Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ubudage: Ibiceri by’agaciro ka miliyoni €1.6 byibwe mu minota 9 gusa muri musée
Abajura bibye umuzigo wuzuye ibiceri ndangamateka y’iburayi bya cyera cyane bya zahabu bifite agaciro ka miliyoni €1.6 (miliyari hafi 2 Frw) mu nzu ndangamurage (musée) yo mu Budage.
Ibyo biceri bibarirwa mu magana byibwe i Manching mu gace ka Bavaria mu ijoro hagati bikorwa mu gitero cyamaze iminota icyenda gusa, nk’uko polisi ibivuga.
Abo ‘benengango’ (abajura) bashobora kuba barabanje kwica uburyo bw’intabaza (alarm) bw’iyo nzu ndangamurage.
Mbere yo kwinjira muri iyo nzu, imigozi ya internet iyegereye yabanje gucibwa biteza abahaturiye benshi kwinuba.
Ibyo byatumye uburyo bw’intabaza butabasha gukora ubwo imiryango y’iyo nzu yamenwaga, nubwo ubwo buryo bwabashije gufasha ibyabaye byose.
Bucyeye, abakozi basanze ibirahuri byashwanyagurikiye hasi muri iyo nzu ibiceri nabyo bitakiboneka aho bimurikwa mu isanduku.
Rupert Gebhard, umukozi wa leta ushinzwe ibintu bimurikwa bya cyera cyane, yababajwe n’ibi babuze agira ati: “Bimeze nko kubura inshuti y’igihe kirekire”.
Indi sanduku yo kumurika nayo yaramenwe, aho ibindi biceri bitatu binini kurushaho nabyo byibwe.
Abategetsi bakeka ko umugambi w’ubujura wacuzwe mu kwiba ibi biceri uteguwe neza kandi na benshi, polisi ikavuga ko “bishoboka ko hari n’ubundi bujura” bwabanje bufitanye isano n’ubu.
Mu 2017, igiceri rutura cya zahabu gipima 100kg cyibwe mu nzu ndangamurage mu Bubiligi.
Hashize imyaka ibiri, abajura bibye imirimbo 21 ikomeye n’ibindi bintu by’agaciro bya diyama mu bujura butangaje bwafashwe na CCTV mu nzu ndangamurage ya Dresden's Green Vault mu Budage.
Gusa polisi ivuga ko “itavuga” niba hari ihuriro risesuye hagati y’ubu bujura bwose.
Markus Blume, minisitiri w’ubugeni na siyanse wa Bavaria, yabwiye ikinyamakuru BR cyaho ati: “Biraboneka neza ko utakwinjira mu nzu ndangamurage gutyo ngo utware iby’agaciro.
“Ni ahantu harinzwe cyane, bifite ishingiro kwibaza ko duhanganye n’ubujura buteguwe na benshi.”
Inzobere zitinya ko ibyo biceri byibwe bizashongeshwa bikamburwa agaciro k’amateka bibitse.
Ibi biceri byataburuwe mu butaka mu 1999 hafi ya Manching – bikekwa ko aribyo biceri byinshi by’amateka y’iburayi byavumbuwe mu kinyejana gishize.
Kuri minisitiri Blume, uko kuvumbura kwari kwahaye abantu ishusho y’ubuzima bwa buri munsi bw’abantu babaga i Bavaria mu myaka 2000 ishize.