Niger yemeje ko inyeshyamba zagabye igitero ku muyoboro w'ibitoro

    • Umwanditsi, Lucy Fleming i London na Tchima Illa Issoufou i Niamey
    • Igikorwa, BBC News

Agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Niger kemeje ko inyeshyamba zangije umuyoboro unyuzwamo ibitoro bidatunganyije ubijyana mu gihugu cya Bénin bahana imbibi.

Umutwe w'inyeshyamba wa FPL (Front Patriotique pour la Libération), urwanira irekurwa ry'uwahoze ari Perezida wa Niger Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi n'agatsiko ka gisirikare muri Nyakanga (7) mu 2023, wavuze ko ari wo wagabye icyo gitero muri iki cyumweru.

Wakangishije kugaba ibitero ku bikorwa-remezo by'ibitoro, ndetse usaba kompanyi z'Ubushinwa zikoresha uwo muyoboro w'ibitoro kureka gufasha ubutegetsi bwa gisirikare bwa Niger.

Ni cyo kibazo cya vuba aha cyibasiye uyu muyoboro uherutse gufungurwa ufite uburebure bwa kilometero 2,000, mu gihe umubano hagati ya Niger na Bénin ukomeje kuba mubi.

Igitangazamakuru cya leta ya Niger cyavuze ko "abantu bagamije ikibi" bononnye igice cy'uwo muyoboro, bazafatwa ndetse bagakurikiranwa mu nkiko.

Ousmane Baydo, umushinjacyaha wa rubanda muri Niger, yasubiwemo n'ibiro ntaramakuru AFP agira ati: "Tuzi umutwe wakoze iki gikorwa [ndetse] wigambye [ko wagikoze]."

Amashusho yatangajwe ku wa gatanu nimugoroba kuri televiziyo Télé Sahel ya leta ya Niger yagaragaje ibyangiritse kuri uwo muyoboro mu karere ka Zinder mu majyepfo ya Niger, aho ibitoro byamenetse hagera mu kigunda (mu gisambu).

Uwo muyoboro watashywe ku mugaragaro mu mpera y'umwaka ushize. Uhuza ivomo (ahacukurwa) ry'ibitoro ryo mu gace ka Agadem muri Niger n'inkombe ya Bénin (ikora ku nyanja y'Atlantika) – ndetse witezwe ko uzaba ingirakamaro cyane ku bukungu bw'ibihugu byombi.

Ariko ejo hazaza h'uyu muyoboro hari mu kaga nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi ryo mu mwaka ushize, ryakurikiwe n'ibihano ibihugu byo mu karere byafatiye Niger.

Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, umuryango w'ubukungu w'ibihugu byo muri Afurika y'uburengerazuba (CEDEAO) wemeye gukuraho ibyo bihano, ndetse n'imipaka yemererwa kongera gufungurwa.

Ubukungu bwa Bénin na bwo bwari bwagizweho ingaruka no guhagarika ubucuruzi, ndetse Bénin yari ihangayikishijwe no kongera gushobora gutumiza ibicuruzwa no kubyohereza hanze.

Ariko Niger yafashe icyemezo cyo gukomeza gufunga imipaka yayo ku bicuruzwa biva muri Bénin, ishinja uyu muturanyi wayo gucumbikira abasirikare b'Ubufaransa barimo gutoza abandi bantu bo guhungabanya umutekano wa Niger.

Agatsiko ka gisirikare ko muri Niger ntigashira amakenga Ubufaransa, ndetse katsuye umubano wa hafi n'Uburusiya kuva kagera ku butegetsi.

Kirukanye abasirikare b'Ubufaransa bari bamaze igihe baba muri icyo gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba, aho bakoraga ibikorwa byo kurwanya intagondwa z'amahame akaze yiyitirira Islam zishyira ku nkeke umutekano wo muri ako karere.

Ubufaransa buvuga ko nta bigo bya gisirikare bufite muri Bénin kandi ko ibirego nk'ibyo biri muri gahunda yo gukwirakwiza amakuru atari ukuri agamije kuyobya agambiriye Ubufaransa, bwahoze bukoloniza Niger.

Ariko uko kwanga gufungura umupaka wo ku butaka, ubusanzwe ukoreshwa cyane n'urujya n'uruza rw'amakamyo, kwatumye Bénin itambamira ibitoro bya Niger byari koherezwa mu mahanga mu gutaha uwo muyoboro.

Ubushinwa bwinjiye mu gushaka gucyemura ubu bushyamirane – ndetse Niger yashoboye kwinjira mu bihugu byohereza ibitoro mu mahanga, ibitoro bya mbere bidatunganyije byavuye muri Bénin mu mpera ya Gicurasi (5) uyu mwaka.

Ariko ubushyamirane hagati ya Bénin na Niger burakomeje.

Muri uku kwezi, Abanya-Niger batanu batawe muri yombi ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cy'ibitoro cyo muri Bénin, baregwa kwiyoberanya (kwiyitirira abandi bantu) – ndetse amakuru avuga ko gupakira umutwaro wa kabiri w'ibitoro bidatunganyije kwaburijwemo.

Batatu muri abo baturage ba Niger bakatiwe igifungo gisubitse cy'amezi 18 – naho bose, bakoraga muri kompanyi y'ibitoro y'Ubushinwa ikoresha uwo muyoboro, ku wa gatanu birukanwe muri Bénin bajyanwa n'indege mu murwa mukuru Niamey wa Niger.