Elton John yasabye imbabazi Madonna bariyunga nyuma y'amakimbirane ahera mu myaka ya za 2000

Yanditse ati: "Icya mbere yasohoye mu kanwa ke ni 'mbabarira', maze urukuta hagati yacu ruragwa."

Madonna, Umunyamerika w'imyaka 66, avuga ko ari umufana wa Sir Elton kuva akiri umukobwa w'umwangavu.

Yanditse ati: "Ubwo namubonaga aririmba niga mu ishuri ryisumbuye byahinduye inzira y'ubuzima bwanjye.

"Mu myaka za mirongo ishize byarambabazaga kumenya ko umuntu nemera cyane yatangaje mu ruhame ko atankunda. Sinabyumvaga".

Umubano w'aba bahanzi wajemo icyasha guhera mu myaka ya za 2000.

Mu 2004, Elton John yakojeje isoni Madonna wari umaze gushyirwa mu bashobora guhabwa igihembo cya Best Live Act muri Q Awards, akoresheje amagambo mabi.

Yarabajije ati: "Kuva ryari kunyeganyeza iminwa [kumera nk'urimo kuririmba ariko utari kuririmba] byabaye 'live'?

"Umuntu wese unyeganyeza iminwa ku rubyiniro kandi wishyuye £75 uje kumureba akwiye kuraswa."

Itsinda rya Madonna ryemeje ko yaririmbaga 'live', atakoraga ibyo yashinjwe na Elton byo kunyeganyeza iminwa asubiramo indirimbo.

Ariko Elton John yarushijeho kunegura Madonna mu myaka yakurikiyeho.

Mu 2012 yavuze ko Madonna "nta mahirwe" afite yo kumutsinda mu bihembo bya Golden Globe ku mwanya w'indirimbo y'umwimerere nziza kurusha izindi.

Gusa Madonna yegukanye icyo gihembo, maze abwira abanyamakuru ko yizeye ko Elton Johnnoneho "azamvugisha mu myaka iri imbere".

Yagize ati: "Azwiho kumvuga nabi".

Mu byo yatangaje ku wa mbere, Madonna yavuze ko kwiyunga kwabo gushobora kuganisha ku gufatanya muri muzika.

Yagize ati: "[Elton] yambwiye ko yanyandikiye indirimbo kandi ashaka ko dufatanya".

Mu gusubiza, Elton John yashimiye Madonna ku "kumbabarira hamwe n'umunwa wanjye munini".

Elton yavuze ko atigeze anezezwa n'ibyo yavuze mu myaka yashize, "ku kazi gakomeye" Madonna yakoze, "kabaye urugero n'inzira yagejeje ikiragano cy'abahanzi b'abagore ku byiza no kuba bo ubwabo".

Mu butumwa yanditse kuri Instagram asubiza, Elton yagize ati: "Ntewe akababaro kenshi n'amatatiari ku isi muri iki gihe.

"Mu gushyira hamwe, nizeye ko twakorera ibintu bikomeye abakeneye gufashwa koko, kandi ibi bikadushimisha cyane."