Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Uko betting yagize bamwe imbata ikabicira ubuzima
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Kimwe n’ahandi henshi muri aka karere, inzu z’ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe izwi nka betting ziriranga kandi ziragenda ziyongera mu mijyi n’udusantere tw’ubucuruzi mu Rwanda, ni ubucuruzi biboneka ko burimo amafaranga menshi, ariko bufite n’indi sura.
Muri imwe mu nzu za betting mu gace ka Nyabugogo i Kigali, nahasanze umugabo wicaye ku ruhande yiyumvira bucece, aha yari yizeye umukiro niho yakuye akaga.
Yambwiye gato ku nkuru ye, gusa ntiyemeye gutangazwa umwirondoro.
Yahoze ari umumotari, afite umugore n’abana kandi yifashije, ubu nta na kimwe asigaranye kuko byageze aho abatwa na betting ayo akoreye yose akayashoramo.
Kunguka no guhomba byombi bibamo, buhoro buhoro yagiye ahomba kurusha uko yunguka, kugeza ubwo moto ye ifatirwa n’abo afitiye amadeni kubera betting, umugore n’abana nabo baramuta.
Iyi si inkuru idasanzwe, hari nyinshi nkayo z’abahombejwe na betting nyuma y’uko ibanje kubagira imbata.
Mu nzu z’iyi mikino y’amahirwe usanga abenshi baba bicayemo ari urubyiruko rw’abasore, bafite impapuro ziriho urutonde rurerure rw’imikino, bakamara amasaha menshi bari aho.
Buri wese ubona ahuze cyane kandi ashaka ko ibyo arimo biba ibanga rye bwite. Bose ni abashaka inyungu yihuse, barota gukizwa no kugerageza amahirwe ku mikino iba irimo kuba n’iteganyijwe.
Undi nawe utifuje gutangazwa amazina ati: “Mu gikombe cy’isi nabetingiye Argentine, bari bayikubiye gatanu nshyiraho 2,700Frw ndya inoti y’ibihumbi 10.”
Uko ushobora kuba imbata ya betting
Inzobere mu bijyanye n’imitekerereze zivuga ko muri iki gihe betting ari ikindi kintu gishya gishobora kwigarurira intekerezo n’imigirire y’abayikora kenshi kugeza ubwo bahindutse imbata zayo.
Nk’uko abahanga mu by’imitekerereze babivuga, kuba imbata y’ikintu ni ugutakaza ubushobozi bwo gusesengura; ibyiza n’ibibi, niba ubikora kenshi cyangwa gacyeya, n’inyungu n’igihombo avana muri icyo kintu, ariko mu by’ukuri aba akora kenshi.
Jean Servier Dukuzimana w’imyaka 20 wiga muri Kaminuza, namusanze i Muhanga, aho yambwiye ko azi benshi muri bagenzi be babaye imbata ya betting.
Ati: “Hari nabo twigana usanga bamusohoye mu kizamini ayo mafaranga [y’ishuri] yarayajyanye aho ngaho. Bisa nkaho bikwica mu mutwe ku buryo n’igihe runaka utabonye igishoro cyabyo wumva inzara ikwishe.”
Regis Muramira umunyamakuru w’imikino ujya ukora ubusesenguzi no kuri betting, avuga ko ibi bigomba gufatwa nk’imikino y’amahirwe nyine ubikora ntabitegemo amakiriro.
Ati: “Byaba byiza ubikoranye ubwenge no kutifuza birenze, ushobora kugira gutya ugafata ibihumbi yenda nka 20 bishaka 25, amahirwe y’uko ibyo byakunda ari hejuru cyane ukaba wanabikora inshuro 10 koko biba.
“Ariko mu gihe wamaze kugera mu bwikube bwa kabiri gatatu kane gatanu kugeza no ku bifuza inshuro ibihumbi, ibyo ntiwakabigiyemo kuko uba uri mu kaga ko gutakaza amafaranga yakugiraho ingaruka.”
Kompanyi za betting koko zirinda abakiliya bazo kuba imbata?
Itegeko rigenga ibigo by’imikino y’amahirwe ribiha inshingano zo gushyiraho uburyo bukumira abantu guhinduka imbata za betting.
Ariko inkuru z’abameze nk’abataye ubwenge, bahombye bagakena kubera betting zikomeza kugaruka mu biganiro mu tubari, mu ngo z’abantu, n’ahandi abantu bahurira.
Eric Rutayisire uyobora ikigo Forzza Bet kimwe mu bigo byinshi bikora ubu bucuruzi mu Rwanda no mu karere, yambwiye ko bafite ingamba zo kurinda “abakinnyi bacu” icyo cyago.
Ati: “Icya mbere tubabwira ni uko nta muntu uza iwacu avuga ngo aje gushaka ubukire, icya kabiri tubigisha ko bagomba gukina mu rugero.
Ariko nanone dufite uburyo bwo gukurikirana abakinnyi bacu kuko tuba tubazi, kuko hari umuntu ushobora kuba bigaragara ko arimo kubatwa, tubanza kumwegera tukamuganiriza.
“Afite uburenganzira bw’uko nawe ubwe yakwigarura [ariko] natwe ubwacu dushobora gufata ingamba zo kumuhagarika aho kugirango abe yagira ibibazo.”
BBC yagerageje kubaza minisiteri y’ubucuruzi uburyo ariya mabwiriza yo kurinda abagana ibi bigo bya betting yubahirizwa, ariko kugeza ubu ntiturashobora kubabona.