Khaman Maluach: Kuva ku guhunga intambara, ukajya mu mikino Olempike, ndetse na NBA

Khaman Maluach ubonwaho ubuhanga budasanzwe muri Basketball kandi akiri muto, yakuriye muri Uganda nk'impunzi ariko ubu ari gukinira igihugu cye Sudani y'Epfo mu mikino Olempike ya Paris

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Khaman Maluach ubonwaho ubuhanga budasanzwe muri Basketball kandi akiri muto, yakuriye muri Uganda nk'impunzi, ubu ari gukinira igihugu cye Sudani y'Epfo mu mikino Olempike ya Paris
    • Umwanditsi, Kelvin Kimathi
    • Igikorwa, BBC Sport Africa

Iyo ureshya na 2,19m biragoye cyane kutagaragara, kuri Khaman Maluach we byitezwe ko agiye kugaragara kurushaho mu mezi 12 ari imbere.

Uyu musore w'imyaka 17 w'umuhanga cyane muri basketball, uri no gukinira igihugu cye cya Sudani y'Epfo mu mikino Olempike, byitezwe ko azaba ari imari ikomeye ku makipe yo muri NBA Draft - guhitamo abakinnyi bayinjiramo - umwaka utaha.

Amakipe menshi ya National Basketball Association (NBA) yo muri Amerika amaze kugaragaza ko yifuza ko yayakinira.

Maluach akomeje kwerekana kuzamura vuba vuba urwego rw'imikinire ye, ariko hari byinshi bigize inkuru y'ubuzima bw'uyu muhungu kurusha ubushobozi bwe mu kibuga.

Yabwiye BBC Africa Sport ati: "Basketball ivuze ikintu kinini kuri njye. Mbona ko ari impano Imana yampaye ngo ngirire akamaro ubuzima bw'abandi kandi mpindure ubuzima bw'umuryango wanjye.

"Umupira wa basketball wangejeje kure."

Yavutse mu 2006, umuryango we uhungira muri Uganda kubera intambara iwabo yagejeje ku bwigenge bwa Sudani y'Epfo mu 2011.

Maluach yakuriye i Kawempe, agace kari hanze gato y'umurwa mukuru Kampala, gatuyemo abantu benshi bakennye.

Yabanye igihe kinini na nyina, abavandimwe batandatu, na benewabo bo ku ruhande rwa nyina, kuko se akenshi yabaga ari muri Sudani y'Epfo.

Yashishikarijwe gukina basketball n'umuntu wamubonye iruhande rw'umuhanda agenda n'amaguru avuye ku ishuri.

"Umuntu wari uri ku igare yagize atya ahagarara imbere yanjye", Maluach aribuka.

"Arambwira ati 'ukwiye gutangira ugakina basketball'. ko mu gihe nahita ntangira gukina 'Nakubonera inkweto, nakubonera n'umupira' ."

Ikirenge kinini intambwe ndende

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ikibuga rusange cyo gukiniraho cyari hafi ya Maluach cyari mu rugendo rw'isaha imwe uvuye iwabo, kandi kenshi cyabaga cyuzuye.

Ariko urugendo si yo yari imbogamizi yonyine ya buri munsi. Imipira micye no kubura inkweto byari ibibazo bikomeye - mu gihe Maluach ku myaka 13 yambaraga urukweto rwa nimero 14.

Byabaye ngombwa ko akina umukino we wa mbere yambaye sandali, ariko ahita atungura abatoza b'aho Wal Deng na Aketch Garang.

"Bwa mbere mbona Khaman, namubonyemo amahirwe akomeye," niko Deng yabwiye BBC Sport Africa.

"Nahise mbona ko azakura akavamo umukinnyi mwiza. Yafataga vuba. Nabwiye Aketch ko uriya mwana azaba ikindi kintu."

Mu 2021, hashize umwaka umwe gusa atangiye gukina basketball, Maluach yatumiwe kugeragezwa muri NBA Africa Academy.

Maluach yari amaze kwiyigisha umukinire imwe areba kuri YouTube, arebera kuri Giannis Antetokounmpo wabaye MVP kabiri muri NBA na Joel Embiid MVP wa 2023.

Kuba ibyo byamamare byombi bikomoka muri Africa byamuhaye imbaraga zo gukora kurushaho.

"Njye n'umuvandimwe wanjye twakoraga icyo twitaga 'akazi k'ijoro'," Maluach arasobanura.

"Iyo bigeze saa sita z'ijoro batanga (kompanyi z'itumanaho) internet nyinshi ku giciro gito. Icyo gihe cyose nagikoreshaga ndeba bariya bakinnyi.

"Nakundaga kureba tekinike ya Giannis, maze nkanareba uko Joel akata. Niba barageze hariya, nanjye nahagera."

