Ni ibiki tuzi ku gitero cya Israel ku bategetsi ba Hamas muri Qatar?

    • Umwanditsi, Fiona Nimoni
    • Igikorwa, BBC News

Israel yagabye igitero ku bategetsi bakuru ba Hamas mu murwa mukuru Doha wa Qatar ku wa kabiri nyuma ya saa sita z'amanywa.

Qatar yahise ishinja Israel kugira imyitwarire "itagize icyo yitayeho" ndetse no guhonyora amategeko mpuzamahanga, nyuma y'icyo gitero ku nyubako yo kubamo yo muri uwo mujyi.

Ingabo za Israel (IDF) zavuze ko zarashe ku "bagize uruhare rutaziguye mu itsembatsemba ry'ubugome ryo ku itariki ya 7 Ukwakira [10]" mu mwaka wa 2023.

Dore ibyo tuzi kugeza ubu.

Igitero cyakozwe gute? Hehe?

Ibiturika byumvikanye n'umwotsi uboneka uzamuka hejuru y'umurwa mukuru Doha wa Qatar mu masaha ya nyuma gato ya saa sita z'amanywa ku wa kabiri.

Amashusho yagenzuwe yagaragaje umwotsi uzamuka uva mu gice cyangiritse cyane cy'inyubako iri iruhande rwa stasiyo ya lisansi (essence) ku muhanda wa Wadi Rawdan, hafi y'akarere ka West Bay Lagoon, mu majyaruguru y'i Doha rwagati.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyagabye "igitero kidahusha" kigambiriye abategetsi bakuru ba Hamas muri Qatar gikoresheje "intwaro zidahusha".

Ibitangazamakuru byo muri Israel bivuga ko icyo gikorwa cya gisirikare (opération) Israel yagikoreshejemo indege 15 z'intambara, zirasa ibisasu 10 ku hantu hamwe.

Kuva mu mwaka wa 2012, Qatar icumbikiye abagize ibiro bya politike (inama nkuru y'ubutegetsi) ya Hamas, ndetse Qatar yagize uruhare rukomeye mu gutuma habaho ibiganiro biziguye hagati y'uwo mutwe na Israel, kuva Hamas igabye igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023 mu majyepfo ya Israel.

Ni nde warasiwe mu gitero?

Hamas yavuze ko abagize itsinda ry'intumwa zayo ziri mu biganiro i Doha barashweho ariko ko barokotse icyo gitero. Ariko Hamas yavuze ko abandi batandatu, barimo n'ushinzwe umutekano w'Umunya-Qatar, bishwe.

Hamas ivuga ko abishwe ari:

  • Humam Al-Hayya (Abu Yahya) – umuhungu w'uyoboye intumwa zayo mu biganiro, al-Hayya
  • Jihad Labad (Abu Bilal) - umuyobozi w'ibiro bya al-Hayya
  • Abdullah Abdul Wahid (Abu Khalil)
  • Moamen Hassouna (Abu Omar)
  • Ahmed Al-Mamluk (Abu Malik)
  • Kaporali (Corporal) Badr Saad Mohammed Al-Humaidi – wo mu rwego rwa Qatar rushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu

Itangazo rya Hamas rigira riti: "Turemeza ko umwanzi yananiwe kwica abavandimwe bacu bo mu ntumwa ziri mu biganiro."

Iryo tangazo ryongeyeho ko icyo gitero "cyemeje nta gushidikanya ko [Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin] Netanyahu na leta ye badashaka kugera ku masezerano ayo ari yo yose" y'amahoro.

Mbere, mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida wa Israel Isaac Herzog yavuze ko ari "ingenzi kandi ni byo [birakwiye]" kurasa ku buyobozi bwa Hamas, nuko yamagana al-Hayya – intumwa nkuru ya Hamas mu biganiro akaba n'umutegetsi wa Gaza wahunze – yirinda kwemeza ko ari we wari ugambiriwe mu buryo butaziguye.

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Israel yabwiye ibitangazamakuru byo muri Israel ko al-Hayya ari umwe mu bari bagambiriwe, hamwe na Zaher Jabarin, umutegetsi uri mu buhungiro w'agace ka West Bank (Cisjordanie).

Ni iki Amerika yari izi? Trump yatanze 'uruhushya'?

Ibiro bya Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu byasohoye itangazo nyuma gato y'icyo gitero, bivuga ko cyari igikorwa cya gisirikare "cyigenga byuzuye cya Israel".

Iryo tangazo rigira riti: "Israel yagitangije, Israel yagikoze, kandi Israel iracyirengereye byuzuye."

