Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Perezida wa Sena ya DR Congo arahakana gukongeza imyigaragambyo kuri MONUSCO
Perezida wa Sena ya DR Congo Bahati Lukwebo Modeste ushinjwa na bamwe gukangurira rubanda kwigaragambya kuri MONUSCO yavuze ko amagambo ye “yafashwe nabi” kuko we ari umugabo w’amahoro.
Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yahereye i Goma kuwa mbere ikomereza mu mujyi wa Butembo nawo wa Kivu ya ruguru, na Uvira muri Kivu y’epfo ejo kuwa gatatu.
Abantu barenga 20 bamaze gupfa kubera iyi myigaragambyo irimo ibikorwa by’ubusahuzi, gutwika, n’urundi rugomo.
Tariki 16 na 17 Nyakanga(7) ari i Bukavu n’i Goma muri ‘meeting’ y’impuzamashyaka AFDC akuriye, Bahati Lukwebo yashishikarije abaturage kwigaragambya “mu mahoro” basaba MONUSCO “kuzinga imizigo yayo” ikagenda.
Ku mashusho yatangajwe ahatandukanye, Bahati yumvikana agira ati: “Ni gute abantu 20,000 mu myaka 22 batabasha kugarura amahoro mu gihugu cyacu?”
Maze abaza abantu ibihumbi bari imbere ye ati: “Murashaka ko bagenda?” Batera hejuru bati “Yegooo”.
Nawe ati: “Tutabahutaje, tugomba kubasaba ko bagenda twebwe ubwacu tugacunga umutekano wacu…Turasaba ko MONUSCO igenda bidatinze, nibagende mu mahoro, ubwacu tuzimenya.”
BBC Ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.
Hashize icyumweru, inkubiri y’imyigaragambyo ikomeye yahereye i Goma, kugeza ubu umwuka mubi uracyarangwa muri uyu mujyi kubera iyi myigaragambyo n’ibyayiranze.
Abasesenguzi n’abantu ku giti cyabo bavuga ko amagambo ya Bahati yavuze mu gihe abaturage bari muri ako gace bari basanzwe barakariye MONUSCO ari yo yakongeje iyi myigaragambyo.
Ku nshuro ya mbere nyuma y’ibirimo kuba, kuwa gatatu Bahati Lukwabo yasohoye ubutumwa bw’amashusho avuga ko hari abanyapolitiki “bagamije inabi” bakura amagambo ye mu busobanuro bwayo “bakanshinja uruhare mu birimo kuba”.
Ati: “Jyewe nk’umugabo w’amahoro…ndasaba koroshya n’ituze, ndamagana ubugizi bwa nabi aho buva hose…ndamagana kandi gusagarira abakozi ba ONU.”
Bahati yavuze ko itegekonshinga rya DR Congo ryemerera abaturage kwigaragambya, ariko “turashimangira ko bagomba kwirinda gusenya [uko ari ko] kose, n’urugomo rwose.”
Uretse abantu barenga 20 bamaze gupfa, ibikoresho by’agaciro katarabarurwa bya MONUSCO byarangijwe ibindi byinshi birasahurwa, mu mujyi wa Goma.