Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Kwegereza guca imbyaro ku myaka 38? Emma Barnett avuga ko yumvise hari icyo abuze muri we
- Umwanditsi, Annabel Rackham
- Igikorwa, Umunyamakuru ku muco
Umunyamakuru Emma Barnett yavuze ko kumenya ko yari mu bihe bibanziriza igihe cyo guca imbyaro (bizwi nka perimenopause) afite imyaka 38, yumvise abaye nkaho hari uwamwambuye ikintu cy'agaciro mu buzima bwe.
Barnett, ubu ufite imyaka 40, yavuze ko bwabaye ubwa mbere mu buzima bwe aho yumvise rwose adashaka kuba umugore, akumva yifuje ngo "iyo nza kwibera umugabo".
Ibi yabivugiye mu gice cya mbere cy'ikiganiro cye gishya gica kuri BBC, cyitwa 'Ready to Talk with Emma Barnett', cyasohotse ku wa gatanu.
'Perimenopause' ikunze kugaragara hafi y'imyaka 46, ni igihe uba ufite ibimenyetso byo guca imbyaro (menopause) ariko imihango itarahagarara burundu.
Ibi bimenyetso birimo guhangayika, guhindagurika kw'ibitekerezo/imitekerereze (mood swings), kubura ubushobozi bwo gutekereza neza, ubushyuhe bwinshi bw'umubiri n'imihango iza mu bihe bitandukanye.
Muri iki kiganiro, Barnett yavuze ko 'perimenopause' yatumye yumva abuze we wa nyawe (yitakarije icyizere) ndetse n'ubu agitegereje "gusubira/kuzaba" uko yari ameze mbere.
Ubwo yaganiraga n'inshuti ye akaba n'umutumirwa, Kate Thornton, yakomeje agira ati: "Ndumva hari ikintu nibwe. Ndumva nta na nimero y'ihutirwa nahamagara.
"Ndashaka gutanga raporo y'icyaha nakorewe. Yego, hari uwanyibye (uwo narindi). Nta wundi wakurikirana ibi."
Thornton, na we w'umunyamakuru akanayobora ibiganiro, yavuze ibyo yanyuzemo ubwo yari mu bihe bya 'perimenopause', avuga ko ari byo bintu "bibi cyane" yanyuzemo aho yavuye ku muntu "washoboraga gukora ibintu byinshi icyarimwe…warushoboye" agasigara ari "umuntu utagishoboye na gato".
Barnett kandi yigeze kuvuga ku buzima bwe. Mu mwaka 2019, yanditse igitabo cyitwa 'Period: It's About Bloody Time', kivuga ibihe yanyuzemo ubwo yari arwaye Endometriosis (indwara yibasira abagore mu gihe cy'imihango, aho imikaya iteye nka nyababyeyi ishibuka igakurira mu bindi bice by'umubiri.)
Ubwo yari ari muri icyo kiganiro, yavuze ko byamuteye impungenge cyane gusangiza abantu inkuru ye, gusa nanone avuga ko yashakaga gutanga umwanya ku bandi bantu bumvaga biteguye kuvuga ku bindi.
Barnett, wahoze ukora ikiganiro cya 'Woman's Hour' kuri BBC kugeza umwaka ushize, avuga ko icyo yashakaga ari ugukora ikiganiro atavuga ku inkuru z'abandi gusa ahubwo na we agasangiza abamwumva ibyo yanyuzemo.
Barnett yabwiye Thornton ati: "Nsanzwe mbaza ibibazo, nsanzwe nyobora ibiganiro.
"Ntabwo biba ari ibintu byoroshye gusangiza abandi ibyawe kandi ndabizi, ntekereza ko ari yo mpamvu ari ingenzi ko umuntu ubaza ibibazo abisangiza, mu gihe gikwiye - atari buri gihe, kubera ko ako si akazi kanjye kandi ntibinshingiyeho, ariko aho biri ngombwa ndetse cyane cyane iyo uri gusaba abandi kubigenza gutyo, basangiza abandi ibyabo."
Mu gusoza igice cya mbere cy'iki kiganiro, Barnett yumvikanye avuga ko yizeye ko "kubyakira nk'ibintu bisanzwe - kandi twembi twavuze ko bikwiye kuba mu bihe bya 'perimenopause' n'ihindagurika ry'imisemburo y'abagore riba kuva... ku myaka ya za 30 kugera hejuru - bishobora kujya mu mvugo isanzwe".
Yongeyeho ati: "Kandi ntibivuze ko ibyo bibaho bigabanya kuba bidasanzwe cyangwa ngo bigabanye ko bibabaje, ariko uburyo tubyitwaramo bushobora guhinduka."
Uburyo bwo kuvura ibimenyetso bya menopause
Umubare w'abagore bafata ubuvuzi bwo gusimbuza imisemburo (buzwi nka 'Hormone Replacement Therapy', HRT), ugenda wiyongera, kugira ngo bagabanye ibimenyetso bya menopause.
HRT ifasha mu kongera no kugumana ku rugero ruhagije imisemburo ya oestrogen, rimwe na rimwe ihurizwa hamwe n'imisemburo ya progesterone yaba yakozwe mu buryo bwa gihanga cyangwa isanzwe mu mubiri.
Ariko HRT ishobora kudafasha abantu bafite nk'indwara ya kanseri, ibibazo byo kwipfundika kw'amaraso (blood clots) cyangwa umuvuduko ukabije w'amaraso.
Abagore bashobora kandi kwiyitaho no kugira ubuzima bwiza bakoresheje uburyo busanzwe, nko:
- Kurya indyo yuzuye, idafite amavuta menshi ariko ikungahaye ku myunyu ngugu ya calcium kugira ngo ifashe gukomeza amagufa no kurinda umutima
- Gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe, kugira ngo bagabanye guhangayika no kwirinda indwara z'umutima
- Kureka itabi, kugira ngo birinde indwara z'umutima n'ubushyuhe bwinshi (hot flushes)
- Kwirinda inzoga, kugira ngo bagabanye ubushyuhe bwinshi.
Ubushakashatsi bunumvikanisha ko kurya ibirimo oestrogen y'ibimera - iboneka muri soya no mu red clover (icyatsi gifite indabo z'iroza) - bishobora gufasha kugabanya ibimenyetso bya menopause.
Hari kandi uburyo bwo kuvura binyuze mu biganiro buzwi nka CBT (Cognitive Behavioural Therapy), bushobora gutangwa ku bagore barengeje imyaka 40, bukajyana n'ubuvuzi bwa HRT cyangwa bukabusimbura, bitewe n'uko umuntu ku giti cye ameze.
Ikiganiro 'Ready to Talk with Emma Barnett' kiraboneka kuri BBC Sounds kuva ku wa 7 Ugushyingo (11) uyu mwaka, kandi kizajya gisohoka buri cyumweru.