Béatrice Munyenyezi yongeye kwihana umucamanza

Yves Bucyana

BBC Gahuzamiryango, Nyanza

Beatrice Munyenyezi
Insiguro y'isanamu, Béatrice Munyenyezi yirukanywe n’Amerika umwaka ushize (ifoto yo mu bubiko)

Mu Rwanda Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside yongeye kwihana [kwanga] umucamanza ukuriye inteko imuburanisha y’urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Ni nyuma yaho uwo mucamanza afashe icyemezo cy’uko abatangabuhamya bashinja uregwa batanga ubuhamya bwabo mu muhezo mu gihe uruhande rw’uregwa rwavugaga ko uwasabye gutanga ubuhamya mu muhezo ari umutangabuhamya umwe gusa.

Munyenyezi avuga ko nta butabera amutezeho.

 Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruburanisha uru rubanza rwari rwimukiye mu urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru ruri i Nyanza. Ni ku mpamvu z’uko arirwo rufite ibikoresho n’uburyo bwo kumva abatangabuhamya mu muhezo kandi barindiwe umutekano ku buryo ntaho bahurira n’ababuranyi.

Umucamanza ukuriye inteko agitangiza iburanisha yavuzeko hari abatangabuhamya bagomba kurindirwa umutekano.

Uruhande rw’uregwa rwahise rubyanga ruvuga ko rutunguwe ngo kuko uwari wasabye gutanga ubuhamya bwe mu muhezo ari umwe wenyine.

Abanyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi bibazaga uburyo abo batangabuhamya imyirondoro yabo yarangije kugaragazwa mu rukiko hanyuma rugatangaza ko batangira ubuhamya mu muhezo.

Maitre Bikotwa Bruce ati :"Niba umwe mu batangabuhamya ariwe wasabye kurindirwa umutekano, bose bahise barindirwa umutekano?"

Basabye urukiko ko ubuhamya bwatangirwa mu ruhame bakazashobora no kubahata ibibazo mu bwisanzure. Basobanura kandi ko ubushinjacyaha bwagombye kuba bwarabasabiye umuhezo mbere ariko ko kuko

Beatrice Munyeyezi ku rukiko rwa Huye
Insiguro y'isanamu, Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruburanisha uru rubanza rwari rwimukiye mu rugereko rwihariye rw'urukiko rukuru ruri i Nyanza.
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

umushinjacyaha atabikoze imyirondoro yabo yamaze kujya ahagaragara.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko gusaba umuhezo nta cyo bitwaye kandi byemewe mu mategeko. Busaba urukiko kubyemeza.

Izo mpaka zatumye urukiko rujya kwiherera mu kugaruka rutegeka ko abatangabuhamya barindirwa umutekano bagatanga ubuhamya bwabo mu muhezo.

Nyuma y’icyo cyemezo Béatrice Munyenyezi yatse ijambo abwira umucamanza ukuriye inteko Patricia Mukayiza ko amwihannye amubwira ko afata ibyemezo bibogamye kandi ko ‘ nta butabera amutezeho’.

Byari ku nshuro ya kabiri Munyenyezi yihana umucamanza ukuriye inteko iburanisha amushinja kubogama. Mu iburanisha riheruka yari yihannye uyu mucamanza ariko birangira urukiko rwemeje ko ariwe ugomba gukomeza kuburanisha urwo rubanza.

Iburanisha ryabaye risubitswe nk’uko byatangajwe n’ukuriye inteko rikazasubukurwa ku itariki ya 13 z’ukwa 2 umwaka utaha.

Munyenezi w’imyaka 52 yirukanywe n’Amerika umwaka ushize arangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 ku makuru atariyo yatanze ku nzego z’abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu.

Araregwa ibyaha bya jenoside no gufata abagore ku ngufu mu mujyi wa Huye.