Papa yamaganye 'inzara ku bantu ku bw’ubutunzi n’imbaraga'

Papa Francis mu muhango wo mu gihe gishize

Ahavuye isanamu, AFP

Papa Francis yamaganye “inzara ku bantu ku bw’ubutunzi n’imbaraga” mu butumwa yatanze muri misa y’ijoro rya Noheli i Vatican, asa n’ukomoza ku ntambara muri Ukraine n’izindi ntambara.

Yagize ati: “Tumaze kubona intambara zingahe!” yongeraho ko abo zigiraho ingaruka zibasiga “ari abanyantege nke kandi bashengabaye”.

Ati: “Hejuru ya byose ntekereza ku bana bashegeshwa n’intambara, ubukene, n’akarengane.”

Yabwiraga abitabiriye misa kuri Bazilika ya mutagatifu Petero y’i Vatican.

Noheli ni umunsi wizihizwa n’abakristu gatolika bakabakaba miliyari 1,5 ku isi, kandi ubutumwa bwa Papa Francis kuri uyu munsi biba byitezwe.

Francis w’imyaka 86, yinjiye mu kiriziya ari ku igare ry’abamugaye, kandi umwanya minini muri iyi misa yo kuwa gatandatu nijoro yawumaze yicaye.

Yagize ati: “Mu gihe amatungo arira mu biraro, abagabo n’abagore mu isi yacu, kubera inyota yabo y’ubutunzi n’imbaraga barya n’abaturanyi babo, ba nyina na bashiki babo.”

Ntabwo yigeze avuga yeruye intambara ya Ukraine n’Uburusiya cyangwa andi makimbirane ku isi mu butumwa bwe.

Mu ntangiriro z’iyi ntambara Papa yanenzwe muri Ukraine ko atigeze yerura mu magambo ye ngo anenge Uburusiya.

Muri Kamena(6), yavuze ko iyo ntambara “mu buryo runaka hari icyayiteye cyangwa itigeze yirindwa”.

Gusa nyuma yamaganye ibyo yise amabi yakozwe n’ingabo z’Uburusiya.

Kuri iki cyumweru biteganyijwe ko Papa Francis atangaza Urbi et Orbi (ku mujyi no ku isi) ibizwi nk’umugisha n’ubutumwa atanga ahagaze mu idirishya rya Basilika ya St Pierre ku bagatolika benshi baba bakoraniye ku mbuga yayo, n’abandi bo ku isi.