Trump avuga ko ashobora koherereza Ukraine misile za Tomahawk ziraswa mu ntera ndende

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Harry Sekulich
- Igikorwa, BBC News
Perezida w'Amerika Donald Trump arimo gutekereza ku koherereza Ukraine ibisasu bya misile biraswa mu ntera ndende byitwa Tomahawk, avuga ko byatanga "intambwe nshya y'ubushotoranyi" mu ntambara Ukraine irwana n'Uburusiya.
Ubwo yari abajijwe ari mu ndege ya Perezida w'Amerika yitwa Air Force One niba azoherereza Ukraine misile za Tomahawk, Trump yasubije ati: "Tuzareba... Nshobora kuzohereza."
Ibi bikurikiye ikiganiro cya kabiri cyo kuri telefone cyo mu mpera y'icyumweru gishize Trump yagiranye na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, wasabye ko Ukraine ihabwa ubushobozi bukomeye cyane bwa gisirikare bwo kugaba ibitero byo kwigaranzura Uburusiya.
Mbere, Uburusiya bwaburiye Amerika ngo yirinde guha Ukraine ibisasu bya misile biraswa mu ntera ndende, buvuga ko byatuma intambara ifata indi ntera ikomeye ndetse bikazahaza umubano w'Amerika n'Uburusiya.
Misile zo mu bwoko bwa Tomahawk zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ya kilometero 2,500, ibyo bikaba bituma zageza mu murwa mukuru Moscow w'Uburusiya.
Trump yavuganye n'abanyamakuru ubwo yari ari mu ndege ajya muri Israel. Yavuze ko bishoboka ko azavugana n'Uburusiya ku bijyanye n'izi misile za Tomahawk zasabwe na Ukraine.
Yagize ati: "Nshobora kubabwira [Uburusiya] ko niba intambara itarangiye, ko dushobora cyane rwose, [ko] tudashobora, ariko ko dushobora kubikora."
Perezida Trump yagize ati: "[Uburusiya] Barashaka ko za Tomahawk ziberekezaho? Si ko mbitekereza."
Ukraine yasabye cyane misile ziraswa mu ntera ndende, mu gihe isuzuma niba yarasa mu mijyi y'Uburusiya iri kure cyane y'imirongo y'imbere yo ku rugamba, muri iyi ntambara ikomeje.
Muri ibyo biganiro byabo byo kuri telefone, Trump na Zelensky baganiriye ku busabe bwa Ukraine bwo kongerera imbaraga ubushobozi bwayo bwa gisirikare, harimo no kongera ubwirinzi bwayo bwo mu kirere n'intwaro zirasa mu ntera ndende.
Imijyi ya Ukraine, irimo n'umurwa mukuru Kyiv, yagiye ikomeza kumishwaho ibisasu n'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) z'Uburusiya hamwe n'ibisasu bya misile. By'umwihariko, Uburusiya bwibasiye ibikorwa-remezo by'ingufu z'amashanyarazi bya Ukraine, bituma hagenda habaho ibura ry'umuriro.
Mu kwezi gushize, Keith Kellogg, intumwa yihariye ya Trump kuri Ukraine, yumvikanishije ko Perezida Trump yatanze uruhushya rwo kurasa imbere kure ku butaka bw'Uburusiya.
Kellogg yabwiye televiziyo Fox News yo muri Amerika ko "iby'ubwihisho nta biriho" ku bitero byo mu ntambara y'Uburusiya na Ukraine.
Uburusiya, bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022, bwapfobeje iby'uko misile za Tomahawk zishobora guhindura umujyo w'iyi ntambara.
Mu kwezi gushize, Dmitry Peskov, umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'Uburusiya (Kremlin), yagize ati: "Yaba za Tomahawk cyangwa izindi misile, ntizizashobora guhindura uko ibintu bimeze."













