Artemis: Kugerageza bwa kabiri kohereza ku Kwezi icyogajuru rutura byasubitswe

Jonathan Amos

Umunyamakuru wa BBC kuri siyansi, i Cape Canaveral muri Florida

Icyogajuru SLS

Ikigo cy'Amerika cy'ubushakashatsi mu isanzure, NASA, gishobora gutegereza igihe kirekire kugira ngo gishobore kohereza ku kwezi icyogajuru rutura mu butumwa bushya buzwi nka Artemis I, nyuma yuko uko kucyohereza gusubitswe ku nshuro ya kabiri.

Abagenzuzi baragerageje barananirwa nanone ku wa gatandatu ubwo bashakaga guhagurutsa icyogajuru kizwi nka Space Launch System (SLS). Bahagaritswe no kuva kw'ibitoro.

Ba enjeniyeri (engineers) ubu barashaka kugenzura iki cyogajuru, kandi kugisana uko ari ko kose gushobora gucyenera gukorerwa ahantu habugenewe, aho kugira ngo gukorerwe aha cyohererezwa.

Iki gikorwa cyose cyitezwe guteza imbogamizi izamara ibyumweru byinshi.

Bivuze ko dushobora kutazabona kugerageza kucyohereza ku nshuro ya gatatu mbere yo hagati mu kwezi kwa cumi, bibaye byihuse cyane.

Iki cyogajuru gifite uburebure bwa metero 100 ni cyo cya mbere gifite ingufu nyinshi cyane gikozwe na NASA, kandi cyitezweho kongera kohereza ku kwezi abahanga mu bumenyi bw'ikirere hamwe n'ibikoresho byabo, nyuma y'imyaka 50 ishize batajyayo.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nyinshi mu ngufu zacyo ziva mu gutwika litiro hafi miliyoni eshatu z'ibisukika bikonje cyane by'ibinyabutabire bya hydrogen na oxygen muri moteri enye nini ziri mu gice cyo munsi cy'iki cyogajuru.

Ariko ubwo ku wa gatandatu mu gitondo abagenzuzi boherezaga ubutumwa bwo kuzuza ikigega cya hydrogen cy'iki cyogajuru, hahise humvikana ubutumwa butabaza, bugaragaza ko hari harimo kuva.

Ikibazo cyaje gusangwa ku ihuriro ry'aho hydrogen yari irimo kohererezwa muri iki cyogajuru.

Abagenzuzi bagerageje inshuro nyinshi gucyemura iki kibazo, harimo no kumenyereza icyo gice mu bihe bito kugira ngo iryo huriro ryongere rikore, ariko ntibagira icyo bageraho.

Ubutumwa bwa Artemis I ntiburimo abantu.

Ariko umukuru w'ubu butumwa bwa NASA, Mike Sarafin, yavuze ko akamaro k'iki cyogajuru k'ejo hazaza mu kujya mu isanzure kwa muntu gasobanuye ko kwigengesera cyane kugicyenewe mu ikoreshwa ry'iki cyogajuru.

Yabwiye abanyamakuru ati: "Iki ni igikorwa kigoye mu buryo burenze ukwemera. Iri ni igerageza ry'ibanze ryo kugurutsa iki cyogajuru.

"Nkuko twabivuze: tuzaguruka ari uko twiteguye. Kandi bijyanye n'iri gerageza ry'ibanze ryo kuguruka, turimo kwiga iki cyogajuru; turimo kwiga uburyo bwo gukoresha iki cyogajuru".

Umukoresha we, umukuru wa NASA Bill Nelson, yemeranyije na we. Yagize ati: "Ibi mbibona nka kimwe mu bigize igikorwa cyacu cyo mu isanzure, aho umutekano uza mbere ku rutonde".

Intego y'iki cyogajuru ni ugusunika ikinyabiziga kirimo abantu, cyitwa Orion, kicyerekeza ku kwezi, ikintu kitarongera kubaho kuva mu mwaka wa 1972 ubwo harangiraga ubutumwa bw'icyogajuru Apollo.