Umutangabuhamya yavuze ko Félicien Kabuga nta bubasha yari afite bwo guhagarika ubwicanyi

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT
Umutangabuhamya ushinja Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda yabwiye urugereko rw'i La Haye mu Buholandi ko Kabuga nta bubasha yari afite bwo guhagarika ubwicanyi.
Yabivuze ubwo yahatwaga ibibazo n'uruhande rw'abanyamategeko bunganira Kabuga, ku buhamya yatanze ku wa gatatu.
Yari ari i Arusha muri Tanzania, ahujwe mu buryo bw'amashusho n'inteko y'abacamanza iri i La Haye (The Hague).
Uyu mutangabuhamya wahoze ari mu mutwe w'Interahamwe i Kigali, asanzwe ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda ku byaha bya jenoside, nkuko byavuzwe mu rukiko.
Umunyamategeko Françoise Matte wunganira Kabuga yabajije umutangabuhamya ku nyandiko yashyikirije urukiko, aho avuga ko cyaba ari ikinyoma abwiye uru rugereko ko Kabuga yashoboraga guhagarika ubwicanyi mu 1994.
Asubiza ko koko yabivuze muri iyo nyandiko, kandi ko usibye na Kabuga nta n'umutegetsi icyo gihe washoboraga guhagarika ubwo bwicanyi bwakorwaga n'Interahamwe, ko byari birenze abategetsi, agendeye ku kuntu we n'Interahamwe zindi babaga bameze.
Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko y'abacamanza yabajije umushinjacyaha Rupert Elderkin niba hari icyo yakongeraho ku byari bivuzwe n'umutangabuhamya.

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT
Asobanuza umutangabuhamya niba yaba azi ko Kabuga yaba yaragerageje guhagarika ubwicanyi ku Kimironko. Asubiza ko ibyo nta byo azi.
Umutangabuhamya yanabajijwe ku ikamyo ya Kabuga avuga ko yabazaniye amasasu, abazwa ubwoko bwayo. Yavuze ko yari amasasu y'imbunda ntoya, yajyanwe mu bigo bya gisirikare, na bo nk'Interahamwe bakaba ari ho bayafata.
Yavuze ko ahagana mu mpera y'ukwezi kwa gatanu mu 1994, Interahamwe zajyanaga n'abasirikare b'igihugu ku rugamba.
Yanabajijwe ku Nterahamwe zo ku Kimironko, avuga ko bitaga Interahamwe za Kabuga.
Umunyamategeko Matte yamubajije niba yarigeze ajya imbere mu rugo rwa Kabuga rwo ku Kimironko.
Avuga ko atinjiyemo imbere, ariko ko yajyagayo agiye guhura na Hajabakiga avuga ko yari akuriye Interahamwe zo ku Kimironko, ngo wari ukuriye Interahamwe yacungaga umutekano wa Kabuga.
Yavuze ko hari Interahamwe zabaga ziri imbere mu rugo n'izabaga ziri hanze. Yabajijwe umubare w'izo yahabonye, n'iyo waba umubare w'igereranya.
Asubiza ko atabaze Interahamwe zari zihari kuko atari cyo cyari cyamujyanyeyo, ko yari yagiyeyo kureba Hajabakiga.
Nyuma y'ubu buhamya bwe, undi mutangabuhamya uvuga ko yahoze mu butegetsi bwite bwa leta i Kigali, yashinje Kabuga guha radio RTLM inkunga y'amafaranga.
Yavuze ko Kabuga yari "uw'ibanze" mu banyamigabane ba RTLM, barimo n'uwari Perezida Juvénal Habyarimana.
Yanabwiye urukiko ko Kabuga ubwe ari we wahaye akazi umwanditsi mukuru wa RTLM, Gaspard Gahigi, ngo wahoze akorera ikinyamakuru Umurwanashyaka cyari icy'ishyaka MRND ryari ku butegetsi.
Gahigi, ngo wari inshuti y'uyu mutangabuhamya, ngo ni we wamubwiye uko yabonye ako kazi.
Kabuga, wari uri mu rukiko, nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga. Gusa mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.










