Amatora ya Tanzania 2025: Ibintu bine abakandida bizeje rubanda bigateza impaka

Ahavuye isanamu, AFP
- Umwanditsi, Rashid Abdallah
- Igikorwa, BBC Swahili
- Yakoze inkuru ari, Dar es Salaam
Reka ntangire nkwibutsa ibyabereye muri Kenya mu matora ya 2022. Mu bakandida ku mwanya wa perezida, harimo umugabo witwa George Wajackoyah, umunyamategeko akaba n'umwarimu mu by'amategeko, mu ishyaka rya Roots.
Mu byo yasezeranye byateje impaka mu gihe cyo kwiyamamaza kw'amatora harimo kuzamura ubukungu bwa Kenya binyuze mu guhinga urumogi, korora inzoka, no kugurisha inyama z'imbwa n'impyisi.
Yizeraga ko guhinga urumogi bizatanga igisubizo ku bibazo by'ubukungu bwa Kenya ndetse n'ibibazo by'amafaranga. Ubwo yatangarijwe n'itangazamakuru, yagize ati:
"Niduhinga urumogi mu bice bya Nyeri gusa, buri Munyakenya azahabwa amafaranga 200.000 y'amashilingi ya Kenya buri mwaka. Niduhinga urumogi muri Nyeri gusa, tuzubaka imihanda ibiri yagutse kandi igezweho muri buri ntara (Kenya ifite intara 47), ntituzasaba amafaranga cyangwa ngo tuguze imyenda mu bindi bihugu."
Ntabwo yasezeranije guhinga urumogi gusa, yanasezeranyije kurekura imfungwa zose zahamwe n'icyaha cyo guhinga, gutwara cyangwa kugurisha urumogi mu gihugu. Byongeye kandi, yanavuze ko guverinoma ye izabaha indishyi zingana na miliyoni y'amashilingi yo muri Kenya mu gihe abo bantu barekuwe.
Yanijeje abanya-Kenya ko bazorora inzoka kugira ngo ubumara bwazo bwoherezwa mu Bushinwa no gukora imiti ivura indwara kugira ngo Kenya ibone inyungu.
Yavuze ko igiciro cy'inyama z'imbwa n'ibice by'imyororokere bihenze cyane mu Bushinwa, kandi ubuyobozi bwe buzemeza ko Abanyakenya borora imbwa ari benshi kugira ngo bungukire ku isoko ry'inyama bikazamura ubukungu bwa Kenya.
Mu yandi masezerano akomeye harimo gutegeka nta tegeko nshinga, kwirukana abanyamahanga bose baba muri Kenya badafite akazi kihariye, no kwica abantu bahamwe na ruswa.
Mu gihe amatora rusange yo mu Kwakira (10) 2025 yegereje muri Tanzania, kandi ubukangurambaga bw'amatora bugenda bwiyongera, ibi ni bimwe mubyo bamwe mubakandida bagiye bizeza abaturage ba Tanzania byakunze guteza impaka batavuga:
'Icyuzi kinini cy'ingona mu ngoro ya Perezida'

Ahavuye isanamu, Daily News
Kunje Ngombale Mwiru, umukandida ku mwanya wa perezida w'ishyaka ry'abahinzi borozi bo muri Afurika (AAFP), Dar es Salaam, mu kiganiro cyo kwiyamamaza cyabereye i Dar es Salaam, yemeje ko aramutse atorewe kuba perezida wa Tanzania, azafatira ingamba zikomeye zo kurwanya ruswa yubaka icyuzi kinini cy'ingona ku ngoro ya Perezida.
"Mu ngoro ya prezida nzacukura icyuzi cy'ingona abantu bose bahamwe n'icyaha cya ruswa nazajugunyamo zibarye kugeza aho zibarangije, kandi uzasanga imyenda yabo yashyizwe aho nk'igihamya y'ibyo bakoze, kugirango umenye ko hari umuntu washyinguwe aho hantu."
Yagize ati: " Iyi nkoni mfashe mu ntoki izakoreshwa mu kubakubita mbere yuko binjira mur'icyo cyuzi niyo naba mfite uruzinduko rwo kujya mahanga uwo munsi, nzarusubika kugeza igihe nzi neza ko mpanganye n'umuntu urya ruswa."
'Guhinga urumogi'

