Imikino Olempike: Uko bimera kuba uri umwe rukumbi userukiye igihugu

Shaun Gill avuga ko muri iki gihe yari we "mugabo uzwi kurusha abandi bose" iwabo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Shaun Gill avuga ko muri iki gihe yari we "mugabo uzwi kurusha abandi bose" iwabo
    • Umwanditsi, James FitzGerald
    • Igikorwa, BBC News i Paris

Nk’umukinnyi umwe gusa uhagarariye igihugu cye mu mikino Olempike ya Paris, Shaun Gill usiganwa mu bagabo bavuduka avuga ko muri aka kanya ari we “mugabo uzwi kurusha abandi bose” iwabo muri Belize.

Shaun ni umwe mu bakinnyi bane boherejwe muri iyi mikino ya 2024 buri umwe ari we wenyine uhagarariye igihugu cye. Ni inshingano ziteye ishema –n’igihunga hato na hato.

Aba bakinnyi rukumbi babwiye BBC ko nubwo akazi bagakora bonyine, ariko gutwara ibendera ry’igihugu cyabo mu birori byo gufungura iyi mikino byari ibintu biteye ibyishimo birenze.

Nk’umusaruro wo kwamamara kwihuse kwa Shaun Gill, abandi bakinnyi mu mudugudu bose bacumbikamo, baramushaka ngo abasinyire ‘autograph’, nk’uko uyu w’imyaka 31 yabibwiye BBC.

Aseka, ati: “Nariho nsetsa umwe mu nshuti zanjye ko nshobora gukenera ko bampaabandindira umutekano”.

Ibindi bihugu byohereje abakinnyi benshi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa cyangwa Ubwongereza – bigomba guhitamo umugore n’umugabo batwara ibendera ry’igihugu mu bakinnyi amagana biba bifite.

Ariko Belize, igihugu cyo muri Amerika yo hagati gifite abaturage bari munsi y’igice cya miliyoni, cyari gifite umwe gusa – cyo kimwe na Liechtenstein, Nauru na Somalia.

Shaun yazunguzaga ibendera ry’igihugu cye n’ishema ryinshi igihe we n’abandi bakinnyi bagendaga mu bwato mu ruzi Seine. Video yarakwiragiye cyane kubera uburyo yabikoranaga ubwuzu n’urukundo mu mvura nyinshi.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Gutwara icyizere cy’igihugu cyewe wenyine Gill yemera ko ari inshingano ikomeye. Gusa ntiyabashije gukomeza ngo agere kuri finale y’abagabo basiganwa 100m, avuga ko umunaniro uva ku rugendo rw’indege ari wo watumye atavuduka nk’uko yabyifuzaga.

Ati: “Ubwo byananiraga, naravuze nti, ‘Nizere ko ntabatengushye mwese”.

Ali Idow Hassan wa Somalia yizeye gukora ibyananiye Shaun Gill: kwegukana umudali muri Stade de France.

Hassan nayiruka uko bikwiye uyu munsi kuwa gatatu arabasha gukomeza kuri demi-finale y’abagabo biruka 800m.

Bitagenze bityo, ikizere cya Somalia kirarangira mu masegonda arenze gato 100: igihe biza gufata Hassan n’abarushanwa na we kwiruka.

Bimwe mu bihugu bito byagize amahirwe avuye ku itegeko rituma ibihugu bigira abakinnyi bacye babona minima zibageza muri iyi mikino hari abandi bakinnyi babyo batumirwa kugira ngo umubare w’ababiserukira wiyongere.

Hassan w’imyaka 26, yabwiye BBC ko yari “yishimye cyane” kubasha guhagararira igihugu wenyine i Paris, ariko yemera ko “birambabaza iyo nisanze ndi njyenyine”.

Ali Idow Hassan utwaye ibendera yari kumwe n'abantu bacye bamuherekeje bagize itsinda rya Somalia muri iyi ikino ya Paris

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ali Idow Hassan utwaye ibendera yari kumwe n'abantu bacye bamuherekeje bagize itsinda rya Somalia muri iyi ikino ya Paris

Gusa Hasssan yakoze inshuti nyinshi z’abakinnyi bo mu bindi bihugu. Avuga ko kuba mu mudugudu bose bahuriramo “byamfashije kuva mu bwigunge kurusha uko nabikekaga”.

