Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Uko Aba-papa b'Abanyafurika bahinduye Ubukristu – bakanaduha St Valentin
- Umwanditsi, Catherine Heathwood
- Igikorwa, BBC World Service
Mu gihe ubu higanje idini ya Islam, Africa ya Ruguru yigeze kuba ahantu higanje ubukiristu, ndetse hatanze abapapa basize imirimo ikomeye kugeza uyu munsi.
Abo ba papa babayeho mu gihe cy'ubwami bw'Abaroma, bwageraga mu gice cya Tunisia ya none, mu burasirazuba bwa Algeria ndetse no ku mwaro w'uburengerazuba bwa Libya.
Prof Christopher Bellitto umunyamateka wo kuri Kean University muri Amerika ati: "Afurika ya Ruguru muri Bibiliya yari umukandara w'ubukristu bwa cyera".
Mu gihe hagiye gutorwa papa mushya, Abagatulika benshi muri Afurika bafite icyizere ko umwanya wa papa ushobora kugaruka kuri uyu mugabane ku nshuro ya mbere nyuma y'imyaka irenga 1,500.
Muri iyi nkuru turareba ku ba papa batatu bo muri Afurika babanje – n'uburyo bazanye kwizihiza Pasika ku cyumweru, n'umunsi wa St Valentin.
Uko ari batatu Kiliziya yabashyize mu rwego rw'abatagatifu.
Victor I (189-199)
Papa Victor wa mbere, bikekwa ko yakomokaga mu bwoko bw'aba-Berber bo muri Afurika ya Ruguru, yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika ubwo abakristu bahohoterwaga n'abategetsi b'Abaroma kuko banze kuramya imana z'Abaroma.
Ashobora kuba azwi cyane ku kuba yarashyizeho ko abakristu bizihiza Pasika ku munsi wo ku cyumweru.
Mu kinyejana cya kabiri, amwe mu matsinda y'abakristu bo mu ntara y'ubwami bw'Abaroma ya Asia (ni muri Turkiya y'iki gihe) bizihizaga pasika ku munsi Abayahudi na bo bizihizaga umunsi bita 'Passover' ujya gusa na pasika, nubwo iyo minsi yabaga yageze ku minsi itandukanye y'icyumweru.
Gusa, Abakristu bo mu burengerazuba bw'ubwo bwami bo bemeraga ko Yezu/Yesu yazutse ari ku cyumweru, bityo ko Pasika igomba kwizihizwa buri gihe kuri uwo munsi.
Impaka z'igihe kuzuka kwe kwabereye zabaye ingorabahizi.
"Impaka za pasika" cyari ikimenyetso cy'amakimbirane hagati y'uburasirazuba n'uburengerazuba, no kwibaza niba abakristu bakwiye kubahiriza imigenzo y'Abayahudi.
Victor wa mbere yatumije Sinodi ya mbere – inama y'abakuru ba kiliziya gatolika – ngo ikemure izi mpaka.
Ayitumiza, yanaburiye ko azaca abasenyeri bashoboraga kwanga kwitabira iyo nama.
Prof Bellitto yabwiye BBC ati: "Yabikoranye imbaraga n'itegeko kugira ngo bose bajye ku murongo umwe".
Iyi yari intambwe ikomeye, nk'uko uyu munyamateka abivuga, kuko "yari Musenyeri wa Roma mu gihe ubukristu bwari bubujijwe n'amategeko ku bwami bw'Abaroma".
Ikindi gice cy'ingenzi mu murage wa Papa Victor I kwari ugutangiza Ikilatini nk'ururimi rusange rwa Kiliziya Gatolika.
Mbere, Ikigereki cya cyera ni rwo rwari ururimi rw'ibanze rwa misa ndetse n'itumanaho ryo muri Kiliziya.
Victor I ubwe yandikaga kandi akavuga Ikilatini, cyavugwaga cyane muri Afurika ya Ruguru.
Miltiades (AD311-314)
Papa Miltiades byemerwa ko yavukiye muri Afurika.
Mu gihe yari umushumba wa Kiliziya, Ubukristu bwarakiriwe cyane mu bami b'Abaroma, amaherezo buhinduka idini rikuru ry'ubu bwami.
Mbere y'ibi, guhohotera Abakristu byari byarakwiriye henshi mu mateka y'Ubwami bw'Abaroma.
Gusa, Prof Bellitto avuga ko Militiades atari we wakwitirirwa izo mpinduka, ko uyu mu papa yabaye "uwakiriye ineza y'Abaroma" aho kuba uwayibakuyeho ku bw'ibiganiro.
Miltiades yahawe n'Umwami w'abami Constantine ingoro yo guturamo, aba papa wa mbere wagize ingoro yemewe izwi.
Constantine kandi yamuhaye uruhushya rwo kubaka Bazilika ya Lateran, ubu ni rwo rusengero rushaje cyane kurusha izindi i Roma.
Mu gihe aba papa bo mu bihe bya none batura kandi bagakorera i Vatican, kiliziya ya Lateran akenshi ifatwa nka "nyina w'izindi kiliziya zose".
Gelasius I (AD492-496)
Gelasius I ni we wenyine muri aba ba papa batatu bo muri Afurika abanyamateka bavuga ko atavukiye muri Afurika.
Prof Bellitto ati: "Hari inyandiko kuri we ko…yavukiye i Roma. Bityo ntituzi niba yarigeze aba muri Afurika ya Ruguru, ariko biboneka neza ko yari afite inkomoko muri Afurika ya Ruguru".
Kuri uyu munyamateka, uyu ni we wabaye ingenzi kurusha bariya bagenzi be babiri.
