Burundi - Inzira yaragutse kuri zahabu ya magendu ya DR Congo, Bigirimana umuhuza w'amayobera – Inzobere za UN

Ifoto ya zahabu itunganyije mu bubiko bwa kimwe mu bihugu by'i Burayi
Insiguro y'isanamu, Ifoto ya zahabu itunganyije mu bubiko bwa kimwe mu bihugu by'i Burayi

Raporo nshya y’inzobere za ONU ivuga ko ubushyamirane hagati y’u Rwanda na DR Congo bwangije inzira yo mu Rwanda y’ubucuruzi bwa magendu bwa zahabu ivuye muri Congo bityo “iyo nzira ya zahabu mbi yagukira i Burundi”.

Izi nzobere zivuga ko mu mezi arindwi ashize kugeza muri Mata(4) 2023 zabonye kwiyongera kw’uruhererekane (network) rw’ibikorwa bya magendu ya zahabu hagati y’abasivile, abacuruzi, n’abahuza b’Abarundi n’Abanyecongo hagati y’ibi bihugu.

Ubu bucuruzi kandi burimo imitwe y’inyeshyamba igenzura ibirombe bya zahabu mu bice bya Uvira na Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo, izi nzobere zivuga ko iyo zahabu yari isanzwe ica mu Burundi ariko ubu “inzira yayo yagutse”.

Leta y’u Burundi yavuze ko koperative zimwe zo mu Burundi zivugwa muri ubu bucuruzi zitaburimo, kandi ko amazina y’abantu izi nzobere zivuga batayazi.

'Ibikorwa by'inyeshyamba muri Kivu y'Epfo birakomeje'

Izi nzobere za ONU zivuga ko nubwo ingabo z’u Burundi n’iza DR Congo zikomeje gufatanya ibikorwa byo kurwanya imitwe y’inyeshyamba, izo nyeshyamba icyo zikora ari ukwimuka zikajya ahandi.

Izi nzobere zivuga ko ubwicanyi, ubusahuzi, gufata abagore ku ngufu, n’andi mabi akomeje gukorwa hagati y’imitwe ya Twirwaneho na Biloze Bishambuke mu bice bya Bijombo, Minembwe, Rugenzi n’ahandi.

Ubushyamirane bw’iyi mitwe bushingiye ku moko ya Bafuliro, Babembe na Banyindu ahanganye n’imitwe y’Abanyamulenge, nk’uko raporo y’izi nzobere ibivuga.

Izi nzobere zivuga ko ahanini ingabo za DRC n’iz’u Burundi zikurikirana kandi zikarwana n’inyeshyamba za RED-Tabara na FNL zirwanya leta y’u Burundi, izi nazo zishinjwa ibikorwa bibi nka biriya ku basivile mu bice zikoreramo.

Intara ya Kivu y'Epfo

Iyi raporo ivuga ko ingabo z’u Burundi n’iza Congo zambuye ibirindiro byinshi izo nyeshyamba ariko ko zimukiye mu bice bigana mu majyepfo y’iyi ntara.

Mu kiganiro Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye aherutse guha BBC yavuze ko ubufatanye bw'ingabo z'igihugu cye n'iza DR Congo muri Kivu y'Epfo bwatanze umusaruro ukomeye mu kurwanya inyeshyamba zaho.

Zahabu: 42kg muri 2022 na 500kg mu mezi atatu ya 2023

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nyuma y’amasezerano ku bucuruzi bwa zahabu leta ya Kinshasa yagiranye n’iya United Arab Emirates(UAE), mu Ukuboza (12) hashinzwe kompanyi ya Primera Gold DRC ihuriweho n’abacuruzi bikorera na leta zombi yo kohereza no gutunganyiriza zahabu ya Congo muri kiriya gihugu cy’Abarabu.

Raporo y’izi nzobere ivuga ko hagati ya Mutarama(1) 2023 na Werurwe(3) Primera Gold DRC yohereje 500kg za zahabu, mu gihe mu mwaka wa 2022 wose leta ya DR Congo ivuga ko yohereje 42kg gusa za zahabu muri UAE.

