Ni 'intambara ya Modi' – Umujyanama wa Trump avuga ku ntambara ya Ukraine mu gihe Amerika yazamuye imisoro ku Buhinde

    • Umwanditsi, Abhishek Dey
    • Igikorwa, BBC News

Umutegetsi wo mu biro bya perezida w'Amerika (White House) yavuze ko intambara y'Uburusiya ikomeje kuba muri Ukraine ari "intambara ya [Narendra] Modi", Minisitiri w'intebe w'Ubuhinde, yongera igitutu ku Buhinde ngo bureke kugura ibitoro mu Burusiya.

Ayo magambo y'umujyanama ku bucuruzi w'Amerika Peter Navarro yayavuze hashize amasaha nyuma yuko ku wa gatatu Amerika itangiye gusoresha imisoro ya 50% ku bicuruzwa by'Ubuhinde byinjira muri Amerika.

Iyo misoro, imwe mu misoro ya mbere myinshi cyane ku isi, irimo igihano cy'umusoro wa 25% kubera ko Ubuhinde bugura intwaro n'ibitoro mu Burusiya.

Amerika ivuga ko iyo ari isoko y'ingenzi y'aho Uburusiya bukura amafaranga yo gukoresha mu ntambara yabwo muri Ukraine.

Ubuhinde bwavuze ko iyo misoro irimo kuburenganya ndetse ko butazagabanya ingano y'ibyo bugura mu Burusiya, bushimangira ko buzashaka "amasezerano ya mbere meza cyane" ku bitoro mu rwego rwo kubungabunga inyungu z'abaturage babwo miliyari 1.4.

Uburusiya, bwagurishaga ku Buhinde ibitageze kuri 2% k'ibitoro bidatunganyije mbere yuko butera Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022, ubu bwihariye hagati ya 35% na 40% by'ibitoro Ubuhinde bugura mu mahanga.

Ibyo bituma Uburusiya ari ho hantu ha mbere Ubuhinde bugura ibitoro nk'ibyo byinshi cyane.

Ariko Ubuhinde bwagaragaje ko Amerika itashyiriyeho imisoro nk'iyo y'inyongera Ubushinwa, bwa mbere mu kugura ibitoro byinshi cyane by'Uburusiya, cyangwa umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU), ugikorana ubucuruzi bwinshi cyane n'Uburusiya.

Amagambo ya Navarro ku ho Amerika ihagaze yayavugiye mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru Bloomberg TV.

Yasubiwemo avuga ati: "Buri muntu wese muri Amerika arahomba kubera ibyo Ubuhinde burimo gukora. Abaguzi n'abacuruzi na buri kintu cyose barahomba, n'abakozi barahomba kubera ko imisoro iri hejuru ku bicuruzwa byinjira mu Buhinde idutwara imirimo, inganda n'inyungu n'imishahara iri hejuru cyane. Nuko n'abasora bagahomba kuko tuba tugomba gutera inkunga intambara ya Modi."

Abajijwe niba ahubwo yashakaga kuvuga "intambara ya Putin", Navarro yagize ati: "Ndashaka kuvuga intambara ya Modi, kuko inzira iganisha ku mahoro inyura, ku gice kimwe, muri New Delhi."

Nuko Navarro akomeza yongeraho ati: "Igihangayikishije kuri jye ni uko Abahinde ibi babyiratana cyane. Baravuga ngo 'Yewe, ntabwo dufite imisoro iri hejuru cyane. Yewe, ni [ukubera] ubusugire bwacu. Dushobora kugura ibitoro ku wo dushaka wese.' Ubuhinde, uri demokarasi ya mbere nini cyane ku isi, yego, itware nka yo [rero]."

Navarro yavuze ayo magambo ku munsi Amerika yatangiriyeho gusoresha imisoro ya 50% ku bicuruzwa bivuye mu Buhinde, icyemezo kizahungabanya imibereho y'abantu babarirwa muri za miliyoni bakora mu nganda z'icyo gihugu zibanda ku kohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Ubuhinde bugurisha ikintu icyo ari cyo cyose, uhereye nko ku myenda ukagera kuri diyama, ku baguzi bo muri Amerika.

Ariko nubwo hari iyi ntambara y'amagambo hagati ya Delhi na Washington - no kuburizamo ibiganiro ku bucuruzi byari byitezwe gutangira mbere yaho muri iki cyumweru - haracyari icyizere ko Ubuhinde bwabisohokamo.

Ubuhinde buracyari umufatanyabikorwa w'ingenzi cyane w'Amerika mu ntego zayo z'igihe kirekire mu karere k'inyanja y'Abahinde n'inyanja ya Pasifike.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko amagambo y'undi mutegetsi wo muri Amerika - Minisitiri w'imari Scott Bessent - yumvikanisha icyizere mu mubano w'Amerika n'Ubuhinde, aganisha muri icyo cyerekezo.

Mu kiganiro n'igitangazamakuru Fox Business ku wa gatatu, Bessent yagize ati: "Ntekereza rwose ko Ubuhinde ari demokarasi ya mbere nini cyane ku isi; Amerika ni bwo bukungu bwa mbere bunini cyane ku isi. Ntekereza ko amaherezo tuzumvikana."

Iyo mbogamizi yatumye leta y'Ubuhinde ijya mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo. Ubuhinde bwavuze ko ingaruka y'aka kanya ku byo bwohereza mu mahanga igaragara ko ari ntoya ariko ko ingaruka z'igihe kirekire ku bukungu ziteje ingorane zicyeneye ibisubizo by'aka kanya.

Mbere, muri uku kwezi, Modi yasezeranyije kugabanya imisoro mu gihugu mu rwego rwo kugabanya ingaruka z'imisoro ku bicuruzwa Ubuhinde bwohereza muri Amerika.

Muri raporo y'isuzuma rya buri kwezi, y'ukwezi gushize kwa Nyakanga (7), minisiteri y'imari y'Ubuhinde yatangaje ku wa gatatu, yavuze ko ibiganiro ku bucuruzi bikomeje hagati y'Ubuhinde n'Amerika "bizaba ingenzi cyane" muri uru rwego.