Gelasius I azwi cyane nka papa wa mbere mu buryo bwemewe wiswe "Uwungirije Kristu", ijambo risobanura umurimo wa Papa nk'uhagarariye Kristu ku Isi.
Uyu kandi yazanye ingingo ya 'Inkota Ebyiri', yashimangiraga ugutandukana ariko kungana kw'ingufu za Kiliziya n'iza leta.
Gelasius I yagaragaje itandukaniro ko ubutegetsi bwa Kiliziya buva ku Mana, maze na yo igatanga ubutegetsi kuri leta, ibyashyiraa Kiliziya hejuru ya za leta.
Prof Bellitto ati: "Nyuma, mu gihe cya 'Middle Ages/ Moyen-âge', aba papa rimwe na rimwe bashoboraga kwemeza cyangwa kwanga itorwa ry'umwami cyangwa umwami w'abami, kuko bavugaga ko Imana yabahaye ububasha".
Gelasius I yibukirwa kandi ku gisubizo cye ku makimbirane azwi nka Acacian Schism hagati ya Kiliziya z'iburasirazuba n'iz'iburengerazuba hagati y'umwaka wa 484 na 519.
Muri icyo gihe, Gelasius I yashimangiye kuba hejuru ya bose kwa Roma na Papa hejuru ya Kiliziya yose, iburengerazuba n'iburasirazuba, ibyo inzobere zivuga ko yabikoze mu buryo butigeze bukorwa n'abamubanjirije bose.
Gelasius kandi ni we washyizeho umunsi wizihizwa n'uyu munsi buri mwaka – St Valentin – ku wa 14 Gashyantare(2) mu 496 kugira ngo bibuke mutagatifu Valentin wapfuye yishwe.
Inkuru zimwe zivuga ko Valentin yari umupadiri wakomeje gusezeranya abakundana mu ibanga mu gihe byari byaraciwe n'Umwami w'abami w'Abaroma Cladius II.
Abanyamateka bavuga ko umunsi wahariwe Valentin ufite imizi mu birori by'urukundo n'imigenzo y'uburumbuke by'Abaroma bizwi nka Lupercalia, ko byari uburyo bwa Gelasius I bwo guhindura imihango ya gipagani iya gikristu.
Aba ba papa b'Abanyafurika basaga bate?
Prof Bellitto avuga ko nta buryo bwo kumenya neza neza uko aba ba papa batatu basaga.
Ati: "Tugomba kwibuka ko k'Ubwami bw'Abaroma, ndetse no mu gihe cya 'Moyen-âge', ntibatekerezaga ivanguramoko nk'uko turitekereza ubu. Ntaho byari bihuriye n'ibara ry'uruhu.
"Abantu muri icyo gihe ntibarebaga ibara ry'uruhu, barebaga ubwoko".
Prof Philomena Mwaura, wo muri Kenyatta University muri Kenya, yabwiye BBC ko Abanyafurika b'Abaroma barimo amoko menshi, harimo aba-Berber, aba-Punic, abahoze ari abacakara, n'abantu bavuye i Roma.
Ati: "Abatuye muri Afurika ya Ruguru bari bavangavanze, kandi yari inzira y'ubucuruzi ndetse n'abantu benshi babaye mu bucuruzi kuva cyera cyane".
Aho kwibona mu ibara ry'uruhu rwabo, amoko menshi y'abantu "babaga batuye ku butaka bw'Ubwami bw'Abaroma nabo bibonaga nk'Abaroma", ni ko Prof Mwaura avuga.
Kuki nta mu papa wo muri Afurika wongeye kubaho kuva ubwo?
Kuva kuri Gelasius I mu ba papa 217 bakuriyeho nta ukomoka muri Afurika urimo.
Prof Mwaura ati: "Kiliziya muri Afurika ya Ruguru yaciwe intege n'ibintu byinshi, birimo guhirima kw'Ubwami bw'Abaroma hamwe no kwinjirayo kwa Islam mu kinyejana cya 7".
Gusa, inzobere zimwe zivuga ko ukwiganza kwa Islam muri Afurika ya Ruguru kutasobanura kuba Afurika yose itaragira papa mu myaka irenga 1,500 ishize.
Prof Bellitto avuga ko uburyo batoramo papa mushya bwabaye "umwihariko w'Abataliyani" mu myaka myinshi.
Gusa avuga ko mu gihe gito kiri imbere hari amahirwe menshi yo kugira papa wo muri Afurika cyangwa Aziya kuko Abagatolika mu gice cy'Isi cy'epfo baruta cyane abo mu cya ruguru.
Mu by'ukuri, uyu munsi Kiliziya Gatolika irimo kwaguka vuba cyane muri Afurika yo munsi ya Sahara kurusha ahandi hose ku isi.
Imibare iheruka yerekana ko mu 2023 muri Afurika hari Abagatolika miliyoni 281. Abo ni 20% by'abayoboke b'iri dini ku isi yose.
Abanyafurika batatu ubu bari mu bashobora gusimbura Papa Francis, abo ni;
- Fridolin Ambongo Besungu wo muri RD Congo
- Peter Kodwo Appiah Turkson wo muri Ghana
- Robert Sarah wo muri Guinea
Gusa Prof Mwaura avuga ko "nubwo Ubukristu bukomeye cyane muri Afurika, imbaraga za kiliziya ziracyari mu majyaruguru".
Yongeraho ati: "Wenda, nikomeza gukomera kuri uyu mugabane no kwifasha, igihe kizagera habeho umu papa wo muri Afurika".