Rwanda: Umushinjacyaha ari guperereza niba Munyenyezi uregwa jenoside yari umunyeshuri mu 1994

- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru rukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rukomeje kumva urubanza mu bujurire rwa Béatrice Munyenyezi.
Ku wa kabiri umushinjacyaha yavuze ko ari gukora iperereza niba koko Munyenyezi yarize mu ishuri ryisumbuye ryitwaga CEFOTEC riherereye mu mujyi wa Butare.
Béatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Amerika mu 2021, umwaka ushize yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo kwica abatutsi no gufata abagore ku ngufu muri jenoside 94. Ibyo byaha we arabihakana.
Mu gihe cy'urubanza mu mizi bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Munyenyezi bamuzi yiga muri kaminuza y'u Rwanda – we yavuze ko abo batangabuhamya bamushinja batamuzi kuko ngo bitashobokaga ko yiga muri kaminuza kandi atararangije n'amashuri yisumbuye - abwira urukiko ko yigaga mu ishuri rya CEFOTEC mu mwaka wa gatandatu.
Umushinjacyaha yavuze ko abatangabuhamya bashinje Munyenyezi bamuzi neza, gusa kuko bari abaturage batize ntibashoboraga kumenya neza ikiciro cy'amashuri yigagamo.
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko arimo gukora iperereza ngo amenya niba koko Munyenyezi yarize muri CEFOTEC, ishuri ubu rizwi nka Groupe Scolaire des Parents.
Avuga ko Munyenyezi atagaragara ku rutonde rw'abanyeshuri bigaga muri CEFOTEC mu mwaka wa gatandatu mu 1993-1994.
Umushinjacyaha yavuze kandi ko icyo abatangabuhamya bashinja Munyenyezi bahuriraho ari uko yigaga, asaba urukiko kuzaba aribyo ruha agaciro.
Béatrice Munyenyezi mu rubanza rwabanje yahamwe n'ibyaha bya jenoside no gufata ku ngufu abagore. Aregwa kuba yarashinze za bariyeri ziciweho Abatutsi kandi agatanga amabwiriza ku nterahamwe n'abasirikare bagize uruhare mu kwica.
Ibyo bikorwa by'ubwicanyi yashinjwe kubifatanya n'umugabo we Sharom Ntahobari ndetse na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari Ministre w'umuryango - abo bombi bafungiye i Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya jenoside.
Munyenyezi ahakana ibyo byaha akavuga ko mu gihe cya jenoside yari atwite inda nkuru kandi y'impanga bityo atari no kubona imbaraga zo kujya gukora ibyaha ashinjwa. Avuga ko atagombye kuzira ibyo mu muryango yashatsemo.
Mu kwezi kwa kane umwaka ushize urukiko rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije ibyaha aregwa rumukatira gufungwa burundu, aricyo ari kujuririra.Urubanza ruracyakomeje.













