Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
FARDC yemeje ko Gen. Maj. Sylvain Ekenge yahagaritswe ku mirimo kubera amagambo y'ivangura yavuze
Ibiro bikuru by'ingabo za FARDC byemeje ihagarikwa mu nshingano z'umuvugizi kuri Gen Maj Sylvain Ekenge kubera "amagambo avangura ubwoko bw'abatutsi" yavuze kuri televiziyo y'igihugu.
Radio-Televiziyo y'igihugu (RTNC) yatangaje ko ushinzwe amakuru kuri televiziyo Oscar Mbal Kahij - wakoranye ikiganiro na Ekenge - yahagaritswe by'agateganyo kubera gutambutsa amagambo y'ivangura ku batutsi yavuzwe na Ekenge.
Mu itangazo ry'igisirikare cya RD Congo ryasubiwemo na Minisiteri y'itumanaho y'iki gihugu, igisirikare cyavuze ko ibyo Ekenge yavuze "bidasobanuye uruhande rwa RDC, urwa Perezida wa Repubulika, cyangwa urwa guverinoma".
Ku wa gatandatu ari kuri televiziyo y'igihugu RTNC, Sylvain Ekenge yavuze amagambo yumvikanyemo ivanguramoko avuga ngo:
"Uyu munsi iyo ushakanye n'umugore w'umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n'umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n'umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge…"
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye ku giti cyabo n'abategetsi bamwe na bamwe bamaganye amagambo ya Ekenge.
Ikiganiro 'Special Plateau' cya RTNC cyabaye ku wa gatandatu yavuzemo ayo magambo, mu ijoro ryo ku cyumweru cyahise gikurwa ku rubuga rwa YouTube.
Maxime Prevot, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ububiligi – igihugu cyakolonije RD Congo, yanditse ku rubuga X ko "mbabajwe cyane" n'amagambo yavuzwe na Général Ekenge yibasira ubwoko bw'abatutsi.
Yongeraho ati: "Ni ibintu bidakwiye na busa ku muntu uhagarariye ubutegetsi. Ndayamaganye mu buryo bukomeye cyane. Amagambo yose y'urwango akwiye kwamaganwa mu buryo bwose".
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko "mu guhindura umututsikazi ikimenyetso cy'umwanzi, ubutegetsi buteguye ubugome mu ntekerezo z'abantu" bufite ingaruka mbi
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibyavuzwe na Ekenge, abihuza n'ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR, n'ibitero by'amabombe no kwibasira abatutsi b'Abanyecongo, n'abanyamulenge.
Muri Gashyantare(2) uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi yumvikanye yamagana amagambo y'urwango ku bwoko bw'abanyamulenge n'abatutsi bo muri RD Congo, avuga ko abo ari "abanyagihugu bacu".
Tshisekedi yavuze ko hari benshi bo muri ubwo bwoko bakoreye igihugu ndetse bagipfiriye.
Icyo gihe yongeyeho ati: "Ndambiwe izo mvugo zo kuvangura abo bantu bityo bigaha urwaho ubutegetsi nk'ubw'u Rwanda bukadutera bwitwaje iyo mpamvu y'ikinyoma".