Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umukobwa wa Brigitte Macron avuga ko nyina yahungabanyijwe n'itotezwa rishingiye ku gitsina akorerwa kuri interineti
- Umwanditsi, Laura Gozzi
- Igikorwa, BBC News
Umukobwa wa Brigitte Macron yabwiye urukiko rw'i Paris ko itotezwa rishingiye ku gitsina bikorerwa nyina ku mbuga za interineti byagize ingaruka ku buzima bwe no ku mibereho ye.
Tiphaine Auzière, w'imyaka 41, ni umukobwa w'umugore wa Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron ariko Brigitte yamubyaye ku wundi mugabo atarashakana na Macron.
Ibi yabivuze ku munsi wa kabiri ari na wo wa nyuma w'urubanza ruburanishwamo abantu 10 bashinjwa gukwirakwiza ibihuha bivuga ko Brigitte Macron yihinduje igitsina.
Madamu Macron, w'imyaka 72, amaze igihe avugwaho ibihuha ko ari umugabo wihinduje igitsina.
Ku wa kabiri, Tiphaine Auzière yabwiye urukiko ati: "Ni iby'agaciro kuba hano uyu munsi kugira ngo ngaragaze uburyo ibyo bihuha byangije ubuzima bw'umubyeyi wanjye. Nashakaga kugaragaza uko ubuzima bwe bwahindutse kuva ubwo yatangiraga kuvugwaho ayo magambo."
Yavuze ko yabonye impinduka no "kurushaho kwangirika" kw'ubuzima bwa nyina kuva hatangira kuvugwa ibijyanye n'igitsina cye n'imibonano mpuzabitsina.
Yongeyeho ko nyina yagiye agira ikibazo cyo gutekereza ku buryo yambara cyangwa yitwara kuko azi ko amashusho ye ashobora gukoreshwa mu gukomeza gukwirakwiza ayo makuru y'ibinyoma.
Auzière yavuze ko nubwo nyina "yize kubana na byo", byanagize ingaruka ku buzukuru be, bagiye batukwa ku mashuri bigaho.
Yavuze ko nta munsi ushira hatabayeho ukuntu ibyo bihuha bigezwa kuri nyina - "ndetse bikozwe n'umuntu umwifuriza ineza kandi wifatanyije na we".
Ubushinjacyaha bwasabye ko abaregwa bahanishwa igifungo gisubitswe cy'amezi ari hagati y'atatu na 12, ndetse n'amande agera ku 8,000 by'amayero (angana na miliyoni 13 FRW).
Abaregwa bafite imyaka hagati ya 41 na 65, barimo umuyobozi watowe, ufite inzu y'imyidagaduro n'umwarimu.
Umwe muri bo, umugabo witwa Aurélien Poirson-Atlan, ashinjwa kuba yarabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga barenga 200,000 ko Brigitte Macron ari umugabo wihinduje igitsina, ndetse ko itandukaniro ry'imyaka 24 hagati ye n'umugabo we ari ubusambanyi bukomeye.
Uyu mugabo yabwiye urukiko ko ari umwanditsi w'inkuru z'amashyengo no gutera ubuse, wifuzaga gutanga ibitekerezo bitandukanye n'iby'itangazamakuru risanzwe.
Abandi babiri barimo Natacha Rey wiyita umunyamakuru wigenga na Amandine Roy, umupfumu wo kuri interineti, bari barakatiwe umwaka ushize bazira guharabika Madamu Macron bavuga ko atigeze abaho, ndetse ko musaza we yihinduje igitsina akitwa izina rye. Nyuma urukiko rw'ubujurire rwaje kubagira abere.
Abaregwa bandi bavuze ko bagaragaje ibitekerezo byabo ndetse umwe yanasabye ko Emmanuel na Brigitte Macron bashyira ahagaragara amafoto y'igihe Brigitte yari atwite kugira ngo berekane ko ari umugore w'ukuri.
Umuryango wa Macron watangaje ko uzatanga ibimenyetso muri urwo rubanza ruregwamo umunyamakuru Candace Owens ukomeje gukwirakwiza ayo makuru y'ibihuha, ruri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Owens yakunze kugaragaza ibitekerezo bye by'uko Brigitte Macron ari umugabo, ndetse muri Werurwe (3) mu 2024 yavuze ko yiteguye gushyiraho (gusheta) ubuzima bwe bwose kugira ngo ashimangire ayo magambo.
Tom Clare, umwunganizi mu mategeko w'umuryango wa Macron muri urwo rubanza, muri uyu mwaka yabwiye BBC ko bazatanga ibimenyetso bifatika birimo amafoto n'ibimenyetso bya gihanga mu rukiko rwo muri Amerika, bigaragaza ko Brigitte Macron ari umugore.
Clare yagize ati: "Birababaje cyane kuba umuntu agomba kugera aho yerekana ibimenyetso nk'ibyo kugira ngo ahakane ibinyoma nk'ibi."
Brigitte Macron yahuye n'umugabo we w'ubu ubwo yari umwarimu ku ishuri ryisumbuye yigagaho.
Bombi bashyingiranywe mu 2007, Emmanuel Macron afite imyaka 29 naho Brigitte afite 54.