Amafoto: Ku rugo rw’ushinjwa kwica abagore i Kigali akabahamba iwe, n’amayobera akibirimo

Kuwa gatatu abantu batangiye kugera aho yari atuye polisi imaze gutaburura imirambo
Insiguro y'isanamu, Kuwa gatatu abantu batangiye kugera aho yari atuye polisi imaze gutaburura imirambo
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Umwirondoro we nyakuri, icyo yakoraga, umuryango we, niba yarabikoze wenyine, icyabimuteye, imyirondoro y’abagore bivugwa ko yishe n’ibindi, ni ibibazo benshi bakiri kwibaza kuri iyi nkuru irimo kuvugwa cyane mu Rwanda kuva kuwa gatatu.

Uwo mugabo bivugwa ko afite imyaka 34 yari atuye mu nzu akodesha ahitwa mu Busanza mu karere ka Kicukiro i Kigali, inzu yari yitaruye izindi muri aka gace kitaruye umujyi.

Abaturanyi be babwiye umunyamakuru wa BBC ko yabaga wenyine, kandi yakundaga gucyura abakobwa bagacyeka ko babaga baje kwisambanira, ariko ntibamenye niba batashye cyangwa batatashye.

Iwe hari harameze ibyatsi kuburyo wacyeka ko ari inzu itabamo abantu
Insiguro y'isanamu, Iwe hari harameze ibyatsi kuburyo wacyeka ko ari inzu itabamo abantu

Yabaga mu nzu iri mu kibanza cyisanzuye ifite iyo bifatanye imeze nk’igikoni, ari nayo kuwa gatatu bataburuyemo imirambo y’abagore, bivugwa ko irenze 10.

Umwe mu baturanyi be yabwiye BBC ati: “Yari yarateye ubwoba abantu bose, nta muntu wageraga iwe, na nyiri inzu yazaga agaparika aho ngaho bakavugana umwe ari mu nzu (mu rugo) undi ari inyuma, akamubwira ati ‘amafranga ntabwo ndayabona ninyabona nzayaguha ubu ntayo mfite’.

“Yari yarakanze nyiri inzu yamubwiraga ati ‘waretse nkinjira nkareba n’inzu yanjye nkareba ukuntu imeze’, ati ‘inzu yawe imeze neza, sinyitekeramo, nta kibazo ifite’.”

Urebeye inyuma y'inzu, ubona aho babomoye urukuta kugira ngo bakure imirambo mu cyobo bivugwa ko yari yaracukuye agashyiramo abo yishe
Insiguro y'isanamu, Urebeye inyuma y'inzu, ubona aho babomoye urukuta kugira ngo bakure imirambo mu cyobo bivugwa ko yari yaracukuye agashyiramo abo yishe

Kugeza ubu nta mwirondoro w’uyu mugabo uramenyakana, icyo yakoraga ngo abeho ntikizwi, abategetsi bavuga ko yakoreshaga amazina atandukanye arimo Eric Sibomana, Joseph Nshimiyimana, na Denis Kazungu.

Nta muryango uratangaza ko wabuze umugore cyangwa umukobwa wabo ngo uhuzwe n’imirambo yakuwe mu cyobo mu ‘gikoni’ cye.

Abaturanyi be bavuga ko abakobwa yazanaga kumusura atari abo muri ako gace, bicyekwa ko ari abicuruza yavanaga mu tubari nk’uko bamwe babivuga.

Polisi ivuga ko ikirimo gukora iperereza kuri uyu mugabo ufunze kandi utaragezwa imbere y’ubucamanza ngo agire icyo avuga ku byo aregwa.

Yafashwe ate?

Urebeye imbere ubona ko inzu irimo icyobo yari ifatanye n'iyo yari atuyemo
Insiguro y'isanamu, Urebeye imbere ubona ko inzu irimo icyobo yari ifatanye n'iyo yari atuyemo

Abatuye hafi hano bavuga ko byavuye ku mukobwa wamucitse bashyamiranye akabwira ubuyobozi bw’ibanze bugatangira kumukurikirana bigashyira ku kumenya ko hari abandi yishe.

Umwe mu bategetsi ku rwego rw’ibanze mu Busanza yabwiye ibinyamakuru mu Rwanda ko, babisabwe na nyiri inzu, bagiye kumusohora mu nzu kubera ko yari amaze amezi arindwi atayishyura agashaka kubarwanya kandi agaragaza ko afite ubwoba bwinshi.

Bamugejeje kuri polisi niho yavuze ko iwe mu rugo yahiciraga abagore akaba ari naho abahamba, basubiyeyo koko bahasanga iyo mirambo.

Bivugwa ko yari yaracukuye umwobo ashyiramo abo yishe ibitaka avanyemo akabishyira ku ruhande
Insiguro y'isanamu, Bivugwa ko yari yaracukuye umwobo ashyiramo abo yishe ibitaka avanyemo akabishyira ku ruhande

Mu ijoro ryo kuwa kabiri urwego rukurikirana ibyaha mu Rwanda nibwo rwatangaje ko rwafunze uwitwa Denis Kazungu rumukekaho ibyo byaha. Rwavuze kandi ko yigeze gukurikiranwa ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu ariko akarekurwa kubera kubura ibimenyetso.

Abategetsi basuye abaturage muri ako gace kuwa gatatu nimugoroba bavuze ko biteye amakenga kuba umuntu aza agatura hano ntibamumenye, ntibamenye icyo akora, akica abantu nabwo ntibimenyekane.

Kugeza ubu n'abaturanyi be baracyibaza ibibazo byinshi kuri uyu mugabo n'aba yishe, byinshi bishobora kuzamenyakana gusa nagezwa mu bucamanza
Insiguro y'isanamu, Kugeza ubu n'abaturanyi be baracyibaza ibibazo byinshi kuri uyu mugabo n'aba yishe, byinshi bishobora kuzamenyakana gusa nagezwa mu bucamanza

Uregwa yari amaze igihe kirenga umwaka aba muri iyi nzu, ntabwo bizwi neza igihe nyacyo yiciye abo bagore ashinjwa.

Mu gihe iperereza kubyo aregwa rikomeje n’ibibazo byinshi bikibazwa kuri we no ku bo aregwa kwica, iyi ni imwe mu nkuru ikirimo kugarukwaho na benshi mu Rwanda.