Kujya muri Afurika y'Uburengerazuba

Khaman Maluach yitegura gutera umupira mu mukino wa Sudani y'Epfo mu gikombe cy'isi cya 2023

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Maluach amaze kugira inararibonye ku rwego mpuzamahanga akinira Sudani y'Epfo, harimo igikombe cy'isi cy'umwaka ushize yagaragayemo

Gukora cyane kwe byamuhaye inyungu, kandi umutoza Deng yamwumvishije ko agomba kujya i Dakar muri Senegal muri NBA Africa Academy, nubwo byamusabaga kwigomwa byinshi.

Maluach yari amaze imyaka ibiri atabonana n'umuryango we i Kawempe mu gihe yari ku ishuri no mu myitozo ya basketball.

Ati: "Iyo academy yamfashije gukura mu buryo bwinshi.

"Mu kibuga, guhatana n'impano ziruta izindi ku mugabane byatumye ndushaho gukina neza buri gihe.

"Impamvu yatumye nzamura basketball ku rundi rwego kwari ukugira ngo mbone uko niga. Hari igihe namaze ibihembwe bibiri ntajya ku ishuri muri Uganda."

Umuvandimwe we Majok yakomeje wa muco w'akazi k'ijoro' kugira ngo akomeze no kubona murumuna we.

Majok ati: "Nkunda kumureba kuri YouTube kuko iyo mubonye kuri TV, ngira amarangamutima."

Twihuse nyuma y'imyaka itatu, Maluach ubu byitezwe ko azaba nimero ya gatatu mu bazatoranywa muri 'NBA Draft' mu 2025, byashobotse nyuma y'uko ubu yemeye gukinira kaminuza ya Duke muri Amerika.

Intego ni 'NBA Hall of Fame'

Maluach arifuza kuzajya mu kibuga kirimo Joel Embiid na Giannis Antetokounmpo, nabo bakomoka muri Afurika

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Maluach arifuza kuzajya mu kibuga kirimo Joel Embiid na Giannis Antetokounmpo, nabo bakomoka muri Afurika

Gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) nabyo byabaye ingenzi mu kuzamuka k'uyu musore.

Mu 2022 afite imyaka 15 gusa akinira ikipe ya Cobra Sports yo muri South Sudan, byamuhaye amahirwe yo guhatana n'abakinnyi beza ku mugabane mu irushanwa rikomeye kuva yatangira gukina.

Umwaka wakurikiyeho yageze ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa ari mu ikipe ya AS Douanes yo muri Senegal, mu gihe mu ntangiriro z'uyu mwaka yakiniraga City Oilers ya Uganda.

Uretse muri BAL, yatwaye igihembo ya MVP mu gikorwa cya 'Basketball Without Borders Africa' i Johannesburg, aho yahabwaga amasomo na Bam Adebayo icyamamare cyo mu ikipe ya Miami Heat yo muri NBA.

Mu gihe umwanya we muri NBA wegereje, Maluach afite intego ikomeye ijyanye n'indeshyo ye.

Ati: "Ndashaka kuzajya muri Hall of Fame".

Urwo ni urwego rushyirwamo abantu barangije gukina Basketball ariko babaye ikirenga mu gihe cyabo.

Ati: "Iyo niyo ntego yanjye y'igihe kirekire. Gukina ku kibuga kimwe na Giannis na Joel Embiid."

Kubera urugero urubyiruko rwa Africa

Nyuma y'imikino Olempike Maluach azatangira gukinira kaminuza ya Duke yo muri Amerika

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Nyuma y'imikino Olempike Maluach azatangira gukinira kaminuza ya Duke yo muri Amerika

Umuntu wabaye ingenzi cyane mu kuzamuka kwa Maluach akaba umukinnyi mpuzamahanga ni Luol Deng, wahoze muri Chicago Bulls akanakinira ikipe y'igihugu y'Ubwongereza.

Luol Deng ni perezida w'ishyirahamwe rya basketball rya Sudani y'Epfo kuva mu 2019, uyu mugabo w'imyaka 39 afite uruhare mu bunyamwuga Maluach agaragaza.

Deng yabwiye BBC Africa Sport ati: "Muri Khaman, nibonamo cyane njyewe ubwanjye.

"Nabaye iruhande rw'abakinnyi benshi ariko urusaku rurabarangaza bigahagarika ubuhangange bwabo.

"We, arabishaka. Kandi azi icyo bisaba ngo abigereho, ibyo nibyo bimugira umwihariko."

Umwaka ushize Maluach afite imyaka 16, yafashije Sudani y'Epfo kubona tike y'imikino Olempike ku nshuro yayo ya mbere, biciye mu gikombe cy'isi.

Yizeye ko uko iyi kipe y'igihugu cye yitwa Bright Stars izitwara i Paris bizabera urugero abandi ku mugabane wa Afurika ngo na bo bakoreshe impano zabo neza.

Ati: "Intego yanjye ndende ni ukugaragaza Afurika, kubonera amahirwe menshi abana kuko Afurika ifite impano nyinshi zitaraboneka.

"Icyo bakeneye gusa ni amahirwe n'umwanya.

"Nizera ko abana bo mu gihugu cyanjye bafite urugero kandi iyi mikino Olempike igiye kudushyira hamwe twese."