Ibiro bya perezida w'Amerika (White House) na byo byahise byemeza ko byamenyeshejwe iby'icyo gitero, ndetse ibyo ni nkaho nta wabishidikanyaho kuko ahabereye icyo gitero hegeranye n'ikigo kinini cyane cya gisirikare cy'Amerika cya al-Udeid, kiri hanze ya Doha.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social nyuma y'amasaha icyo gitero kibaye, Perezida w'Amerika Donald Trump yavuze ko icyo gitero cyari "icyemezo cyafashwe na Minisitiri w'intebe Netanyahu, si icyemezo cyafashwe nanjye".

Perezida Trump yavuze ko akimara kumenyeshwa iby'icyo gitero, yahise ategeka intumwa yihariye y'Amerika Steve Witkoff kubimenyesha Qatar, ariko yavuze ko yabimenyeshejwe "bitinze cyane" kuburyo bitari bigishobotse guhagarika icyo gitero.

Muri ubwo butumwa bwe, Trump yagize ati: "Mfata Qatar nk'Umufatanyabikorwa ukomeye n'inshuti y'Amerika, ndetse ndiyumva nabi cyane kubera ahantu igitero cyabereye." Yongeyeho ko yizeje abategetsi ba Qatar ko "ikintu nk'iki ntikizongera kubaho ku butaka bwabo".

Yongeyeho ati: "Kurasa nta we ugishije inama ibisasu imbere muri Qatar, Igihugu cyigenga n'Inshuti ya hafi ya Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika], kirimo gukora cyane kandi gikorana na twe gitwari mu bintu birimo ibyago kugira ngo habeho Amahoro, ntibiteza imbere intego za Israel cyangwa intego z'Amerika. Ariko gukuraho [kwica] Hamas, yungukiye mu kaga k'ababa muri Gaza, ni intego ikwiye."

Haracyari ibibazo ku kuntu iki gitero ku butaka bw'igihugu cyigenga cya Qatar bizagira ingaruka ku kigo cy'indege za gisirikare z'Amerika cya al-Udeid, no ku mubano w'Amerika n'inshuti zayo zose zo mu kigobe cy'Abarabu.

Abategetsi ba Hamas bari barimo gukora iki muri Qatar?

Qatar ni umuhuza hagati ya Israel na Hamas ndetse yakiriye ibiganiro hagati y'impande zombi kuva mu Kwakira (10) mu mwaka wa 2023.

Mu minsi micye ishize, Hamas yavuze ko yakiriye neza "ibitekerezo bimwe" by'Amerika bijyanye n'ukuntu amasezerano y'agahenge yagerwaho muri Gaza, yakiriye binyuze ku bahuza. Yavuze ko iri mu biganiro ku kuntu yabihinduramo "amasezerano yuzuye yubahiriza ibyo abaturage bacu bacyeneye".

Byibazwa ko bishoboka ko abategetsi ba Hamas barashweho barimo kuganira ku gisubizo batanga kuri ibyo bitekerezo by'Amerika.

Mbere, umutegetsi w'Umunye-Palestine yabwiye BBC ko gahunda y'Amerika yatuma abashimuswe 48 bakiri muri Gaza barekurwa mu masaha 48 abanza y'agahenge k'iminsi 60, nk'ingurane ku irekurwa ry'imfungwa z'Abanye-Palestine ziri mu magereza yo muri Israel, n'ibiganiro byo kubwizanya ukuri bigamije kugeza ku gahenge gahoraho.

Qatar yavuze iki?

I Doha, leta ya Qatar yagize umujinya mwinshi, ivuga ko iki gitero kitagize icyo cyitayeho kandi ko ari icy'ubugwari, cyo guhonyora mu buryo bugaragara amategeko yose mpuzamahanga n'imigenzereze yose mpuzamahanga.

Itangazo rya minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Qatar rigira riti: "Mu gihe Leta ya Qatar yamagana bikomeye iki gitero, iremeza ko itazihanganira iyi myitwarire ya Israel itagize icyo yitayeho no guhungabanya gukomeje kubaho kw'umutekano w'akarere, ndetse ntizihanganira igikorwa icyo ari cyo cyose cyibasira umutekano wayo n'ubusugire bwayo."

Ibindi bihugu binyuranye by'Abarabu na byo byasohoye amatangazo nk'iryo y'umujinya mwinshi.

Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye António Guterres na we yamaganye "iri honyora rikomeye ry'ubusugire no kutavogera ubutaka bwa Qatar".