Valence Ndayisenga akomeje kuba ku isonga rya Tour du Rwanda

Valence Ndayisenga yatsinze agace kabanziriza aka nyuma mu isiganwa ry'amagare rya 'Tour du Rwanda' akomeza kuyobora iryo siganwa.Ndayisenga yakoresheje amasaha abiri, iminota 20 n'amasegonda 38 kuva i Musanze mu ntara y'amajyaruguru kugera mu murwa mukuru i Kigali. Ni urugendo rureshya n' ibirometero 109 (Km 109).

Valence Ndayisenga yasize Eyob Metkel, w'umunya Eritrea bakinana mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo amusigaho umupira w'igare gusa.Muri rusange Valence Ndayisenga ararusha Metkel amasegonda 42 yonyine. Ibi byatumye agumana umwambaro w'umuhondo (yellow jersey) ihabwa uri ku isonga. Isiganwa rizasozwa kuri iki Cyumweru abasiganwa bazenguruka mu mujyi wa Kigali ahareshya na km 108.







