma yo gutsinda agace ka mbere, ikipe ye kandi Embrace the World imaze gutsinda uduce 3 mu duce 5 bamaze gusiganwa.
Umwenda w'umuhondo uracyambawe na Samuel Mugisha urusha uwa kabiri ikinyuranyo cy'amasegonda 21.
Umunsi w'ejo bazasiganwa urugendo rwa kirometero 108,umuhanda Rubavu-Musanze-Kinigi.