Romano Püntener usiganwa ku igare na we wahagarariye Liechtenstein wenyine, yashakishijwe n’icyamamare muri Tennis Andy Murray.

Murray yashakaga kugurana uturango bambara ku myenda na Püntener (nk’uko abakinnyi bagurana imipira nyuma y’umukino) kuko azi neza uko ari gacye kubona umukinnyi wavuye muri Liechtenstein.

Liechtenstein ni igihugu gito kidakora ku nyanja, kiri hagati ya Autriche n’Ubusuwisi, gituwe n’abaturage 38,000 gusa. Abakinnyi bagira ibihe byo kujya muri iyi mikino bakomeje kuba iyanga hano.

Iyi mikino Olempike yabaye ibihe “bitazibagirana” kuri Püntener, uvuga ko yishimiye icyubahiro yahawe nk’umukinnyi umwe waserukiye igihugu cye muri iyi mikino.

Ati: “Byaramfashije cyane. Twabashije kubaka ikipe y’abamperekeza, kandi ni njye wahitagamo uwo tujyana n’uwo tutajyana.”

Uyu musore w’imyaka 20 yarangije ari uwa 28 mu isiganwa ryo mu cyumweru gishize, ku nshuro ya mbere aje mu mikino Olempike.

Ariko kuko atari yitezweho gutwara umudali, nabyo yarabyishimiye, anishimira abafana 20 cyangwa 30 b’iwabo bari baje kumushyigikira. Muri bo harimo minisitiri w’intebe w’iki gihugu.

Ariko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga rigezweho, bisa n’aho aba bakinnyi bashyigikiwe n’abantu benshi cyane bigera aho bishobora kubatesha umurongo.

Ati: “Numva narakiriye ubutumwa bwa buri muntu wese uba muri Liechtenstein”.

Shaun Gill na we avuga ko yakiriye ubutumwa “ibihumbi” bumwifuriza neza. Ati: “[ubutumwa] bwisutse muri telephone yanjye no kuri Instagram yanjye. Byabaye ngombwa ko nyizimya igihe runaka kuko ntabashaga kugira amahoro…Ndabishima ariko nagombaga no gufata umwanzuro vuba”.

Romano Püntener, wo muri Liechtenstein, yabaye inshuti na Andy Murray

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Romano Püntener, wo muri Liechtenstein, yabaye inshuti na Andy Murray

Nubwo bashyigikiwe bikomeye, aba bakinnyi baseruka bonyine bahura n’ingorane zitandukanye.

Winzar Kakiouea yasiganywe kwiruka 100m mu bagabo ahagarariye Nauru, ikirwa cyo mu nyanja ya Pasifika, niyo repubulika nto ku isi.

Yabwiye New York Times ko abantu benshi yahuye na bo i Paris batari barigeze bumva iki gihugu cye (gituwe n’abantu 11,000), kitari kinafite inzira ikwiye yo gusiganwa uretse umuhanda w’ibitaka.

Iyi mikino nirangira, aba bakinnyi bazasubira iwabo mu buzima butandukanye n’ubwo bari barimo, nubw’ibyamamare ku isi babanaga mu mudugudu Olempike ubamo abakinnyi bose.

Shaun Gill yahisemo guhita ahagarika gusiganwa amarushanwa akomeye ahubwo agatangira gutegura ikiragano kizaza cy’abazaserukira Belize, ndetse n’ahazaza he nka enjeniyeri.

Püntener azasubira iwabo i Schaan, mu misozi ya Liechtenstein, ahantu heza ku magare mu misozi. “Kuri njye, [iwacu] numva ari umujyi munini”.

Hassan azasubira kwitoreza muri Ethiopia, nubwo yizeye ko umunsi umwe azasubira gutura mu mujyi wa Mogadishu yavukiyemo.

Avuga mbere gato y’isiganwa afite uyu munsi, Hassan yizeye ko umutekano muri Somalia uzagaruka bigatuma iki gihugu kibona abakinnyi benshi bagiserukira mu mikino Olempike itaha.

Somalia ifite abaturage miliyoni 17, ariko yashegeshwe n’intamabra z’imbere mu gihugu zimaze imyaka za mirongo.

Ati: “Umunsi umwe, hari ubwo tuzagira abakinnyi benshi. Abakinnyi 10, cyangwa 100 bazagera nka hano.”