Uwasuye Titanic inshuro 33 ati: 'Ibyabaye nari nabyumviye mu magufa'

James Cameron yabwiye BBC icyo yakoze akimenya ko buriya bwato bwabuze
Insiguro y'isanamu, James Cameron yabwiye BBC icyo yakoze akimenya ko buriya bwato bwabuze

James Cameron uyobora ikorwa rya filimi muri Hollywood, wari ukuriye ikorwa rya filimi ya Titanic mu 1997, yabwiye BBC ko yumviye ibura rya Titan “mu magufa yanjye”.

Cameron yabashije gusura ibisigazwa bya Titanic inshuro 33.

Avuga ko yari mu bundi bwato ku cyumweru ubwo ubu bujya hasi mu nyanja bwagendaga, ko kubura kwabwo we yabimenye kuwa mbere.

Amenye ko Titan yabuze icya rimwe inzira yayo n’itumanaho, yahise acyeka ko habaye icyago.

Ati: “Numviye mu magufa yanjye ibyabaye. Kugira ngo ibikoresho bya electronic bya buriya bwato bipfe, itumanaho ryabwo ntirikore, n’uburyo bwo kumenya aho buri bigapfira rimwe – buba bwagiye.”

Yongeraho ati: “Nahise njya kuri telephone mvugisha abantu bamwe mu muryango w’abakunda kujya mu mato ajya hasi mu nyanja. Nko mu isaha imwe nari maze kumenya ibi. Barimo kumanuka. Bageze nko muri metero 3,500 bajya ku ndiba muri 3,800m.

“Itumanaho ryari ryapfuye, kumenya aho bari (navigation) byapfuye – kandi ubundi ntushobora kubura icya rimwe itumanaho na ‘navigation’ icya rimwe nta kintu cy’akaga gakomeye cyabaye, cyangwa ikintu cy’ingufu nyinshi, nyinshi cyane cyabaye. Ikintu cya mbere nahise ntekereza ni uguturikira imbere.”

Kuwa kane, umutegetsi mu ngabo za Amerika zirwanira m mazi yabwiye CBS News, ko izo ngabo zabonye “ibimenyetso by’amajwi ahuye no guturikira imbere kw’ikintu” nyuma gato y’uko Titan itakaje itumanaho n’abari hejuru ku nyanja.

Amato yashakishaga Titan
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Uyu mutegetsi avuga ko ayo makuru yahise ahabwa itsinda ry’ingabo za Amerika zirinda inkombe ryayakoresheje mu kugabanya ubuso bw’ahantu bashakishirizaga.

Cameron yabwiye BBC ati: “Nari mbizi ko buriya bwato bwageze ahantu hasi cyane bugomba kugwa. Kandi niho neza neza babusanze.”

Yongeraho ko ubwo igikoresho kigenzurirwa hejuru y’inyanja cya ROV cyoherezwaga kuwa kane, abagikoresha “mu gihe cy’amasaha cyangwa mu minota bahise babubona.”

Cameron kandi avuga ko hari “igitangaje gikomeye”. Ni uko mu kubura kwa Titan n’abayirimo bijya gusa no kubura kwa Titanic mu 1912.

Yavuze ko kompanyi ya OceanGate “yari yaburiwe”. Ati: “Ubu dufite ikindi gisigazwa kivuye ku ngingo zisa kandi zibabaje zo kutumva ibyo waburiwe.”

Cameron yavuze ko iyi kompanyi hari abakozi bamwe bayo bavuye mu kazi gusa ntiyavuze impamvu.

Yakomeje avuga ko abantu bamwe mu muryango w’abakunda kujya hasi kure mu nyanja, bari baranditse ibaruwa ibwira OceanGate ko babona, mu magambo ye, “murimo kujya mu nzira y’icyago”.

Cameron si we wa mbere utangaje izi mpungenge ku bukerarugendo bwakorwaga n’iyo kompanyi.

Ibaruwa Marine Technology Society (MTS) yoherereje OceanGate muri Werurwe(3) 2018 yabonywe na New York Times ivuga ko “uburyo burimo gukorwa bwo ‘gushakisha’ bwazanywe na OceanGate…bushobora kubyara ingaruka mbi (kuva ku ntoya kugera ku cyago)”.

Ku rundi ruhande, inyandiko z’urukiko muri Amerika zerekana ko umukozi wahoze akorera OceanGate, mu 2018 yaburiye ibyago bikomeye bishobora kuba kuri buriya bwato Titan.

Izo nyandiko zerekana ko David Lochridge, wari ushinzwe ibikorwa byo mu mazi by’iriya kompanyi, nawe yavuze izo mpungenge muri raporo y’ubugenzuzi.

Umuvugizi wa OceanGate yanze kugira icyo atangaza ku bibazo by’ubuziranenge byatangajwe na Lochridge na the MTS.