Rwanda: Augustin Ngabonziza waririmbye imwe mu ndirimbo 'nziza zabayeho' zisingiza igihugu cye yapfuye ku myaka 64

    • Umwanditsi, Juventine Muragijemariya
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Nairobi

Augustin Ngabonziza umwe mu bahanzi bamenyekanye mu muziki w'u Rwanda wo mu myaka ishize yatabarutse kuri uyu wa mbere azize uburwayi nk'uko umukobwa we yabibwiye BBC.

Diane Mutoniwase umwe mu bana ba Ngabonziza yavuze ko umubyeyi we yari amaze ibyumweru bitatu arwariye mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali.

Indirimbo za Ngabonziza nka "Rugori Rwera", "Ancilla", "Have Winsiga" ni zimwe mu zakunzwe cyane mu Rwanda.

Mu myaka ishize, Ngabonziza yabwiye ikigo cy'itangazamakuru RBA ko yatangiye muzika mu 1979 afite imyaka 18.

"Sugira Usagambe Rwanda" Ngabonziza yaririmbye mu mpera z'imyaka ya za 1980 iri mu ndirimbo zamamaye cyane zirata igihugu cye, zacuranzwe ku maradiyo mu Rwanda kuva muri iyo myaka kugeza no mu gihe cya vuba aha.

Abasesenguzi ba muzika bavuga ko mu ndirimbo zivuga ubwiza bw'iki gihugu iyi ndirimbo iri mu zifite injyana nziza kandi zanditse neza kurusha izindi zabayeho mu mateka ya muzika y'u Rwanda.

Mu 2019 iyi ndirimbo "Sugira Usagambe Rwanda", Ngabonziza yayisubiranyemo n'umuhanzi Kizito Mihigo, umwe mu bahanga muri muzika y'u Rwanda watabarutse mu mwaka wa 2020.

Indirimbo yanditse akanaririmba ya "Ancilla" na yo iri mu zamamaye cyane mu Rwanda kubera umudiho wayo benshi bakunze. Iyi yasubiwemo na 'orchestre' nyinshi mu Rwanda ndetse n'amatsinda ya muzika nka Urban Boys.

Mutoniwase yabwiye BBC ko umubyeyi we Ngabonziza yari amaranye igihe uburwayi bw'igisukari (diabetes).

Mu myaka yo hambere yaririmbye muri orchestre Les Citadins yagacishijeho muri muzika y'u Rwanda. Mu myaka ya 2000 yashyize hamwe n'abanyamuziki barimo Kaliwanjenje, Abdul Makanyaga, Deo Santos n'abandi bashinga 'Orchestre Irangira'.

"Ancilla" yayisubiranyemo na 'Orchestre Irangira' mu buryo bugezweho n'umudiho ukoranywe ubuhanga yongera gukundwa kurushaho n'abakunzi ba muzika mu Rwanda.

Ngabonziza yari agikora muzika acuranga akanaririmba mu bukwe cyangwa mu tubari ahatandukanye mu Rwanda aho yabaga yatumiwe.

Ngabonziza asize abana babiri, umugore we yari yaratabarutse mbere ye.