DR Congo: Abakuru b’ibihugu by’akarere bateraniye i Addis banzuye iki?

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro
Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia ku kibazo cy’umutekano mucye muri DR Congo yategetse ko imitwe yose yitwaje intwaro igomba gusubira inyuma ikava aho yafashe bitarenze tariki 30 Werurwe(3).
Iyi nama kandi yasabye guhagarika imirwano “ako kanya”, no gucyura impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda, nk'uko bivugwa n'umuryango wa Africa y'Iburasirazuba.
Iyi nama yari iyobowe na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Perezida João Lourenço wa Angola.
Mu gihe bari bicaye baganira iki kibazo imirwano yariho ica ibintu hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 i Kitchanga n’ahandi muri Masisi.
Kuwa kane ingabo za leta zavuze ko zirimo gusubiza “mu buryo bukomeye” ibitero bya M23 ziyishinja kwanga kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano igatera ibirindiro byazo.
M23 nayo ivuga ko ingabo za leta zirimo “gutera ibisasu buhumyi ahatuye abantu i Kitchanga,Kingi, Ruvunda” kandi ko “izasubiza bikomeye mu kurenga abaturage bayo”.
M23 imaze gufata igice kingana na 80% bya Teritwari ya Rutshuru n'ibindi bice by'iya Masisi zombi z'Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ahavuye isanamu, Presidence RDC
Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nama y’i Addis Ababa irimo kwiga ku “kwanga gusubira inyuma kwa M23 ku butaka bwa Congo yafashe bitemewe, ititaye ku masezerano ya Luanda na Bujumbura”.
Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko iyi nama ya Addis Ababa irimo “kwiga ku masezerano yo gukurikiza ya Nairobi na Luanda mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo”.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja ubwa Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali ihakana ivuga ko iki ari ikibazo cy’abanyecongo ubwabo.
Iyi nama yabaye mbere y’inama rusange y’abakuru b’ibihugu bagize umuryango w’Ubumwe bwa Africa izatangira ejo kuwa gatandatu i Addis Ababa.
Iyi ni inshuro ya kabiri muri uku kwezi abakuru b’ibihugu by’akarere bateranye kuri iki kibazo cya DR Congo nyuma y’iyabahuje i Bujumbura mu ntangiriro z’uku kwa Gashyantare.
Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo imaze gutuma abaturage barenga ibihumbi 500 bava mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Masisi za Kivu ya Ruguru, nk’uko ONU ibivuga.

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Ahavuye isanamu, Presidence DR Congo










