Israel ivuga ko yishe umuvugizi wa Hamas Abu Obeida mu gitero muri Gaza

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Jaroslav Lukiv i London na Rushdi Abualouf i Istanbul
- Igikorwa, BBC News
Israel yavuze ko umuvugizi w'ishami rya gisirikare ry'umutwe wa Hamas Abu Obeida yiciwe mu gitero cyo mu kirere Israel yagabye mu mujyi wa Gaza.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X, Minisitiri w'ingabo wa Israel, Israel Katz, yashimiye ingabo z'icyo gihugu (IDF) n'ikigo cy'ubutasi bw'imbere mu gihugu, Shin Bet, ku bw'"iyicwa nta makemwa" ry'uwo muvugizi wa Hamas.
Hamas ntiyemeje urupfu rwe. Mbere, uwo mutwe witwaje intwaro w'Abanye-Palestine wavuze ko abasivile babarirwa muri za mirongo bishwe naho abandi bakomerekera mu bitero byo mu kirere Israel yagabye ku nyubako yo guturamo yo muri ako karere.
Abanyamakuru baho batangaje ko abantu nibura barindwi bishwe naho abandi 20 bakomerekera muri ibyo bitero byagabwe mu gace gatuwemo mu bucucike ka al-Rimal ko mu mujyi wa Gaza, mu bapfuye n'abakomeretse hakaba harimo n'abana.
Icyo gitero cyo ku wa gatandatu kibaye mu gihe Israel ikomeje kugaba ibitero byo mu kirere muri Gaza, mbere y'igitero cyo ku butaka iteganya kugaba kuri uwo mujyi.
Ku cyumweru, Katz yaburiye ko abandi "bafatanyabikorwa benshi" ba Obeida bazarasirwa mu "gukaza umurego w'igikorwa [igitero] cyo muri Gaza" - yumvikanisha gahunda leta ya Israel iherutse kwemeza yo gufata umujyi wa Gaza.
IDF na Shin Bet batanze andi makuru ajyanye n'ibitero byo ku wa gatandatu byarashe umuvugizi wa Hamas.
IDF na Shin Bet basohoye itangazo bahuriyeho bavuga ko icyo gikorwa "cyashobotse kubera amakuru y'ubutasi yari yabanje gukusanywa na [Shin Bet] n'ubutasi bwa IDF" yagaragaje ahantu yari yihishe.
Obeida yari umwe muri bacyeya basigaye mu bakuru b'ishami rya gisirikare rya Hamas ba mbere y'igitero cyiciwemo abantu Hamas yagabye mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2023.
Misile eshanu zarashwe ku igorofa ya kabiri n'iya gatatu y'inyubako y'icumbi y'amagorofa atandatu yo mu gace ka al-Rimal ko mu mujyi wa Gaza, ziraswa icyarimwe zirasiwe mu byerekezo bibiri bitandukanye.
Iyo nyubako y'icumbi yarashweho yakoreshwaga nk'ivuriro ry'abafite uburwayi bw'amenyo.
Ababibonye batangaje ko babonye inoti z'amadolari y'Amerika abarirwa mu bihumbi amagana ziguruka mu kirere nyuma y'ibyo bitero, abahatuye bibamo menshi ariko nyuma Hamas iza kuyisubiza.
Iryo tangazo rya IDF na Shin Bet ryavuze ko Obeida "yakoraga nk'isura igaragara muri rubanda y'umutwe w'iterabwoba wa Hamas" ndetse "yakwirakwizaga icengezamatwara rya Hamas".
Mu myaka micyeya ishize, Obeida - byemezwa ko yari afite imyaka hafi 40 - yavuze imbwirwaruhame ndende nyinshi zibasira cyane Israel, yavuze mu izina ry'ishami rya gisirikare rya Hamas ryitwa al-Qassam Brigades.
Uyu wahoraga agaragara yipfutse mu maso igice no mu mutwe akoresheje igitambaro cy'Abanye-Palestine, yahindutse umuntu ukunzwe n'abashyigikiye Hamas bo mu karere k'uburasirazuba bwo hagati.
Mu rishobora kuba ari ryo jambo rye rya nyuma yavuze ku wa gatanu, Obeida yavuze ko iherezo ry'Abanya-Israel bashimuswe na Hamas basigaye, rizaba kimwe nk'iry'abarwanyi ba Hamas, aburira Israel kutagaba igitero iteganya kugaba mu mujyi wa Gaza.

Ahavuye isanamu, EPA
Mu ntangiriro y'ukwezi gushize kwa Kanama (8), leta ya Israel yemeje gahunda yo gufata umujyi wa Gaza binyuze mu gitero gishya. Byatangajwe ko gifite intego yo kurangiza iyi ntambara imaze amezi 22.
Umuryango w'Abibumbye wakomeje kuburira ko kwigarurira byuzuye Gaza mu buryo bwa gisirikare bizateza "ingaruka zikomeye cyane" ku basivile b'Abanye-Palestine no ku Banya-Israel bashimuswe bafungiye muri Gaza.
Ambasaderi w'Ubwongereza muri Israel yavuze ko rizaba ari "ikosa rikomeye cyane" Israel ikoze.
Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasezeranyije gutsinda Hamas ndetse yirengagije kunengwa n'amahanga kuri gahunda ze zo kwagura intambara.
Igikorwa cya gisirikare cya Israel muri Gaza cyatangiye ari igisubizo ku gitero Hamas yagabye mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, cyiciwemo abantu hafi 1,200 naho abandi 251 barashimutwa.
Kuva icyo gihe, minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko Abanye-Palestine barenga 63,000 bamaze kwicirwa muri Gaza.













