DRC-Ituri: Abahutu baba muri teritwari ya Irumu baridogera ibitero bya ADF
Abaturage b'abanye-Congo bavuga ko ari abo mu bwoko bw'abahutu baba mu ntara ya Ituri bavuga ko bibasiwe n'ibitero by'inyeshyamba za ADF.
Abo baturage bo muri teritwari ya Irumu yo muri Ituri bavuga ko izo nyeshyamba zimaze konona byinshi.
Amakuru aravuga ko icyo gitero cyagabwe kuwa gatandatu ushize, cyahitanye abantu 14, abandi bane barashimutwa n'amazu 36 aratwikwa.
Jacques Niyitegeka yavuganye na Nshuti Ntwali, umuyobozi w'abahutu bo muri ako karere atangira amubwira uko byifashe (umva ikiganiro aho hejuru).







