Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Leo XIV mu ruzinduko rwe rwa mbere kuva abaye Papa arajya aho gatolika yemereje ko 'Yezu ari Umwana w'Imana'
- Umwanditsi, Aleem Maqbool
- Igikorwa, Religion editor
- Yakoze inkuru ari, travelling with Pope Leo XIV
Papa Leo wa XIV agiye gukora uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga, azabanza gusura Turkiya ajye mu mujyi wa Nicaea aho bazizihiza isabukuru y'amateka ya gikirisitu muri uwo mujyi Abepiskopi Gatolika bateraniye bakemeza amahame ngengakwemera y'iryo dini.
Azakomereza muri Libani, nyuma y'iminsi micye Israel ihagabye ibitero by'indege mu majyepfo y'umurwa mukuru w'icyo gihugu Beirut.
Ingendo zo gusura ibyo bihugu byombi, zari zarateguwe na Papa Francis yasimbuye, ariko insanganyamatsiko nyamukuru yari 'kubaka ubumwe' ikaba ni imwe mu zo Papa Leo yiyemeje kuva yagera ku bu Papa muri Gicurasi.
Mu mezi atandatu ya mbere amaze ari Papa, yagaragaje kwigengesera cyane mu mvugo, ariko muri uru ruzinduko ubushobozi bwe mu bya dipolomasi buraza kuba buhanzwe amaso.
Igice gikomeye muri uru ruzinduko ni umuhango uzabera mu mujyi wa Iznik muri Turkia, ahahoze umurwa wa Nicaea.
Papa Leo hamwe n'abayobozi b'amadini ya Gikirisito batandukanye bazahurira aho mu gihe cyo kwibuka imyaka 1,700 ishize inama y'abepisikopi ihateraniye mu mwaka wa 325 nyuma y'ivuka rya Yezu.
Iyo nama y'abepisikopi barenga 200 yemeje ko Yezu ari Umwana w'Imana icyemezo cyaje kuvamo icyo bise"Nicene Creed" ivuga irangashingiro ry'amahame ngenga kwemera ya gikristu yemerejwe aho i Nicene.
Nubwo ubukirisitu mu bice byo mu burasirazuba n'uburengerazuba byaje gucikamo ibice cyane, uru rugendo ruzatangirwamo ubutumwa bwo kunga ubumwe no kurwanya amacakubiri.
Muri ruzinduko rwe muri Turkiya, Papa Leo azasura umusigiti uzwi nka Blue Mosque, nk'uko abamubanjirije Papa Francis na Benedict wa XVI babikoze.
Mbere yo gukomeza urugendo rwe, azagirana inama n'abayobozi b'andi madini atandukanye mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y'amadini.
Vatican yavuze ko umugambi wo gusura Liban utahindutse nyuma y'aho muri iki cyumweru Israel yagabye ibitero by'indege ku bice by'amajyepfo y'umurwa mukuru Beirut.
Biteganijwe ko Papa Leo azahura n'abayobozi b'amadini atandukanye ndetse akumva ibitekerezo by'urubyiruko rwo muri Libani.
Uruzinduko rwe rufite igisobanuro gikomeye, cyane cyane ko abaturage bagera kuri kimwe cya gatatu batuye iki gihugu ari abakrisitu.
Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwe, azasomera Misa ku nkengero z'inyanja i Beirut, ahabereye itutika ry'icyambu muri 2020, asabire abarenga 200 bahatakarije ubuzima n'abarenga 7,000 bakomerekeye muri iryo turika.
Mu mezi ashize, nubwo yagiye avuga ku ngingo zimwe na zimwe, nko guha uburenganzira abimukira, ntabwo yigeze avuga kuri politiki cyane nk'uko uwamubanjirije yabigenzaga.
Yagiye yigengesera ku buryo abashyigikiye impinduka nshya ndetse n'abakomeye ku mahame ya kera ya Kiliziya bose bavuga ko ashyigikira ibitekerezo byabo.
Ni nayo mpamvu, Abakaridinali bagendera ku mahame atandukanye bahurije kuri we bakamutora nka Papa.
Papa Fransisiko yabonwaga nk'umuntu ufite icyerekezo gishya ariko atitaye ku gushyiraho ubufatanye n'uburyo bwo guhashya amacakubiri, bigasiga kiliziya isa n'icitsemo ibice.
Kugeza ubu Papa Leo we akora mu buryo butandukanye, aho yitonda kuri amwe mu mahame y'uwamubanjirije ariko agaha agaciro n'ibitekerezo by'abagikomeye ku mahame ya kera ya Kiliziya.
Papa Leo yagaragaye kenshi asaba ko intambara zahagarara hirya no hino, ariko akabikora mu buryo butandukanye n'uwo yasimbuye Papa Francis, uzwi ho kuba yarahamagaraga buri munsi kuri Kiliziya ya Gaza mu buryo bwo kwifatanya na bo.
Mu nama ziteganijwe muri uru ruzinduko, Papa Leo ashobora gusabwa kugaragaza icyo atekereza ku bibazo by'intambara n'umutekano muri ako karere, mu biganiro azagirana na perezida wa Turkey Recep Tayyip Erdogan ndetse n'abandi bayobozi bo muri Liban.
Mu rugendo rusubira i Roma, birasanzwe ko Papa agirana ikiganiro n'itangazamakuru rimuherekeje mu ndege, dushobora kuzumva bimwe mu by'ingenzi byamushimishije ndetse n'ibyo yabonye muri uru rugendo.
Nubwo Papa Leo, avuga indimi nyinshi kandi neza, kugeza ubu imbwirwaruhame ze yazitangaga mu rurimi rw'Igitaliyani.
Vatikani yemeje ko mu gihe cy'uruzinduko rwe muri Turkiya azavuga mu Cyongereza, hamwe na hamwe agakoresha n'Igifaransa mu gihe azaba ari muri Libani.