'Biraryoshye kuyicuranga' - Esther Niyifasha umukobwa wahisemo inanga

'Biraryoshye kuyicuranga' - Esther Niyifasha umukobwa wahisemo inanga
    • Umwanditsi, Yvette Kabatesi
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Ubwo BBC Gahuzamiryango iheruka kuganira na Sophia Nzayisenga, umukirigitananga w’icyamamare mu Rwanda, yavuze ko afite ikizere ko inanga itazacika kuko hari abakiri bato bayicuranga kandi barimo kuzamuka neza.

Muri abo, ubu harimo Esther Niyifasha, umukobwa ukiri muto uherutse gukora igitaramo mu Budage aho yacurangiye abaho inanga ye.

Hano yambwiye impamvu yahisemo inanga, ingorane yaciyemo muri aya mahitamo, n’aho ageze uyu munsi.