FARDC - M23: Hashize 'ukwezi kw’agahenge' ariko impungenge ziracyari zose

Gen Jeff Nyagah wa Kenya ukuriye EACRF na Lt Gen Nassone João wa Angola ukuriye ad-hoc verification mechanism (AVM) ishinzwe ubugenzuzi ku bibazo by'umutekano mucye

Ahavuye isanamu, EAC

Insiguro y'isanamu, Gen Jeff Nyagah wa Kenya ukuriye EACRF na Lt Gen Nassone João wa Angola ukuriye ad-hoc verification mechanism (AVM) ishinzwe ubugenzuzi ku bibazo by'umutekano mucye

Ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EACRC) zatangaje ko ubu hashize ukwezi hari agahenge hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 kandi izi zikomeje gusubira inyuma ziva aho zari zarigaruriye.

Nubwo hari agahenge, M23 ivuga ko itazashyira intwaro hasi niba leta itemeye ko baganira mu buryo butaziguye (direct), leta ishimangira ko itazaganira na M23. Ibi bituma impungenge zikomeza kuba nyinshi ku bihumbi amagana by’abahunze iyi mirwano.

Ku cyumweru izo nyeshyamba zavuye muri centre ya Tongo muri teritwari ya Rutshuru, nk’uko Gen Jeff Nyagah, umugaba mukuru w’izi ngabo z’akarere, yabibwiye abanyamakuru kuwa mbere i Goma.

Ibi biri mu muhate wo gufungura umuhanda Bunagana-Rutshuru-Rumangabo-Kibumba-Goma. Aha Tongo hahise hajya ingabo za Kenya.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Gen Nyagah yavuze ko muri uku kwezi inyeshyamba za M23 "zasubiye inyuma bigaragara" ziva aho zari zarafashe.

Abakuriye ingabo z'akarere mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa mbere i Goma

Ahavuye isanamu, EACRF

Insiguro y'isanamu, Abakuriye ingabo z'akarere mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa mbere i Goma

M23 isubira inyuma ijya he?

Nubwo hari agahenge, hari imirwano ya hato na hato ikomeza kuvugwa hano na hariya mu bice bitandukanye ahari M23.

Major Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23 yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Ingabo za leta zikoresha abarwanyi ba FDLR, Nyatura, CODECO, APCLS…bakadutera aho turi umwanya uwo ariwo wose. Muheruka kumva ibyabereye i Kibumba.”

Ingabo za leta zihakana gukorana n’imitwe yitwaje intwaro kurwanya M23, nubwo ibyo byemejwe n’inzobere za ONU mu mwaka ushize.

Ingabo za EACRF zivuga ko imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikomeje kugerageza guhungabanya umutekano muri iki gihe cy’agahenge.

Aho M23 ivuka ko yarekuye

Gen Nyagah yabwiye abanyamakuru ko iyo mitwe nayo bazayihagurukira. Ati: “Hari imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, niyo iteje umutekano mucye mu karere. Tugomba gukora ibishoboka kugira ngo iranduke.”

Willy Ngoma yabwiye BBC ko basubira inyuma bajya mu duce twagenewe, "aho n’abakuru b’ibihugu by’akarere bemeje ko tujya".

Ati: "Nkanjye n’itsinda ryanjye turi i Mbuzi (muri Rutshuru). Ahandi baduhaye urugero ni i Bigega - Bigega ni muri 1km uvuye i Bunagana, Rutsiro, Chanzu na Runyoni munsi ya Sabinyo (Sabyinyo).

"Twemeye gusubira inyuma nk’uko twabisabwe, niyo mpamvu dusaba ko habaho ibiganiro".

Abantu ibihumbi amagana baracyari mu nkambi zitandukanye muri Kivu ya ruguru, aha ni mu nkambi ya Kanyaruchinya hafi ya Goma
Insiguro y'isanamu, Abantu ibihumbi amagana bahunze ingo zabo baracyari mu nkambi ahatandukanye muri Kivu ya ruguru, aha ni muya Kanyaruchinya hafi ya Goma

‘Nta biganiro n’u Rwanda’ - Muyaya

Leta ya Kinshasa ivuga ko M23 ari ingabo z’u Rwanda zihishe inyuma yayo.

Leta y’u Rwanda ihakana ko hari ubufasha cyangwa ikorana na M23, nubwo umwaka ushize ibyo byemejwe n’inzobere za ONU.

Kuwa mbere mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma umuvigizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro bidashoboka.

Yagize ati: "Nta uzadutegeka kuganira n’u Rwanda rwihishe inyuma ya M23. Inzira yonyine igomba gukurikizwa ni ukubahiriza ibyasabwe n’ibiganiro bya Nairobi".

Naho Willy Ngoma we yagize ati: "Niba tutaganiriye [na leta] ntituzashyira intwaro hasi."

Abasesenguzi bavuga ko bigikomeye ko agahenge hagati y’impande zombi karamba, kandi ko ingabo z’akarere -ubu ziri hagati y’abarwana - zidashobora kuhaguma iteka.