'Isasu ryinjiye mu magufa y'agahanga kanjye' – Uwarokotse gushimutwa muri Tanzania

- Umwanditsi, Alfred Lasteck
- Igikorwa, BBC News i Mbeya
Kuburira: Iyi nkuru irimo ibintu bishobora guhangayikisha abasomyi bamwe.
Nyuma y'ishimutwa rye ku muhanda munini wo mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, impirimbanyi yo ku mbuga nkoranyambaga Edgar Mwakabela, uzwi cyane nka Sativa, avuga ko habuze gato ngo apfe.
Nyuma yuko ashimuswe ku itariki ya 23 Kamena (6) mu mwaka ushize, abamushimuse babanje kumuhata ibibazo, nuko bamutwara mu modoka bamunyuza mu bice bitandukanye byo mu gihugu, birangira bamugejeje mu karere kitaruye ka Katavi kari hafi y'umupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ntera ya kilometero zirenga 1,000 uvuye aho bamukuye.
Mu minsi itanu yakurikiye ishimutwa rye, yari ari ku mapingu, apfutswe igitambaro mu maso no mu mutwe ndetse arakubitwa cyane, harimo no gukubitwa kenshi ku mutwe we, mu mugongo no ku maguru, akubitishwa ikibatiri cy'umuhoro.
Mu kwibuka uko byari bimeze, yabwiye BBC ati: "Byarambabaje cyane."
Ku munsi wa kane, uko gukorerwa urugomo byarakomeje ubwo bajyanaga Sativa muri parike y'igihugu ya Katavi, yuzuyemo inyamaswa z'agasozi z'inkazi, nuko bamukwega bamwerekeza ku mugezi. Byagaragaraga ko abamushimuse batari bafite gahunda yo kumureka akabaho.
Nuko, ni ko avuga, haza itegeko rikomeye, ryatanzwe mu ijwi ritontoma rivuye mu modoka yari iri inyuma yabo, rigira riti: "Murase!"
Imbarutso yakozweho. Isasu ryinjira mu magufa y'agahanga. Urwasaya rurameneka.
Abashimuse Sativa barahavuye, bishoboka cyane ko bibwiraga ko bamwishe.
Mu gihe amatora yo mu Kwakira (10) yegereje, ubushimusi nk'ubwo bwahindutse ikintu gikunze kubaho, ahanini bwibasira abanenga ubutegetsi n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

Buri uko ibyumweru bibiri bishize, polisi cyangwa ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga bitangaza umuntu waburiwe irengero. Bamwe muri bo ntibongera na rimwe kuboneka, naho abandi bongera kuboneka babara inkuru ziteye ubwoba z'urugomo cyangwa iyicarubozo bakorewe – ndetse bamwe babonetse barapfuye.
Inkuru ya Sativa itanga ishusho y'imbonekarimwe y'ibyabaye ku warokotse.
Nubwo yagize ibikomere byashoboraga kumuviramo urupfu, yaje kuzanzamuka, agenda akuba umubiri ku butaka agera ku muhanda aho abarinzi b'inyamaswa bamutabariye.
Byaje gusaba ko avurwa igihe kirekire kandi agahabwa ubuvuzi bwihariye, ndetse kurokoka kwe kuvugwa ko kudasanzwe.
Yabwiye BBC ko abamushimuse bashakaga kumenya uwamufashaga mu bikorwa bye nk'impirimbanyi, ndetse n'impamvu yanengaga ishyaka riri ku butegetsi rya Chama Cha Mapinduzi (CCM).
Sativa yemeza ko abamufashe bari abapolisi cyangwa abakozi bafite aho bahuriye n'abategetsi.
Ariko leta ihakana kwibasira abanenga ubutegetsi.
Polisi ntiyasubije ubusabe bwinshi bwa BBC bwo kugirana ikiganiro kuri iki kibazo, ariko mu butumwa bwa videwo yahaye ibitangazamakuru muri Kamena (6) umwaka ushize, umuvugizi wayo, Komiseri Wungirije (Deputy Commissioner) David Misime, yavuze ko bagira icyo bakora ku makuru ajyanye n'abantu baburiwe irengero ndetse bagakora iperereza ku miterere y'ibyo birego.
BBC yavuganye n'imiryango y'abantu batangajwe ko baburiwe irengero ndetse n'iy'abapfuye, bavuga akababaro gakomeye batewe no kubura ababo.

