Urupfu rw’umugabo n’umugore bazwi muri cinema rwababaje Iran

Imirambo ya Dariush Mehrjui n'umugore we Vahida Mohammadifar yabonywe bwa mbere n'umukobwa wabo wari uje mu rugo ngo basangire

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Imirambo ya Dariush Mehrjui n'umugore we Vahideh Mohammadifar yabonywe bwa mbere n'umukobwa wabo wari uje mu rugo ngo basangire

Umwe mu bantu bazwi cyane mu kuyobora filimi muri Iran, Dariush Mehrjui, bamusanze mu nzu we n’umugore we bapfuye.

Uyu mugabo w’imyaka 83 n’umugore we Vahideh Mohammadifar imirambo yabo yari ifite ibikomere byo guterwa ibyuma aho bayisanze mu rugo rwabo hafi y’umurwa mukuru, Tehran.

Dariush na Vahideh basanze bapfuye kuwa gatandatu nijoro, nk’uko abategetsi bo muri Iran babivuga.

Dariush afatwa nk’umwe mu batangije ubwoko bushya bwa cinema muri Iran.

Abantu bane byavuzwe ko bafitanye ihuriro n’uru rupfu, nk’uko ibinyamakuru muri icyo gihugu bitangaza.

Umucamanza mukuru Hossein Fazeli yatangaje ko Dariush yari yatumiye umukobwa we Mona kuza iwabo mu mujyi wa Karaj ngo basangire ifunguro rya nimugoroba.

Mona ahageze, aho gusanga bamwiteguye ahubwo yasanze imirambo y’ababyeyi be.

Vahideh, umwanditsi wa za filimi akaba n’umunyamideri, bivugwa ko vuba aha yari yaratanze ikirego ko yatewe ubwoba kandi ko urugo rwabo rwatewe n’abajura.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Umukinnyi wa filimi Houman Seyedi ni umwe muri benshi batangaje akababaro batewe n’ubu bwicanyi ku mbuga nkoranyambaga – avuga ko ari “ubugome bukabije kandi bubabaje”.

Ku cyumweru polisi yatangaje ko “nta kimenyetso yabonye cyo kwinjira ku ngufu ahakorewe icyaha” kandi ko “nta kwangirika kwabayeho ku miryango” y’inzu yabo. Gusa ivuga ko yabonye “ibimenyetso ahabereye icyaha” babona ko “bifitanye isano n’umwicanyi”.

Dariush, wize muri Amerika mu busore bwe nyuma akaba mu Bufaransa imyaka itanu, bwa mbere yamenyekanye cyane iwabo no ku rwego mpuzamahanga kubera filimi The Cow yo mu 1969, ivuga inkuru y’umuturage n’urukundo rukomeye akunda inka nk’itungo rikuriye andi.

Zimwe muri filimi ze zizwi cyane harimo Hamoun, The Pear Tree na Leila – iyi ya nyuma ivuga ku mugore w’ingumba washishikarizaga umugabo gushaka umugore wa kabiri.

Dariush yahawe ibihembo byinshi mu myaka myinshi, gusa mu gihe filimi ze zashimwaga cyane ku rwego mpuzamahanga, zimwe ntizigeze zerekanwa muri Iran kubera kubuza ibintu bitandukanye.