Pasiteri Théo Niyonshuti w''impano yihariye mu ivugabutumwa' yapfuye

Ahavuye isanamu, GUSENGA TV/YOUTUBE
Pasiteri Théogène Niyonshuti wo mu Rwanda, wari uzwi cyane mu biganiro byo kuri YouTube, yapfuye azize impanuka, nkuko bivugwa n'umukuru w'itorero.
Umushumba mukuru w'itorero rya pantekoti ry'u Rwanda (ADEPR), Pasiteri Isaïe Ndayizeye, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iby'urupfu rwe babimenye guhera saa kumi za mu gitondo (4:00) zo kuri uyu wa gatanu.
Yavuze ko Pasiteri Théo yapfiriye mu mpanuka y'imodoka i Kabale, mu burengerazuba bwa Uganda.
Ati: "Twavuganye n'umudamu we, hari n'umupasiteri wagiye kuyikurikirana [iyo nkuru]".
Yavuze ko imodoka nto yari arimo we na bagenzi be batatu yagonganye na bisi, yongeraho ko mu bo bari kumwe harokotse umuntu umwe, wajyanwe ku bitaro ari indembe.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, ubuyobozi bw'itorero ADEPR bwavuze ko bwihanganishije umuryango wa Pasiteri Théogène, abanyetorero ADEPR bose, inshuti n'abavandimwe be ku bw'urupfu rwe rwabaye mu ijoro ryo ku wa kane.
Pasiteri Théo, wari ufite imyaka 40, yari azwi cyane mu Banyarwanda n'Abarundi n'abandi bumva Ikinyarwanda bakurikira ibiganiro ku rubuga rwa YouTube.
Yabwirizaga akenshi yifashishije ingero zo mu buzima yanyuzemo nk'umwana wo mu muhanda.
Ni ibiganiro yatangaga abivangamo no gutebya (gutera urwenya). Rimwe na rimwe yanatumirwaga ari kumwe n'umugore we.
Yari umushumba wa Paruwasi ya Muhima mu itorero rya ADEPR-Kamuhoza, mu mujyi wa Kigali.
Pasiteri Ndayizeye ati: "Ndamuzi ataraba na pasiteri. Yari afite impano yihariye mu ivugabutumwa, ijyanye n'ubuzima yabanje kubamo muri jenoside.
"Yabaye imfubyi, aba ku muhanda ariko arakizwa... Yari umuntu wahindutse, wifitemo umutima wo gukunda".
Pasiteri Ndayizeye avuga kandi ko Pasiteri Théo hari abana yari yarakuye mu buzima bwo mu muhanda akabarihira ishuri.
Ati: "Yari umuntu ufite ubwo bwitange".
Asize abana bane n'umugore.