Ahavuye isanamu, The Citizen
Shadrack Chaula, umunyabugeni ushushanya amashusho y'abantu, w'imyaka 25, aracyaburiwe irengero.
Hashize umwaka umwe urenga atarongera kubonwa cyangwa ngo yumvikane. Muri Kamena (6) mu mwaka wa 2024, yatangaje videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok yahererekanyijwe cyane, imugaragaza atwika ifoto ya Perezida Samia Suluhu ndetse anamutuka.
Yatawe muri yombi, ahamwa no gukora itoteza ryo kuri interineti, nuko arekurwa amaze kuriha amande. Nyuma y'ukwezi, yashimuswe n'abantu batazwi.
Se, Yusuf Chaula, yabwiye BBC ati: "Ntituzi igihe cyangwa niba azaboneka. Igihe yatabwaga muri yombi, nibura [bwo] twari tuzi aho yari ari. Ubu, n'abategetsi bavuga ko batahazi."
Avuga ko muri Kanama (8) mu mwaka wa 2024, abagabo batatu bahageze bari mu modoka ifite ibirahure byijimye baramufata. Ntibivuze abo ari bo cyangwa ngo basobanure impamvu cyangwa ahantu bari bamujyanye.

Agira ati: "Twakoze uko dushoboye kose, [ubu] turananiwe cyane. Twasuye buri kasho yose. Twagiye mu magereza no muri stasiyo za polisi ku nzego zitandukanye - ku rwego rw'aho dutuye, ku rw'akarere n'urw'intara."
Polisi ishimangira ko iperereza rikomeje.
Chaula afite agahinda ko kubura umuhungu we ndetse ahanganye n'akababaro yatewe no kuba hari ibibazo atarabonera ibisubizo no kuba atarashobora kwakira ibyabaye.
Agira ati: "Iyo tuba tuzi aho ari, cyangwa aho afungiye, cyangwa n'iyo tuba tuzi ko yapfuye agashyingurwa ahantu runaka, nibura twaba dufite imva twajya dusura."
Abandi bantu benshi na bo batangaje ko babuze ababo. Abategetsi bavuga ko barimo kubikoraho iperereza.
Muri Kamena (6) uyu mwaka, inzobere z'Umuryango w'Abibumbye (ONU) zatangaje ko abantu barenga 200 banyurujwe muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 2019.
Izo nzobere zavuze ko zihangayikishijwe n'"iyicarubozo rigamije gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi hamwe n'ababunenga" mbere yuko haba amatora, zinasaba leta ya Tanzania kubihagarika "aka kanya".
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International na Human Rights Watch, yashinje leta ya Tanzania kuba ari yo iri inyuma y'uku gutabwa muri yombi, guhohotera no kunyuruza abantu.
Abategetsi bahakanye ibyo birego.
Polisi yamenye nibura abantu barenga 10 bashimuswe guhera mu mwaka ushize, ibya bamwe muri bo bikaba ubu byaracyemutse bakaboneka, benshi bakaba barashimuswe guhera mu mwaka wa 2019.
Ku itariki ya 18 Kamena uyu mwaka, polisi yatangaje ko amaperereza yatumye bamwe mu bashimuswe baboneka, bakaba bari bakiri bazima.
Polisi yongeyeho ko bamwe muri bo bari bahimbye ko bashimuswe, mu gihe abandi ibyabo byari iby'urukundo rwajemo ibibazo, imyemerere ishingiye ku miziririzo ndetse n'amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Misime, Komiseri wungirije wa polisi, yagize ati: "Polisi irashishikariza benewabo [abo mu miryango yabo], inshuti n'abaturage [muri rusange] kugumana ituze mu gihe abashinzwe umutekano bakomeje amaperereza yabo agamije gutahura uko ibyabaye byagenze."
Perezida Samia yashishikarije polisi kurangiza ibi bintu bibabaje bibaho, aho abantu baburirwa irengero. Abanya-Tanzania benshi bizeye ko iryo tegeko yatanze rizatuma habaho ubutabera, nubwo uko byagendekeye ababuriwe irengero bikiri kure yo gucyemurwa.

