RIB yataye muri yombi 'Bishop Gafaranga' ashinjwa 'ihohotera rishingiye ku gitsina'

'Bishop Gafaranga' yambaye ikoti rijya gusa n'ivu hamwe n'ishati iriho ikora rimenyerewe ku bapasiteri

Ahavuye isanamu, Bishop Gafaranga / Instagram

    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwataye muri yombi Zacharie Habiyaremye uzwi kuri shene zo kuri YouTube nka 'Bishop Gafaranga' ashinjwa "ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina", nkuko ibitangazamakuru mu Rwanda bibivuga.

Urubuga rw'amakuru Igihe rwasubiyemo amagambo y'umuvugizi wa RIB Thierry Murangira avuga ko 'Bishop Gafaranga' yatawe muri yombi ku itariki ya 7 Gicurasi (5).

Nta makuru arambuye RIB yatangaje kuri ibyo byaha 'Bishop Gafaranga', usanzwe ari n'umunyarwenya n'umukinnyi wa filime, akurikiranyweho.

Hari amakuru amwe, BBC Gahuzamiryango itashoboye kugenzura mu buryo bwigenga, avuga ko ibyaha ashinjwa bifitanye isano no guhoza ku nkeke umugore we muto (mushya) Annette Murava.

Babyaranye umwana w'imfura mu 2024.

Muri kimwe mu biganiro yari aherutse kugirana na shene Isimbi TV, cyatangajwe ku itariki ya 19 Werurwe (3), yagitangiye avuga ko "ahubwo uyu munsi noneho ndumva mbere yuko dutangira ikiganiro nabanza nkasenga [ngasenga]", yongeraho ati:

"Mwami Imana ndakwinginze, nibiba ngombwa nubishaka kibe ikiganiro cya nyuma naba ngiye gukora ariko kibe ikiganiro gihindura [abantu]."

Abajijwe n'umunyamakuru wa Isimbi TV impamvu acyise ikiganiro cya nyuma, niba agiye gupfa, mu gihe afashwe neza n'umugore we akagira n'akazi k'ubuyobozi muri hoteli, yasubije ati: "Yego, birashoboka..."

Ntibisobanutse niba ibyo yavuze icyo gihe hari isano bifitanye n'uku gutabwa muri yombi na RIB ku wa gatatu.

'Bishop Gafaranga', w'imyaka 35, yamenyekanye mu biganiro yagiye atumirwamo kuri shene zo kuri YouTube, aho yagiye yigaragaza nk'umuntu wageze i Kigali avuye iwabo i Cyangugu, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'u Rwanda, agatangirira mu buzima bw'amikoro macye akaza kugera ku bukire.

Uyu wemera ko atarangije amashuri abanza, yagiye anumvikana anenga imyitwarire ya bamwe mu bapasiteri abona ko mu mibereho yabo bakora ibitandukanye n'ibyo bigisha mu ivugabutumwa.