Ahavuye isanamu, NIPASHE
Umukandida ku mwanya wa Perezida ukomoka mu birwa bya Zanzibar, Said Soud Said wo mu ishyaka rya Alliance For African Farmers Party, yijeje abaturage ko azabemerera guhinga urumogi.
"Urubyiruko rwo muri iki gihugu ruzahinga ibihingwa bitandukanye bitanga umusaruro, harimo n'urumogi. Urumogi ruzahingwa hano kandi ruzagurishwa mu mahanga nk'igihingwa cy'ubucuruzi.
"Ndasezeranya urubyiruko, ko n'imfata leta, bazahinga urumogi kandi leta izarugura irwohereze mu Burayi, kugira ngo babone amafaranga y'amahanga kugira ngo bakemure ibibazo byacu. Tuzakora ubucuruzi bw'ibihingwa n'umurava [discipline] mwinshi."
Iki gitekerezo cy'umukandida Said cyateje impaka kubera ko urumogi ari igihingwa kitemerwa n'amategeko mu bihugu byinshi ku isi, harimo na Tanzaniya. Birabujijwe kubera ingaruka z'ubuzima, ariko hari ibihugu byemera ikoreshwa ry'urumogi mu gukora imiti.
Nk'uko urubuga rw'ubucuruzi Business Insider rubitangaza, guhera mu Kwakira 2024, ibihugu 9 byo muri Afurika bimaze kwemerera guhinga urumogi kugira ngo rukoreshwe mu nganda n'imiti.
'Umuceri mbere yo kuvurwa'

Ahavuye isanamu, DIRA MAKINI
Mu gutangiza ubukangurambaga bwi shyaka rye Chama cha Umma (CHAUMMA), umukandida wungurije wa perezida wa Repubulika, Devotha Minja, yasezeranyije aba Tanzaniya ko abarwayi bazahabwa service yo gukandwa umubiri (massage) nibagera mu bitaro na mbere yo guhabwa ubuvuzi.
"Muri CHAUMMA, politiki yacu ni ibiryo. Iyo umurwayi ageze mu bitaro, aho guhura n'imiti, bahura n'umuceri woroshye, arya umuceri ukamanura umuti."
Umuceri woroshye ni politiki imaze igihe kinini y'ishyaka. Mu gihe cyo kwiyamamaza kw'amatora yo mu 2020, Biro ishinzwe gukumira no kurwanya ruswa (PCCB) yabujije CHAUMMA guha ruswa abantu mu myigaragambyo yo kwiyamamaza, ivuga ko ari ruswa ku baturage batora.
Noneho CHAUMMA yahinduye amayeri, ni bashyika ku butegetsi, ubuyobozi buzaba mubitaro - kurya, bagahaga mbere yo guhabwa umuti.
"Amashilingi 500.000 buri kwezi"
Umukandida wa Perezida wa Zanzibar ku itike y'ishyaka rya Makini, Ameir Hassan Ameir, yijeje abaturage ko azabaha amafaranga ibihumbi magana atanu (USD 200) kuri buri muturage wa Zanzibari buri kwezi akimara kurahira kuba Perezida wa Zanzibar.
Yavuze ko usibye gutanga ayo mafaranga, yijeje abaturage ko umushahara muto w'umukozi wa Leta utangirira kuri miliyoni imwe ibihumbi magana atanu (1.500.000), muri gahunda yo kuzamura imibereho myiza y'abaturage no kuzamura imibereho yabo.
Mu batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga kuri iri sezerano, basubiyemo amagambo y'Abongereza - too good to be true (Ni byiza cyane ku buryo byaba ari impamo). Nanjye navuga nti, kubera ko amatora atarakorwa kandi akaba ataraninjira mu ngoro ya prezida, ntarirarenga. Reka dutegereze!
Bikunzwe kuvugwa ko abanyapolitiki bazavuga ikintu cyose kugirango babone amajwi. Aya masezerano yateje impagarara kubera ko bamwe byabagoye kuyashyira mu bikorwa, cyane cyane kuko benshi muri bo badasobanura mu buryo burambuye uko bazagera ku masezerano yabo abandi bagasaba ko impinduka zikomeye z'amategeko zashyirwa mu bikorwa.













