Abanyarwanda baratahuka ku cyemezo cya AFC/M23 cyo gucyura abanyamahanga

Umuntu w'umugabo wambaye ingofero, imbere ye hari za mikoro (micros)
Insiguro y'isanamu, Dr Oscar Balinda, umuvugizi wungirije w'umutwe wa M23, ni we waherekeje bamwe mu Banyarwanda batashye baciye i Rubavu
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Rubavu

Abanyarwanda bari bamaze imyaka isaga 30 baba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho bari barahungiye batangiye gutaha ku wa gatandatu.

Abaje none kuri uyu wa mbere bakabakaba 800 bambutse umupaka wa Rubavu biyongereye kuri 360 bari bambutse kuwa gatandatu, bose hamwe bakaba basaga 1,100.

Abatashye none baje baherekejwe n'umuvugizi wungirije w'umutwe wa M23 Dr Oscar Balinda, kugera mu Rwanda. Yavuze ko iki ari icyemezo cyafashwe n'umutwe wa AFC/M23 cyo gucyura iwabo abanyamahanga bose.

Avugira ku mupaka ku ruhande rw'u Rwanda, Dr Oscar Balinda yavuze ati: "Twafashe icyemezo cyo gucyura abanyamahanga bose. Twahereye ku bacanshuro, twakurikijeho ingabo za SADEC. Turi gucyura n'Abanyarwanda kuko ni abanyamahanga bahamaze imyaka isaga 30."

Dr Balinda yakomeje asobanura ko bamenye ko "u Rwanda rwakuyeho sitati y'ubuhunzi ariko aba [Banyarwanda] ntibari barashatse gutaha. Amasezerano yo muri 2009 hagati ya CNDP, HCR na Congo na yo yateganyaga ko impunzi z'Abanyarwanda zitaha ndetse n'Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bagataha. Nyuma y'imyaka 15 ni bwo bishobotse kandi ntibikozwe na Leta."

Umutwe wa M23, bivugwa ko ushyigikiwe n'u Rwanda, mu mpera z'ukwezi kwa mbere niho wigaruriye Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya Ruguru. Mu kwa kabiri naho wafashe Bukavu muri Kivu y'Epfo.

Umugore uteze igitambaro gitukura mu mutwe, inyuma ye hari umurongo w'abantu
Insiguro y'isanamu, Nyirabukara Donata, uri mu batahutse kuri uyu wa mbere, avuga ko atazi uko azakomeza ubuzima nyuma y'imyaka 30 yarahunze

Bamwe mu batashye ku wa gatandatu bari bavuze ko ari ku bushake bwabo, ariko abatahutse uyu munsi bo bemeje ko batashye kubera ko babitegetswe n'abayobozi ba M23.

Masengesho Olive, wavuze ko yari atuye ahitwa i Kalenga, yabwiye BBC ko yatahutse nyuma y'itegeko ry'abayobozi ba AFC/M23. Nubwo atashye n'abana, avuga ko atazi uko azabaho.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ati: "Umugabo wanjye yari amaze imyaka ine apfuye, nta bushobozi mfite. Databukwe na we waguye muri Congo yari yasize agurishije amasambu yose."

"Ndasaba ko Leta yandwanaho kuko nta kintu na gito mfite."

Nyirabukara Donata na we avuga ko atashye bitavuye ku bushake bwe. Ngo ni amategeko ya AFC M23. Avuga ko yabeshwagaho n'ubuhinzi ariko ngo kubera intambara, bahingaga bigasarurwa n'abarwanyi. Avuga ko atashye imbokoboko kandi nta n'icyo atunze mu Rwanda, ngo amakiriro ayateze kuri leta.

We avuga ko ubuzima bwashobokaga muri Congo iyo habonekaga agahenge. Ngo ari ibishoboka yazasubirayo. Ati: "Mu Rwanda ni iwacu twarahavukiye ariko ubutaka bwabaye bukeya tujya gushakisha. Bampaye uburenganzira nazasubirayo."

Nyuma yo kwakirwa ku mupaka, itsinda ryambutse uyu munsi bagiye kujyanwa mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'u Rwanda, aho bagiye kwandikirwa imyirondoro. Buri wese agomba kugaragaza aho yahunze aturuka, aha akaba ari na ho azasubizwa avuye mu nkambi y'agateganyo.

Aha mu nkambi kandi barasuzumwa ubuzima ngo harebwe niba nta burwayi bambukanye. Ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu kiri mu byohereje abakozi mu nkambi, buri wese wujuje imyaka 16 akazahava atahanye indangamuntu.