Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Musonera wari ugiye kuba umudepite yahamijwe ibyaha bya jenoside akatirwa gufungwa imyaka 20
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kiyumba
Urukiko rw'ibanze rwa Kiyumba mu Rwanda rwakatiye Germain Musonera gufungwa imyaka 20 rumuhamije ubufatanyacyaha muri jenoside, rutegeka ko yishyura indishyi y'akababaro y'amafaranga miliyoni 50 ku muryango w'abarokotse wa IBUKA.
Musonera yaburanye ahakana ibyaha yaregwaga mu rubanza rwaburanishirijwe mu gace ka Ndiza ahahoze ari Komini Nyabikenke kuko ariho bivugwa ko icyaha cyakorewe ari na ho yavukiye.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu no gutanga indishyi z'akababaro ku barokotse zingana n'amafaranga miliyoni 500.
Umwunganizi wa Musonera yabwiye BBC News Gahuzamiryango ko we n'umukiliya we bagiye kubanza gusesengura uyu mwanzuro mbere yo kugira icyo bakora.
Urubanza rwa Musonera rwaravuzwe cyane kuko uyu wo mu ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi yafunzwe nyuma y'amatora y'umwaka ushize mu gihe yari ku rutonde rw'abagombaga kwinjira mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda nk'umudepite w'iryo shyaka.
Ubwo hari hasigaye umunsi umwe ngo ajye kurahira mu bandi badepite b'ishyaka batowe, ishyaka rye ryamukuye ku rutonde, ahita atabwa muri yombi.
Mbere yo gufungwa yari umuyobozi mu biro bya Minisitiri w'intebe w'u Rwanda.
Mu rubanza, Ubushinjacyaha bwavuze ko Musonera yabaye umuyobozi w'urubyiruko muri komini ya Nyabikenke mu gihe cya jenoside. We yavuze ko nta nshingano yari afite ku rubyiruko kandi nta bubasha yari afite kuko yari umunyeshuri.
Abamushinja bavuze yagize uruhare mu gutanga imbunda zakoreshejwe mu kwica Abatutsi bari bagambiriwe muri jenoside kandi ko na we yitwazaga imbunda muri jenoside.
Yiregura, Musonera yavuze ko abamushinja nta bimenyetso bifatika bagaragaza, kandi icyizere yagiriwe n'ishyaka riri ku butegetsi mu myaka yari ishize agahabwa imyanya ikomeye ari igihamya ko bari bazi ko nta kibi yakoze.
Mu gusoma umwanzuro w'urukiko uyu munsi yaba Musonera cyangwa Ubushinjacyaha ntabwo bari bahari.
Me Janvier Ndaruhutse, umwunganizi wa Musonera yabwiye BBC ko agiye kubanza gusesengura akareba ibyo umucamanza yashingiyeho afata uyu mwanzuro, maze akavugana n'uwo yunganira mbere yo gufata umwanzuro niba bazajuririra iki cyemezo.