Oleksandr Zinchenko wa Arsenal yajya kurwana muri Ukraine aramutse ahamagawe

- Umwanditsi, Kirsty Wark & Hollie Cole
- Igikorwa, BBC Newsnight
Umukinnyi w'umurwi w'umupira w'amaguru wa Arsenal, Oleksandr Zinchenko avuga ko ashobora kuzava mu Bwongereza akajya kurwana muri Ukraine niba ahamagawe.
Uyu musore w'imyaka 27 yabwiye BBC Newsnight ko amaze gutanga miliyoni imwe y'ama pound (amafaranga akoreshwa mu Bwongereza) yo gufasha abantu bari mu gihugu cye kuva aho Uburusiya buvogereye Ukraine mu 2022.
Yavuze ko Ukraine yabaye "ingabo" ikingira Uburayi, maze asaba ko bakongera imfashanyo.
Kuwa gatatu, umukuru w'igihugu yasinye itegeko rigabanya imyaka y'abajya mu gisirikare iva kuri 27 ijya kuri 25.
Ibi rero bishobora gutuma igihugu kibona abantu benshi biyongera ku inkeragutabara, nyuma yaho umukuru w'igihugu Volodymyr Zelensky abivugiye mu kwezi kwa 12, akavuga ko igihugu gikeneye kwinjiza mu gisirikare abantu bagera ku 500.000.
BBC Newsnight yabajije uwo mukinnyi niba azitaba nibaramuka bamuhamagaye kujya ku rugamba, niba abona bifite agaciro kurusha gukina mw'irushanwa ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza.
Yasubije ati: "Nibaza ko igisubizo cyumvikana. Najya kurwana."
Yongeyeho ko afite inshuti biganaga mw'ishuri ubu ziri ku rugamba.
Yagize ati: "Biragoye kumva vuba aha twari kumwe mw'ishuri rimwe, twakinaga hamwe imbere y'amashuri cyangwa mu kibuga cy'umupira cy'ishuri, none ubu bari kurinda ubusugire bw'igihugu."
"Kandi mvugishije ukuri, biragoye kubyumva, ariko ni uko bimeze. Ntidushobora kuva kw'izima."
Zinchenko yavuze ko ibintu byifashe "nabi cyane" mu gihugu ariko ko we n'umuryango we bishimiye umukuru w'igihugu cyabo.
Yagize ati: "Nziko abantu bamwe bashobora kwibaza ko byoroshye....kuri njye kuba ndi aha Londres aho kuba muri Ukraine. Ndizera rwose ko iyi ntambara izashira vuba."
'Nzigisha abana banjye ibyo bakoze'
Uyu mwugariro wa Arsenal yatangiye gukina umupira w'amaguru mu murwi wo mu Burusiya Ufa mu 2016, hanyuma avuga ko atakivugana n'inshuti ze bakinanaga ubu bari mu Burusiya.
Agira ati: "Kuva aho intambara itangiriye ni bake banyoherereje ubutumwa kuri telefone ariko nahagaritse gusabana nabo kuva mu kwezi kwa 2 ko mu 2022. Banyoherereje ubutumwa buke ariko sinabarenganya kuko atari amakosa yabo."
"Sinshobora kubabwira nti, bahungu mwe, mukore imyigaragambyo hanze cyangwa ibindi, kuko nzi neza ko bashobora gufungwa.
"Gusa hari ikibazo mfite ku baturage bo mu Burusiya - muba mute mu gihugu mudafitemo umudendezo wo kuvuga ibyo mushaka na gato ?
Yavuze ko Abarusiya bajyaga bita Abanya-Ukraine abavandimwe babo (basaza babo cyangwa bashiki babo) ariko kuva aho intambara itangiriye, twese Abanya-Ukraine ntidushobora kandi kwita Abarusiya inshuti zacu."
Yagize ati: "Ntituzapfa twibagiwe ibyo badukoreye, ibyo bakoreye abaturage bacu.
"Kandi ibyo nibyo nzigisha abana banjye. Nabo bazabyigishe abana babo. Ntidushobora kubyemera."
Mu kwezi kwa 2, Umukuru w'igihugu Zelensky yavuze ko abasirikare ba Ukraine 31.000 bamaze kugwa ku rugamba kuva aho Uburusiya butereye Ukraine, abaturage babarirwa mu bihumbi 10 bagwa mu turere Uburusiya bwigaruriye.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu minsi ya mbere y'intambara, Zinchenko yavuze ko yohereje amafaranga yo gufasha impunzi ziri muri Ukraine kandi ko imfashanyo ye ubu imaze kurenga miliyoni 1 y'amapound.
Yongeyeho ko azi abana bagera mu majana bapfushije ababyeyi babo mu ntambara.
Iki cyamamara cya Arsenal kigira kiti: "Ubu se inshingano yanjye ni iyihe ? Ni gute nafasha uko nshoboye kose igihugu cyanjye, abaturage banjye, bari hariya hamwe n'ibyo byose ?
"Sinakwishimira kuba umunya-Ukraine kurusha ubu.
"Mfite indoto z'uko iyi ntambara izashira vuba, vuba cyane, kandi dushobora kongera kubaka Ukraine nkuko twifuza."










