Umujenerali yarahiriye ku cyicaro gikuru cy'ingabo nka perezida mushya wa Guinea-Bissau

Gen Horta

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    • Umwanditsi, Nicolas Negoce
    • Igikorwa, BBC Africa

Umusirikare w'ipeti rya jenerali yarahijwe nka perezida mushya wa Guinea-Bissau nyuma y'umunsi umwe habaye ihirika ry'ubutegetsi.

Jenerali Horta N'Tam yarahiye nk'umukuru w'igihugu w'inzibacyuho mu gihe cy'umwaka umwe.

Yarahiye uyu munsi mu muhango mugufi wabereye ku kicaro gikuru cy'ingabo.

Igisirikare cyari cyatangaje ko gihagaritse ibijyanye n'amatora yabaye ku cyumweru.

Jenerali Horta N'Tam hagati y'abandi basirikare nyuma yo kurahira nka perezida w'inzibacyuho

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Jenerali Horta N'Tam hagati y'abandi basirikare nyuma yo kurahira nka perezida w'inzibacyuho

Ukuriye ingabo zirinda umukuru w'igihugu yavuze impamvu bafunze Perezida bagafata ubutegetsi

Brigadier General Denis N'Canha wari usanzwe ukuriye umutwe w'ingabo urinda umukuru w'igihugu ni we watangaje impamvu agatsiko k'abasirikare kafashe ubutegetsi

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Brigadier General Denis N'Canha wari usanzwe ukuriye umutwe w'ingabo urinda umukuru w'igihugu ni we watangaje impamvu agatsiko k'abasirikare kafashe ubutegetsi

Itsinda ry'abasirikare rivuga ko ryafashe ubutegetsi muri Guinea-Bissau kugira ngo "ribuze umugambi mubisha ku gihugu w'abanyapolitike bakorana n'umucuruzi ukomeye w'ibiyobyabwenge".

Nyuma y'uko ku wa gatatu ku gicamunsi humvikanye amasasu mu murwa mukuru, Bissau, amasoko yo muri leta yabwiye BBC ko Perezida Umaro Sissoco Embaló yafashwe agafungwa.

Kugeza ubu ntibiramenyekana neza aho Perezida Umaro Sissoco Embaló afungiye, kandi Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika wamaganye ibirimo kuba muri iki gihugu.

Abo basirikare, bavugiwe na Gen Denis N'Canha, bahise bagaragara kuri televiziyo ya leta bavuga ko bahagaritse inzira y'amatora, mu gihe iki gihugu cyo muri Afurika y'Iburengerazuba cyari gitegereje ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye ku cyumweru, aho byari biteganyijwe gutangazwa kuri uyu wa kane.

Bavuze ko bari gukora ibi kugira ngo barinde igihugu umugambi mubisha w'abanyapolitiki batatangajwe amazina bari bashyigikiwe n'"umucuruzi ukomeye w'ibiyobyabwenge" bashaka guhungabanya igihugu.

Abo basirikari banatangaje ko bafunze imipaka kandi bashyizeho gahunda y'umukwabu n'amasaha abantu batagomba kurenza bataragera mu ngo zabo.

Abasirikare batanze ubutumwa ku baturage, babinyujije kuri televiziyo y'igihugu, iburyo hari Denis N'Canha

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abasirikare batanze ubutumwa ku baturage, babinyujije kuri televiziyo y'igihugu, iburyo hari Denis N'Canha
Insiguro ya video, Amasasu yumvikanye hafi y'Ingoro y'Umukuru w'Igihugu mu murwa mukuru wa Bissau
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Abatangabuhamya i Bissau bavuga ko bumvise amasasu ahagana saa 13:00 GMT zo ku munsi w'ejo, ariko ntihahise hamenyekana uwarasaga cyangwa niba hari abahitanywe n'ayo masasu.

Nk'uko ibiro ntaramakuru by'abafaransa, AFP bibivuga, abantu amagana bari mu modoka abanda bagenda n'amaguru bahunga bashaka aho bihisha ayo masasu yumvikanaga mu gace bari barimo.

Nyuma yaho, Jenerali Denis N'Canha, usanzwe akuriye umutwe w'ingabo zirinda umukuru w'igihugu, yasomye itangazo ryemeza ko ubutegetsi bwafashwe.

Yavuze ko abasirikare bashyizeho "Urwego rukuru rw'ingabo zishinzwe kugarura umutekano" kandi asaba abaturage "gukomeza gutuza."

Ahantu hose i Bissau hashyizwe bariyeri z'igenzura, kandi imihanda yeraga nta bacaracara mbere y'uko gahunda yo gutegeka ko saa 19:00 GMT, abantu bose bagomba kuba bari mu ngo zabo.

Igihugu cya Portugal cyasabye ko hasubizwaho inzego zemewe n'amategeko, minisiteri y'ububanyi n'amahanga yayo isaba "abari muri ibi byose kwirinda ibikorwa byose by'urugomo ku nzego za leta cyangwa ku baturage."

Iki gihugu cyahoze ari koloni ya Portugal kimaze kubamo nibura ihirikwa ry'ubutegetsi inshuro enye hatabariwemo inshuro byageragejwe ariko ntibigerweho kuva babona ubwigenge.

Peresida Umaro Sissoco Embaló

Ahavuye isanamu, Corbis via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Peresida Embaló yatowe mu Ukuboza 2019

Embaló yavuze ko yakunze kurokoka kenshi igeragezwa ryo kumuhirika mu gihe yari ku butegetsi.

Ku rundi ruhande, abamunengaga bavuga ko yagiye ahimba ibibazo kugira ngo abone uburyo bwo gucecekesha abatavuga rumwe na we.

Uyu mugabo w'imyaka 53 yari afite intego yo kwandika amateka nk'umuperezida rukumbi w'iki gihugu ushoboye kubona manda ebyiri zikurikirana mu myaka 30 ishize.

Mu ntangiriro, yari yaravuze ko ataziyamamaza ku nshuro ya kabiri. Amatora amaze gutinda, ubunyangamugayo bwe bwatangiye kwibazwaho, cyane ko abatavuga rumwe na we bavuga ko manda ye yagombaga kurangira mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka wa 2025.

Guinea-Bissau ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, gifite abaturage barenga miliyoni ebyiri.

Inyanja yacyo ifite ibirwa byinshi bituwe, bigatuma iba ahantu heza ku bacuruza ibiyobyabwenge, ku buryo iki gihugu Loni yacyise "narco-state" kuko cyabaye inzira nyamukuru y'ikoreshwa rya Kokayine iva muri Amerika y'Amajyepfo ijya i Burayi.

Ikarita yerekana Guinea-Bissau n'ibihugu bituranye