Tanzania: Samia yaburiye ba minisitiri ko imbaraga zabo zifite aho zigarukira

Perezida Samia Suluhu

Ahavuye isanamu, Getty Images

Abaturage ba Tanzania bakomeje kwibaza impamvu Perezida Samia Suluhu yirukanye minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Liberata Mulamula, muri weekend ishize.

Ariko kuwa mbere mu kurahira kw’abaminisitiri bashya i Dar es Salaam Samia yabaye nk’ukomoza ku mpamvu yabyo. 

Perezida Samia yaburiye abagize guverinoma ye, nyuma y’izo mpinduka yayikozemo ku cyumweru.

Ibiro ntaramakuru AFP bimusubiramo agira ati: “Iyo hari icyo twemeranyije, uba nawe ucyemera. Ntabwo wajya hanze ngo uvuge ngo uwo mwanzuro wari amabwiriza, ntabwo wawifuzaga.”

Yongeraho ati: “Ukeneye kumenya aho ububasha bwabwe bugarukira kugira ngo nushaka kuharenga, usabe uburenganzira abategetsi bo hejuru.”

Mulamula yari amaze umwaka umwe n'amezi atanu ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga

Ahavuye isanamu, FOREIGN AFFAIRS TZ

Insiguro y'isanamu, Mulamula yari amaze umwaka umwe n'amezi atanu ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga

Umwanzuro Perezida Samia yavugaga cyangwa impamvu minisitiri Mulamula yasimbujwe amaze umwaka umwe muri guverinoma ntabwo byatangajwe.

Mulamula yari amaze umwaka umwe ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, mbere yabaye kandi ambasaderi wa Tanzania muri ONU, muri Canada na USA.

Liberata Mulamula yasimbuwe na Dr Stergomena Tax.

Mbere y’uyu mwanya Madamu Stergomena yabaye minisitiri w’ingabo, aba umugore wa mbere wafashe uyu mwanya muri Tanzania.

Uvuye ibumoso, minisitiri w'ububanyi n'amahanga mushya Stergomena Tax, minsitiri w'ingabo mushya Innocent Bashungwa, na minisitiri mu biro bya perezida ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu Angellah Jasmine Kairuki barimo kurahira

Ahavuye isanamu, Ikulu Tanzania

Insiguro y'isanamu, Uvuye ibumoso, minisitiri w'ububanyi n'amahanga mushya Stergomena Tax, minisitiri w'ingabo mushya Innocent Bashungwa, na minisitiri mu biro bya perezida ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu Angellah Jasmine Kairuki barimo kurahira