Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
'Twahuye na byo mu gihe cya jenoside' – Mukamazimpaka yibuka ibyo Bikira Mariya yamweretse mu 1982
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Kibeho
Abakristu gatolika babarirwa mu bihumbi bateraniye i Kibeho mu majyepfo y'u Rwanda mu misa yo kwizihiza umunsi mukuru Kiliziya Gatolika yemera ko ari uw'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzwi nk'Asomusiyo (Assomption).
I Kibeho ni ho honyine muri Afurika hemejwe na Kiliziya Gatolika ko Bikira Mariya yahabonekeye ubwo yabonekeraga abakobwa batatu b'abanyeshuri: Nathalie Mukamazimpaka, Alphonsine Mumureke na Marie Claire Mukangango, guhera mu 1981 kugeza mu 1989.
Bumwe mu butumwa yabahaye ni uko mu Rwanda hari kuzaba ubwicanyi bukomeye cyane. Uyu munsi i Kibeho ni hamwe mu hantu hakorerwa ingendo nyobokamana zikurura abantu benshi baturuka hirya no hino ku isi.
Nathalie Mukamazimpaka yibuka uko byari bimeze avugana na Bikira Mariya.
Ati: "Hari ubwo nyine yazaga antunguye cyangwa adutunguye atigeze atubwira. Ariko ukabanza kubona nk'ibimenyetso, akenshi ukabona bimeze nk'imirabyo, ubundi ukumva ufite imbaraga zidasanzwe.
"Hakaba n'ubwo aduha rendez-vous [isango], mbese akatubwira igihe azazira, itariki, isaha n'ukwezi. Ibyo tukaba tubizi kandi harimo igihe, ni ukuvuga akaduha igihe, mbese harimwo amezi hagati kuburyo icyo gihe twabaga tuzi ko azaza n'abantu bakabimenya."
Ubutumwa Bikira Mariya yagiye aha abo yabonekeye ngo bwagiye bugaruka cyane ku gusenga, kwihana ibyaha no kuvuga ishapule ya Rozari.
Gusa ngo ku munsi nk'uyu w'itariki ya 15 Kanama (8) mu 1982, bari hamwe uko ari batatu, Bikira Mariya yabahaye ubutumwa bukomeye bwabateye ubwoba.
Ngo yabubabwiranye agahinda na we "asuka amarira".
Ati: "Yatweretse rero byinshi biteye ubwoba, atwereka ubwicanyi ku isi, atwereka n'ubwicanyi ndengakamere mu gihugu cy'u Rwanda.
"Kuri uwo munsi rero, ibyo yatweretse byose, biteye ubwoba kandi bibabaje cyane byanatumye arira na we kuri uwo munsi mukuru – nyine yatubwiranaga agahinda gakomeye cyane – ibyo byose yatubwiraga twari abana ntabwo twumvaga ibyo ari kutubwira."
"Ariko tukababazwa n'ukuntu yatwiyeretse ameze. Ubwo rero nyuma y'imyaka 12 ni bwo twahuye na byo mu gihe cya jenoside. Tubibonye duhita tubona ni ibyo twabonye kuri Asomusiyo [19]82."
Icyo gihe Mukamazimpaka, wavukiye ku Munini muri aka karere ka Nyaruguru, yari afite imyaka 18. Yigaga ubwarimu ku ishuri ryisumbuye ry'i Kibeho, ubu ryitwa ishuri ryisumbuye ryitiriwe Nyina wa Jambo (Groupe Scolaire Mère du Verbe).
Hashize imyaka abakristu ibihumbi baturutse hirya no hino ku isi basura aha i Kibeho, hanazwi nko ku butaka butagatifu, hari ingoro yiswe iya Bikira Mariya. Ni hamwe mu hantu hacye ku isi hemejwe ko Bikira Mariya yageze.
Fabien Mungane yaje avuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Avuga ko yizeye kuhakura ibisubizo.
Ati: "Naje i Kibeho nzanywe no gusenga kubera ko numvise ubuhamya butandukanye bw'abageze hano bavuga ko iyo ugeze i Kibeho n'amasengesho n'ibyifuzo byawe, kandi ufite ukwizera Imana unyuze kuri Bikira Mariya wa Kibeho, ibyifuzo byawe birasubizwa."
Mu 2001 ni bwo Kiliziya Gatolika yemeje ko amabonekerwa yabaye i Kibeho ndetse ko abo Bikira Mariya yabonekeye ari abo batatu gusa.