Reba amato, indege, n’ibikoresho byashakishaga bwa bwato bwabuze

Victor 6000
    • Umwanditsi, Visual Journalism Team
    • Igikorwa, BBC News

Kuva mu masaha ya kare kuwa kane ibikoresho bibiri byitwa ROVs, cyangwa Remotely Operated Vehicles byageze hasi mu nyanja ahari ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic ndetse kimwe cyageze hasi ku ndiba y’inyanja.

Ibi biri mu muhate munini w’indege, amato, n’ibikoresho kabuhariwe, byakoreshwaga n’abahanga mu gushakisha mu nyanja, bashakisha ubwato bujya hasi mu nyanja bwa Titan bwari bwarabuze kuva ku cyumweru.

Ubu bwato ibisigazwa byabyo byabonetse nyuma kuri uyu wa kane. Ababurimo bose byemezwa ko bapfuye.

Mbere:

Amato arimo gushakisha

Ubu bwato burimo abantu batanu b’abakerarugendo bari bagiye gusura ibisigazwa bya Titanic, biteganyijwe ko umwuka wo guhumeka wa oxygen bwari bufite w’amasaha 96 ushira uyu munsi.

Hari icyizere kandi ko nubwo uwo mwuka umara amasaha 96 abari muri ubwo bwato bashobora kugerageza kuwuzigama ukayarenza.

Abatabazi barimo gutanguranwa n’amasaha ngo barebe ko babageraho bagihumeka.

Igisirikare kirinda inkombe cya Amerika cyatangaje ko ROV imwe ihambiriye ku bwato bwa Canada bwitwa Horizon Arctic yageze ku ndiba y’inyanja.

Indi ROV yitwa Victor 6000, ikoreshwa n’ubwato bw’Abafaransa bwo gushakisha bwitwa Atalante nayo yoherejwe hasi mu nyanja.

Victor 6000

Igisigazwa cyavumbuwe

Igisirikare cya Amerika kirinda inkombe cyatangaje ko hari igisigazwa cyavumbuwe n’igikoresho kimwe cya ROV muri ibi bikorwa byo gushakisha.

Inzobere ziyoboye ibikorwa byo gushakisha ziri hejuru ku nyanja zirimo kugenzura iki gisigazwa cyabonetse.

Kuri iki gisigazwa, igisirikare cya Amerika kirinda inkombe cyatangaje ko kigirana ikiganiro n’abanyamakuru ku isaha ya saa cyenda z’amanywa yaho (ni saa yine z’ijoro ku isaha ya Gitega na Kigali).

Itangazo ry’izo ngabo za Amerika rivuga ko icyo gisigazwa cyavumbuwe ku ndiba y’inyanja iruhande rw’ibisigazwa bya Titanic.

Titan
Aho ibisigazwa bya Titanic biri

Gushakisha bakurikirana amajwi

Gushakisha Titan birimo ingorane zitandukanye, mu gihe aho bikekwa ko bwaburiye ari igice kinini kirimo umwijima ukabije kandi Titan ikaba idashobora gutanga ibimenyetso ibyo aribyo byose by’itumanaho kugeza ubu.

Titan ifite ubushobozi bwo kugera hasi muri 4,000m bityo byari biyoroheye kugera kuri 3,800m ahari ibisigazwa bya Titanic.

Ibimenyetso (signals) bya Radio na GPS ntabwo bishobora kugenda hasi aho mu mazi, bityo kohereza ROVs zikoreshwa n’amato ari hejuru nibwo buryo butanga icyizere.

Gushakisha

Victor 6000 ubu irimo gukoreshwa, ifite ubushobozi bwo kugera ku ndiba y’inyanja ikohereza hejuru amashusho ndetse ikabasha gukora ibikorwa bikomeye nko gutema cyangwa kwigizayo ibisigazwa byajya mu nzira yayo.

Ibi bikoresho birimo gushakisha bikurikirana amajwi y’ibintu bimwe na bimwe bagenda bumva ava aho hasi kure cyane mu nyanja.

Dr Rob Larter inzobere muri uku gushakisha mu nyanja yabwiye BBC ati: “Ariko kuba ahari gushakirwa ari ahantu hanini cyane bisobanuye ko nta muntu wizeye neza aho amajwi amwe barimo kumva arimo guturuka”.

Amato

Hari icyizere cyo kugera kuri abo bantu?

Rear Admiral John Mauger, wo mu gisirikare cya Amerika kirinda imipaka kirimo gufasha gushakisha, yavuze ko gushakisha bikomeje ariko yirinda gutanga icyizere.

Abajijwe niba atekereza ko abari muri buriya bwato baba bagifite umwuka wa oxygen bahumeka ubu, yabwiye Sky News ati:

“Dukomeje gutekereza ku baburimo n’imiryango yabo mu gihe dukomeje gushakisha no kugerageza kubatabara kandi dusiganwa n’igihe.”