Izi nzobere zivuga ko ibi byerekana uburyo zahabu ivuye muri DR Congo itandikwa cyangwa hatangazwa nkeya, kandi nyinshi igenda mu nzira za magendu.

Izi nzobere zivuga ko hari impungenge ko Primera Gold DRC ikoreshwa nk’inzira yemewe n’amategeko mu kweza zahabu yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Iyo zahabu yoherezwa ku ruganda ruyitunganya (gold refinery) rwa AuricHub ruri mu mujyi wa Abu Dhabi.

Nubwo izi nzobere zivuga ko zitarabona ibimenyetso simusiga ko zahabu yohererezwa AuricHub ari iya magendu, zivuga ko kugeza ubu urwo ruganda rutarakorerwa igenzura na rimwe ry’igihugu rurimo cyangwa mpuzamahanga rireba niba zahabu rutunganya ikomoka mu nzira zemewe.

Nduwimana ari nawe Bigirimana, umuhuza w'Umurundi w'amayobera

Izi nzobere za ONU zivugwa ko mu kwiyongera kwa zahabu ya magendu ica i Burundi hari umugabo zabonye ufite uruhare rukomeye muri ubwo bucuruzi.

Zivuga ko uwo abwira abantu ko yitwa Celestin Nduwimana ubundi GedeonBigirimana, akavuga ko akora imirimo itandukanye irimo “umukozi mu iperereza ry’u Burundi ukorera i Uvira”, ubundi ko ari “umupolisi w’u Burundi”. Izi nzobere zivuga ko telephone uyu akoresha muri DR Congo yanditse ku yandi mazina.

Raporo y’izi nzobere ivuga ko Nduwimana akora “nk’umuhuza hagati y’abatwara zahabu ya magendu muri DR Congo n’abaguzi bayo mu Burundi”.

Izi nzobere zivuga ko nibura hagati y’Ukuboza(12) 2022 na Werurwe(3) 2023, Nduwimana yafashije gucuruza zahabu y’agaciro ka $455,000.

Iyi raporo igira iti: “Nduwimana yegereye abacuruzi magendu ba zahabu b’i Uvira abizeza isoko ryiza mu Burundi, no kurindwa n’abategetsi mu gihe binjiye mu Burundi”.

Inzobere za ONU zivuga ko ubushyamirane bw'u Rwanda na Congo bwangije inzira za za zahabu ya magendu yacaga mu Rwanda, bwagura inzira z'i Burundi
Insiguro y'isanamu, Inzobere za ONU zivuga ko ubushyamirane bw'u Rwanda na Congo bwangije inzira za zahabu ya magendu yacaga mu Rwanda, bwagura inzira z'i Burundi

Zahabu yinjira mu Burundi igabanyije mu bice bito bihererekanywa n’abantu benshi ku mipaka yinjira kugira ngo bitorohera abasoresha kuyibona, igeze mu Burundi igurwa na koperative zirimo Koribilorwa Twikenure Minyago na Dukorere Hamwe Dusoze Ikiwi, nk’uko izi nzobere zibivuga.

Mu ibaruwa yo muri Mata(4) 2023 ivugwa n’izi nzobere, leta y’u Burundi yahakanye iby’ubwo bucuruzi, ivuga ko “ayo mashyirahamwe ntari mu bucuruzi cyangwa ubucukuzi bwa zahabu ya DR Congo” kandi ko “amazina y’abantu bavuzwe ntituyazi”.

Amategeko mpuzamahanga abuza zahabu n’andi mabuye y’agaciro avuye mu bice birimo intambara n’umutekano mucye – nk’uburasirazuba bwa DR Congo – kugurishwa ku isoko mpuzamahanga.

Inzobere zitandukanye zivuga ko imwe mu mpamvu ituma amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo amaze imyaka hafi 30 ari ubutunzi kamere bw’ako gace bwifuzwa n’uruhererekane rw’abanyembaraga, kuva mu karere kugeza mu bihugu bikomeye ku isi.