Oscars: Amafoto y'imyambarire y'ibyamamare kuri 'red carpet'

Nyuma y'uko umwaka ushize 'red carpet' itari ifunguye neza kubera Covid-19, uyu mwaka ibintu byongeye kuba nka mbere aho ibyamamare bya Hollywood byatambukanye umucyo mu myambarire iba yihariye kuri buri umwe.

Alana Haim, wakinnye muri Licorice Pizza, mu ikanzu ya 'style' ya cyera ishashagirana hamwe na sandale zoroheje za silver n'inzara zidasize.

Jessica Chastain watsindiye igihembo cy'umukinnyi mwiza kubera filimi yari umukinnyi w'ibanze ya The Eyes of Tammy Faye, yaserutse mu ikanzu ndende ifite igice cyo hasi kinini, style yo mu myaka ya 1980.

Kodi Smit-McPhee yaserukanye isuti y'ubururu bwerurutse n'ishati yarengejeho isheni ya silver hamwe n'inkweto ndende zamugize muremure. Kodi yari ku rutonde rwa 'best supporting actor' gusa ntiyagitsindiye.

Emilia Jones akina muri filimi yahembwe nka 'best picture' yitwa Coda yari umwe mu byamamare byaserukanye ikanzu y'umuderi wihariye imwegereye kandi yerekana imiterere ye.

Timothee Chalamet we ntashoboye rwaserera z'itayi n'amashati y'imbere - yaje nta kantu yambaye imbere y'ikoti ry'umukara ririmo umweru mucye ushashagirana.

Mugenzi we bakinana muri Dune witwa Zendaya yaserutse mu gashati gacikiye hejuru n'ijipo ishashagirana cyane.

Kristen Stewart, wakinnye nk'Igikomangoma Diana muri filimi ya Spencer yaserutse mu ikabutura n'ikoti by'umukara ndetse n'inkweto ndende z'umukara, n'umusatsi yasokoje ku ruhande.

Billie Eilish mu ikanzu nini rwose y'umukara hamwe n'insokozo y'umukara bijyanye. Filimi 'No Time To Die' yakinnyemo iri mu zahembwe.

Ariana DeBose winjiye bwa mbere muri ibi bihembo yahise atwara igihembo cya 'best supporting actress' kubera filimi ya West Side Story. Yaje yambaye umwenda umurekuye cyane n'aga 'top' bijyanye mu mutuku umurika cyane.

Venus na Serena Williams baje bambaye amakanzu maremare, Venus yambaye iy'umweru n'imirimbo y'umuringa, naho Serana yambaye iy'iroza itatse indabo z'umukara n'uturindantoki tw'umukara.

Umunyakenya Lupita Nyong'o ntajya yiburira mu guseruka neza. Ikanzu ishashagirana nka zahabu kuva hasi kugera hejuru yatumye ari mu baranze kunyura kuri 'red carpet'.

Olivia Colman (ukina muri The Lost Daughter) yaserutse mu ikanzu ndende kandi y'amaboko maremare isa n'umuringa ndetse yambaye imirimo y'umuringa.

Jason Momoa yaje yambaye isuti y'umukara iriho umuswari w'umuhondo n'ubururu, amabara y'ibendera rya Ukraine.

Nicole Kidman yari yaje ari mu bashobora kuba umukinnyi mwiza kubera filimi ya Being the Ricardo aho yakinnye nka Lucille Ball, ariko yatsinzwe na Chastain. Gusa yatambutse kuri red carpet n'umugabo we Keith Urban ikiganza mu kindi.

Umwe mu batsinze umwaka ushize, umwongereza Daniel Kaluuya, ubu yaje mu isuti y'icyatsi cyerurutse n'umukara mucye n'imbere yambaye ishati y'umukara.

Jessie Buckley, n'umuyobozi wa filimi Maggie Gyllenhaal, bahuriye kuri red carpet. Maggie yari afite umwambaro ufite igikinga cy'umukara kiriho imirimbo ya zahabu.

Will Smith watsindiye kuba 'Best actor' - akanakubita urushyi Chris Rock rwavuzweho cyane - yari yaje yambaye nka nyakubahwa muri ibi birori, mu isuti y'umukara n'ibijyana nayo.

Icyamamare muri rap Megan Thee Stallion yaje yambaye ikanzu ipasuye impande hagati no hepfo. Mu mirimbo ye harimo impeta ya diyama n'igikomo ku kaboko hamwe n'amaherena bijyanye.

Umukinnyi wo muri West Side Story witwa Rachel Zegler yari yavuze ko atari azi neza icyo ari bwambare uyu mugoroba. Ariko yaje yambaye ikanzu y'umukara y'umushumi hagati mu mugongo.

Amafoto yose atangirwa uburenganzira.