Muri Gicurasi (5) uyu mwaka, impirimbanyi akaba n'umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi Mpaluka Nyangali, uzwi cyane nka Mdude, yashimutiwe mu rugo rwe i Mbeya, mu majyepfo ya Tanzania, mu buryo burimo urugomo bwabonwe n'umugore we n'umwana wabo ukiri muto (w'urubyiruko).
Hari hari ibizinga by'amaraso aho byabereye, ibi bikaba bigaragaza ubugome bwakoreshejwe muri icyo gitero cyo kumushimuta.
Kuva icyo gihe, abayoboke b'ishyaka CHADEMA, rya mbere rikomeye ritavuga rumwe n'ubutegetsi, batangiye igikorwa cyo kumushakisha i Mbeya hose, ndetse bakora ibiterane byo kumusengera basaba ko polisi ivuga uko byagenze, bakaba bayicyekaho kugira ubufatanyacyaha mu byamubayeho.
Kugeza ubu, Siji Mbugi, umugore wa Mdude, ntarongera kumva amakuru y'umugabo we.
Yagize ati: "Ndabinginze umugabo wanjye narekurwe, nemera ko afunzwe na polisi n'abategetsi. Mdude nta kintu na kimwe yakoze, ntiyigeze na rimwe yiba umuntu n'umwe, ndabinginze nimumurekure. Niba hari ibibazo yari afite, nimumujyane mu rukiko."
Ku itariki ya 9 Nyakanga (7) uyu mwaka, urukiko rukuru rw'i Mbeya rwanzuye ko ikirego yari yatanze kijyanye n'ibura ry'umugabo we nta shingiro gifite.
Yatanze ubuhamya ko abantu bitwaje imbunda bavuze ko bari abapolisi, biraye mu rugo rwabo ari nijoro, bakubita Mdude, nuko baramujyana.
Mu iburana, polisi y'i Mbeya yemeye ko yari irimo gukora iperereza ku kuba bishoboka ko umwe mu bapolisi bayo ashobora kuba yaragize uruhare mu ishimutwa rya Mdude.
Impirimbanyi zavuze ko gutesha agaciro icyo kirego ari imbogamizi ikomeye mu rugamba rukomeje rwo gushakira ubutabera abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Tanzania bari mu bibazo.

Nta bantu batawe muri yombi cyangwa ngo baburanishwe bijyanye n'ibi byabaye bivugwa ko birimo abakorera leta, nubwo polisi ivuga ko amaperereza akomeje.
Impirimbanyi zimwe zo mu karere na zo zashinje abategetsi ba Tanzania guhonyora uburenganzira bwazo.
Boniface Mwangi wo muri Kenya na Agather Atuhaire wo muri Uganda bavuze ko bafunzwe bakanakorerwa iyicarubozo rishingiye ku gitsina nyuma yuko bageze muri Tanzania ku itariki ya 19 Gicurasi (5) uyu mwaka.
Icyo gihe hashize iminsi myinshi bitazwi aho Mwangi na Atuhaire bari baherereye.
Batawe muri yombi nyuma gato yuko bageze muri Tanzania ngo babe indorerezi mu rubanza rwa Tundu Lissu, umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzania, uregwa ibyaha by'ubugambanyi.
Buri umwe muri bo yatawe hafi y'umupaka w'igihugu cye.
Ariko Jumanne Muliro, komanda ukuriye akarere kihariye k'umujyi wa Dar es Salaam, yabwiye BBC ko ibirego byabo ari "ibihuha" ndetse abasaba kugaragaza ibimenyetso kugira ngo hakorwe amaperereza. Ubu bamaze gutanga ikirego kuri icyo kibazo mu rukiko rwo mu karere, rwitwa Urukiko rw'Ubutabera rw'Afurika y'Uburasirazuba (East African Court of Justice).
Ibigeragezo bahuye na byo bitanga ishusho y'ikibazo cyo kunyuruzwa kw'abanenga ubutegetsi, abatavuga rumwe n'ubutegetsi n'abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania.
Maduhu William, impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu yo mu kigo cy'amategeko n'uburenganzira bwa muntu cyo muri Tanzania cyitwa Legal and Human Rights Centre (LHRC), agira ati: "Nta muntu n'umwe urimo gutanga ibisubizo [ku byababayeho]." Yongeraho ko inzego zishinzwe umutekano zifite akamenyero ko gusezeranya gukora 'iperereza ryimbitse' ariko bikarangirira aho.
Ari na ko atanga urugero rwa Ali Kibao, wari umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo mu ishyaka CHADEMA, wishwe mu mwaka ushize nyuma yuko ashimuswe, agakubitwa ndetse akamenwaho aside, Maduhu agira ati: "Birangira tutamenye uko birimo kubagendekera."
Ati: "Ndetse na Perezida [Samia] yategetse inzego z'umutekano muri Tanzania gukora iperereza ryimbitse no kumugezaho raporo kugira ngo agire ikindi akora. Ariko kugeza ubu, nta kintu na kimwe kirumvikana [turumva]."
Boniface Mwabukusi, umukuru w'ishyirahamwe ry'abanyamategeko muri Tanzania, avuga ko abantu benshi bafite ubwoba bwo kujya ahabona bakavuga ibyababayeho kubera ubwoba ko bashobora guhohoterwa.
Avuga ko nta buryo buriho bwisanzuye, butabogamye kandi bwigenga bwo gutuma hatangwa ubutabera bukwiye.
Ati: "Niba uri muri kasho ya polisi ndetse abo bapolisi nyirizina bakagusaba kuvuga uko ishimutwa ryawe ryagenze, ubwo koko wabagana? Ntushobora."
"Benshi mu bantu [byabayeho] babiharira Imana. Bafite ubwoba, bavuga ko baramutse bakurikiranye icyo kibazo, ibintu byaba bibi kurushaho."









