Kylian Mbappé: Umupira n’ubuzima bw’iki cyamamare cyujuje imyaka 24

Nyuma y'ibikombe by'isi bibiri gusa akinnye, Mbappé ubu anganya ibitego na Pelé

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Nyuma y'ibikombe by'isi bibiri gusa akinnye, Mbappé ubu anganya ibitego na Pelé

Nyuma y’ibikombe by’isi bibiri gusa amaze gukina, Mbappé ubu ni uwa gatandatu ku rutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’iri rushanwa, anganya ibitego 12 n’icyamamare Pelé. Kuri bamwe iyi ni imana ya ruhago iri gukura tureba.

Nyuma y’uko ku cyumweru ahushije ikindi gikombe cy’isi cyari kuba icya kabiri yikurikiranya, yatangaje ifoto yunamye ababaye, acigatiye Urukweto rwa Zahabu ruhabwa uwatsinze ibitego byinshi, yongeraho ati: “Tuzagaruka”.

Aha muri Qatar yageze ku muhigo wari wihariwe n’Umwongereza Geoff Hurst kuva mu 1966, gutsinda ibitego bitatu kuri finale y’igikombe cy’isi. Nubwo ibi bitari bihagije ngo Ubufaransa butware igikombe.

Uyu rutahizamu usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso, ni umwe mu bakinnyi beza b’ikipe ya Les Blues “mu mateka ya vuba” nk’uko byatangajwe n’umutoza w’iyo kipe Didier Deschamps.

Sport mu maraso y’umuryango we

Kylian, murumuna we Ethan, na se ubabyara Wilfried Mbappé

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Kylian, murumuna we Ethan, na se ubabyara Wilfried Mbappé

Kylian Mbappé Lottin yavukiye mu murwa mukuru w’Ubufaransa akurira mu gace kitwa Bondy kari hafi y’umujyi rwa gati wa Paris mu 1998 hari hashize amezi macye Ubufaransa butwaye igikombe cyabwo cya mbere cy’isi. Yaje kuba mu ikipe yahaye icyo gihugu icya kabiri, ndetse ku cyumweru habuze gato ngo abugeze no ku cya gatatu.

Aho Bondy niho se na nyina bahuriye, abo ni Wilfried Mbappé wari umukinnyi waje kuba umutoza w’umupira w’amaguru ufite inkomoko muri Cameroun, na nyina Fayza Lamari wari umukinnyi wa Handball mu ikipe ya Bondy n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Kylian Mbappé mu gukura kwe umupira na sport byari ibintu “karemano” mu buzima bwe kuko yasanze biri mu muryango, nk’uko yabitangarije Le Parisien.

Mukuru wa Mbappé, Jirès Kembo (warezwe akanemerwa nk’umwana w’ababyeyi ba Mbappé) nawe yari umukinnyi wabigize umwuga, naho murumuna we Ethan w’imyaka 15 gusa afitanye amasezerano y’abakiri bato mu Paris Saint-Germain ikipe ya mukuru we.

Fayza Lamari, hagati, muri Qatar yaje gushyigikira ikipe y'Ubufaransa n'umuhungu we Mbappé

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Fayza Lamari, hagati, muri Qatar yaje gushyigikira ikipe y'Ubufaransa n'umuhungu we Mbappé

Kylian Mbappé yazamukiye mu ikipe y’iwabo ya AS Bondy, maze ku myaka 17 agurwa n’ikipe ya AS Monaco yo mu majyepfo y’Ubufaransa. Iki gihe yari umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo.

Mbappé yazamutse mu mupira w’amaguru abijyana no kwiga, yarangije kaminuza mu ishami ry’ikoranabuhanga mu icungamari, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Cosmopolitan.

Gusa mu muryango we byose ntibyakomeje kugenda neza kuko mu 2021 nyina Fayza yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko yatandukanye na Wilfried, gusa ko bagihuzwa no kurera abana babo, cyane cyane Kylian na murumuna we Ethan.

Inyenyeri nshya muri ruhago

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Muri Monaco niho abantu batangiye kumumenya, ubwo ku myaka 19 yayifashije cyane gutwara igikombe cya shampiyona ya Ligue 1 ari nacyo iheruka.

Umuvuduko udasanzwe no kubasha gutegeka umupira ku kirenge cye cy’ibumoso ni impano zikomeye, ariko ubuhanga bwo kureba mu izamu bwiyongereye kuri ibyo bituma ari “inyenyeri nshya muri ruhago” y’ahazaza nk’uko byatangajwe na Zinedine Zidane mu myaka ishize.

Nyuma y’igikombe cya Monaco, amaso y’amakipe akomeye yerekejwe kuri Mbappé, ikibazo gikomeye kinjiyemo umuryango we n’abanyamategeko be ndetse n’abafana, cyari aho ajya hagati ya Real Madrid na Paris Saint-Germain. 

Amaherezo yagiye muri PSG aguzwe miliyoni 180 z’ama-Euro, aba umukinnyi wa kabiri uhenze mu mateka ya ruhago ku isi, inyuma ya Neymar.

Iruhande rw’amakipe, kubera impano ye, yakinaga no mu makipe y’imyaka yose y’Ubufaransa kuva ku batarengeje imyaka 17. Didier Deschamps yaje kumuhamagara mu bagomba gukina igikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya ari nacyo cye cya mbere ataruzuza imyaka 20. 

Yafashije Ubufaransa kwegukana iki gikombe batsinze Croatia 4 – 2. Aha mu Burusiya, Mbappé yatsinze ibitego bine. Imyaka ine nyuma yaho muri Qatar yabikubye kabiri atahana urukweto rwa zahabu.

Tambuka X ubutumwa
Uremeye ibiri kuri X?

Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na X. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha X amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.

Uragaba: BBC ntibazwa ibiva ku zindi mbuga.

Impera ya X ubutumwa

Ubundi buzima bwe

Nyuma yo gukurira mu muryango w’aba-sportif agatozwa ikinyabupfura n’imibereho isanzwe, Mbappé ntakunda gushyira ubuzima bwe bwite hanze. 

Azwi cyane kubyo akorera mu kibuga naho hanze yacyo azwiho ibikorwa by’ubugiraneza birimo gutanga amafaranga menshi ku miryango ifasha abakene n’imbabare. 

Mbappé, inshuti na bagenzi be bamwita akazina ka Donatello, kubera uburyo asa n’akanyamasyo kitwa gutyo mu gakino kazwi na benshi ka ‘tortue Ninja’.

None kuwa kabiri, Mbappé arizihiza isabukuru y’imyaka 24, isabukuru ishobora kuba ituje mu gihe yaba agitekereza ku guhusha igikombe cy’isi giheruka, cyangwa ashobora kwishimira by’ikirenga mu kwiyibagiza ako kababaro.