Filimi umunani ziri mu nziza za 2023 kugeza ubu

Abasesenguzi ba filimi bo kuri BBC Culture, Nicholas Barber(NB) na Caryn James (CJ), bahisemo filimi babona nziza muri uyu mwaka kugeza ubu, zirimo; Chapter 4, Close, EO na Infinity Pool.

1. Saint Omer

Iyi filimi ikaze kureba, irimo drama ikomeye, ivuga ku ivanguraruhu, no kuba umubyeyi w’umugore, umwaka ushize yari mu zashoboraga kujya mu zihatanira Oscar ariko ntiyajyamo. Alice Diop wayikoze, akoresha ubuhanga bwe mu gukora ‘documentaries’, yashingiye ku nkuru nyayo y’ubuzima bw’umugore ukiri muto wo muri Senegal warezwe guta uruhinja mu Bufaransa ku mwaro w’inyanja ngo rupfe. Diop yahimbye Rama, umwanditsi utwite wagiye mu mujyi wa Saint Omer gukurikirana urubanza rwe. Laurence (akinwa na Guslagie Malanda), uyu mubyeyi uba urimo kuburanishwa aba atuje bidasanzwe. Naho Kayije Kagame ukina ari Rama aba afite ubwoba bukomeye akurikiranye urubanza nubwo isura ye iba itabigaragaza.

Iyi filimi ikunzwe, ishingiye cyane ku buryo aba bagore bombi babyitwaramo. (CJ)

2. Close

Iyi ni indi filimi yakozwe na Lucas Dhont irimo drama ikora ku mutima kandi ikinwe mu buryo busanzwe cyane. Abakinnyi b’ingenzi ni Léo (Eden Dambrine) na Rémi (Gustav de Waele), abahungu babiri b’imyaka 13 bari bafitanye ubucuti bukomeye mu cyaro cyo mu Bubiligi. Ariko nyuma bajya mu ishuri rishya, maze agakungu gatuma ubucuti bwabo burangira. Uburyo aba bana babaho ku gitutu no kubazwa byinshi na bagenzi babo bigana nibyo bigeza ku kubahindura burundu. (NB)

3. John Wick: Chapter 4

Igice gishya cy’iyi filimi yuzuyemo ‘action’ aho Keanu Reeves aba ari umwicanyi dukunda ni ntagereranywa n’izindi filimi kugeza ubu.

Na miliyoni nyinshi z’amadorari zashyizwe ku mutwe we, Wick yigira nka James Bond akagenda imijyi ya Paris, Berlin na Osaka, ahunga ngo aticwa.

Iki gice ni kinini kandi kiraryoshye kurusha izindi Wick zabanje, kandi uwayiyoboye, Chad Stahelski, yakoze ku buryo ifite amashusho meza kandi irimo ibiyiryoshya ku bakunda bene izi filimi, ‘action’ irimo imikino njyarugamba, imbunda, n’inkota. (CJ)

4. Holy Spider

Iyi filimi ya Ali Abbasi ishingiye ku nkuru yabayeho y’umugabo washatse kandi w’umwubatsi (Mehdi Bajestani) wishe indaya 16 mu mujyi mutagatifu wa Mashhad muri Iran mu 2000 na 2001. Ikinwa na Zar Amir Ebrahimi nk’umunyamakuru wiyemeje guperereza kuri ibi byaha, itangira iboneka nk’igikorwa cyiza cyo kurwanya abicanyi, ariko ikaza guhinduka aho bamwe mu baturage n’abanyapolitike babona uwo mwicanyi nk’intwari yo kurwanya imyifatire mibi. Muri rusange, Holy Spider ni ikizamini cya sosiyete ihejeje inguni ku kwibasira abagore mu gihe icyo gihugu cyibasiwe n’imyigaragambyo yavuye ku rupfu rwa Mahsa Amini. (NB)

5. The Worst Ones

Ni filimi ya ‘fiction’ y’uburyo abana hamwe n’ingimbi n’abangavu mu majyaruguru y’Ubufaransa batoranywa ngo bakinishwe filimi zigendanye n’ubuzima bwabo. Ari naho abayikoze, Lise Akoka na Romane Gueret bakura izina ryayo kubera imico mibi ya bamwe muri abo bana bakinishwa filimi mu yindi filimi.

Abana babiri n’abagimbutse babiri bayikina bahanganye kandi banaseka umugabo uba ubagenzura anabategeka. Iyi filimi ituma abantu bibaza mu by’ukuri ku bibera mu gutunganya za filimi. (CJ)

6. EO

Ubwo ahabera imikino ya ‘circus’ muri Pologne hari hafunzwe, umwe mu bayikinaga, indogobe, yoherezwa mu kigo cy’izindi ndogobe. Ariko ntihamara igihe. Ahubwo, uyu mukinnyi w’ibanze wa filimi ajya ahantu hatandukanye i Burayi, mu yindi mikino y’ubwoko butandukanye, nk’aho irimo gukina izindi filimi. Icyateye uwayihimbye kuyikora atyo ni uburyo iyi ndogobe ibona kubura ubumuntu kw’umuntu kuri bagenzi be (n’umuntu ku ndogobe).

Uwayoboye iyi filimi ni umusaza Jerzy Skolimowski w’imyaka 84, ariko avuga ko atigeze agira imbaraga zo gukora filimi nko kuri iyi. (NB)

7. Return to Seoul

Muri iyi filimi, Freddie, umugore wo muri Korea y’Epfo wo mu myaka 20 warezwe n’ababyeyi bamwakiriye mu Bufaransa, asubira i Seoul maze, ashidikanya, agashakisha ababyeyi be b’umubiri. Ariko akibirimo, inkuru yihuta imyaka ibiri, ubundi itanu, maze igahindura Freddie mu buryo budasanzwe. Ni umufaranga cyangwa umunyakoreya? Ese arashaka kubona nyina koko cyangwa ntabyo ashaka? Iyi nkuru imugarukaho ari mu mihanda, mu biro, muri za restaurants, n’ahandi aho i Seoul mu buryo bugira iyi filimi nziza kandi yuzuyemo iteramatsiko.(CJ)

8. Infinity Pool

Muri iyi filimi, Alexander Skarsgård ayikina nk’umwanditsi ufite ibibazo wajyanye n’umugore we w’umukire kuruhukira muri ‘resort’ iri ku mwaro w’inyanja. Akererewe, yavumbuye ko icyo gihugu gifite amategeko yo guhita bica uregwa ibyaha runaka, maze ibiruhuko bye byari bibi bihinduka iby’amaraso. Mia Goth ukina ari umugore we yongeye kuyerekanamo ko ari umukinnyi wa filimi ukomeye mu bo mu gihe cye.(NB)