Rwanda: Inkuru ya Kwizera wakoze imashini isudira ikoresha amashanyarazi macye

Danny Kwizera afashe ku mashini isudira iri mu kabati k'ibiti. Hejuru ye mu kabati hari izindi mashini. Yambaye umupira wa kaki n'ijaketi y'umukara
Insiguro y'isanamu, Danny Kwizera avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi mashini isudira yagitewe n'igiciro cy'amashanyarazi kiri hejuru cyamubangamiraga mu mwuga we
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Rwamagana

Umusore w'umushabitsi, Danny Kwizera, amaze kumurika imashini isudira avuga ko igiye kugabanya cyane ikiguzi cy'amashanyarazi yakoreshaga.

Kwizera usanzwe akora akazi ko gusudira avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi mashini yagitewe n'igiciro cy'amashanyarazi kiri hejuru cyamubangamiraga mu mwuga we.

Ni imashini ikoresha amashanyarazi ariko akunganirwa n'amazi, bituma igiciro cy'umuriro yaguraga kigabanuka ku rugero rwa 50%.

Nyuma yo kubona imashini ya mbere ikora neza, Kwizera avuga ko yatangiye kuzikora by'ubucuruzi kuburyo hari izimaze kugera ku isoko zimirwa n'abazigura.

Danny Kwizera ukomoka mu karere ka Rwamagana, mu burasirazuba bw'u Rwanda, avuga ko yagize iki gitekerezo kugira ngo agabanye igiciro yatangaga ku mashanyarazi.

Kwizera warangije icyiciro cy'amashuri yisumbuye agira ati: "Ndangije kwiga nashatse kugura imashini ariko nsanga iziri ku isoko zihenze kuko ihendutse yaguraga 250,000FRW, kandi sinashoboraga kuyabona…

"Nibutse isomo twize mu ishuri...ntangira kugerageza, abantu baratangara bati 'noneho ibi ni ibiki arimo?' Byabanje kwanga ariko biza kugeraho birakunda."

Imashini iri hasi ku rubaraza rw'inzu, icometseho insinga
Insiguro y'isanamu, Kwizera avuga ko yavumbuye uburyo bukoresheje amazi butuma umuriro ugenda ari mucyeya

Imashini zisudira zisanzwe, zikunze gutumizwa mu mahanga, zikoresha ingufu nyinshi z'amashanyarazi kubera ibyuma byinshi bizikoze.

Kwizera we avuga ko yavumbuye uburyo bukoresheje amazi aho kuba insinga zisobekeranye, ibi bigatuma umuriro ugenda ari mucyeya.

Ati: "Imashini isanzwe imbere igiramo ibyuma. Ibi ni na byo birya umuriro mwinshi.

"Jyewe reronkoresha amazi. Niba wari gukoresha umuriro wa 1000Frw ku munsi umwe, kuri iyi mashini yanjye wa muriro wawukoresha icyumweru kirenga.

"Aho wari gukoresha umuriro wa 10,000Frw ku mashini isanzwe, ku yanjye birashoboka gukoresha uwa 2,000Frw."

Kwizera, watangiye ashaka gukemura ikibazo cye cy'umuriro wamuhendaga, ubu aratangira gukora imashini nyinshi kuburyo yabibonyemo ishoramari.

Imashini yatangiye akora kuburyo buciriritse zimaze gushimwa n'abatari bacye.

Ubu uyu mugabo w'imyaka 30 avuga ko amaze kugurisha izisaga 90 kandi zose ngo zikora neza.

Emmanuel Mutabazi arimo gusudira
Insiguro y'isanamu, Emmanuel Mutabazi (iburyo) avuga ko yabanje kugira amakenga kuri iyi mashini

Emmanuel Mutabazi ukora akazi ko gusudira muri aka karere ka Rwamagana. Namusanze aho akorera mu murenge wa Kigabiro, nasanze akoresha iyi mashini ya Kwizera.

Ati: "Nabanje kugira impungenge nibaza ukuntu imashini yakoresha amazi ariko nyuma nasanze ikora neza cyane. Igura macyeya (50,000Frw), itwara umuriro mucyeya kandi iratwarika byoroshye kuko itaremereye.

"Ikindi twahoraga i Kigali twagiye gukoresha imashini zapfuye none iyi wayimarana igihe kinini nta cyo ibaye."

Nyuma y'imyaka itatu atangiye kugerageza iyi mashini, Kwizera avuga ko yishimira intambwe amaze gutera.

Ati: "Uyu munsi numva nishimye kuko ibyo nakoze ntekereza ko bizamfasha jyenyine, ubu bitunze abantu benshi.

"Iyo nyuze ku muntu akambwira ko nazanye igisubizo numva binshyizemo imbaraga."

Imashini zisudira ziri mu kabati k'ibiti
Insiguro y'isanamu, Imashini zisudira ziri mu kabati k'ibiti

Kwizera afite inzozi zo gushinga uruganda rukora izi mashini ku bwinshi.

Avuga ko ubu yatangiye ubushakashatsi bwo gukora imashini igezweho igaragara neza.

Ubu ari kandi mu mahugurwa ahabwa n'umushinga 'Hanga Hubs' ugamije gufasha abiganjemo urubyiruko guhanga udushya.

Bitarenze impera y'uyu mwaka, Kwizera avuga ko azaba yashoboye kurangiza iyi mashini igezweho, avuga ko izaba ifite agaciro ka 70,000Frw.

Kuri iki giciro, Kwizera asanga izagurwa cyane kuko izisanzwe zitumizwa mu mahanga kandi imwe igura amafaranga ari hagati y'ibihumbi 200 na 300 y'u Rwanda, kandi zikanengwa gukoresha amashanyarazi menshi.