Kugerageza amahirwe yawe: Imyumvire mishya y’ibyiza ikunzwe kuri TikTok

Ahavuye isanamu, TAMANNA KAUR
Urumva ufite amahirwe? Ibihumbi by’abakobwa bo “barayafite” ndetse ushobora kuba umaze iminsi ubabona kuri timeline ya TikTok yawe.
Uku niko bimeze: Kwibwira ko ibintu byose bikora mu nyungu zawe. Ko isanzure yose iri mu ruhande rwawe. Ko urusha abandi bose amahirwe.
Ni icyo ubu benshi bari kubona kitwa ‘Lucky Girl Syndrome’.
Gukwirakwira (trend) kwacyo kwabonetse cyane mu gihe cy’umwaka mushya, kuva icyo gihe hashtag ya #Luckygirlsyndrome imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 80.
Ni uguhindura ibiriho, ukizera ko gutekereza ibyiza bizagufasha kugera ku ntego zawe.
Nta bimenyetso bya siyansi bibihamya, ariko abantu benshi barabirahirira.
Video nyinshi z’abakobwa bakiri bato zirimo kuboneka bavuga imbaraga zihindura ubuzima zo kuba umukobwa w’amahirwe.
Gusa si buri wese ubyemera gutyo. Bamwe ibi babyise “kwishuka kuruta ukundi kwamamaye kuri TikTok”.
Hari abavuga ko igitutu cyo “gutekereza ibyiza” gishobora kutagira icyo gifasha mu gihe ufite uburwayi runaka bwo mu mutwe.
Mu gihe gutekereza ibyiza bishobora kuba ari ikintu kiza, inzobere yabwiye BBC ko hari ibibazo udashobora gukemuza imbaraga zo gutekereza gusa.
'Ibintu byose birakunda'
Umukobwa w’imyaka 22 w’i Derby mu Bwongereza yatekerezaga ibibi ku kazi ke mu gihe yabonaga ‘Lucky Girl Syndrome’ kuri TikTok maze akiyemeza kwemera iyo migirire.
Kuri Tam, ibyo bigizwe no kwiyaturiraho buri munsi – akibwira ko ari umunyamahirwe kandi ibintu byose bimukundira – gushima no kwakira, akabyandika muri ajenda ye ashyiramo intego ze.
Ati: “Mbere numva meza nka ‘sinzi uko bizagenda’, ariko ubwo nabonaga ibi nkamenya icyo bisobanuye, aricyo; kumva ko ari wowe mukobwa urusha bose amahirwe ibyo ukabyakira ukabibamo, nabonye ko bigeza ku kwakira byinshi.”
Kugeza ubu, avuga ko ibi bifite umusaruro mwiza.

Ahavuye isanamu, TAMANNA KAUR
Tam yahoranye inzozi zo kuzaba umumurikamideli none vuba aha yahamagawe gufotorwa yambaye imideli, intambwe ya mbere igana ku nzozi ze.
Ubu yagize amahirwe yo gukorana n’ibigo bifite amazina akomeye muri ibyo.
Ati: "Byari byaranze kugeza mpinduye imyumvire yanjye nkavuga kandi nkemera ko bigiye kuba. Kandi kuva nabikora, numva amahirwe agenda aza imbere yanjye, ibintu byose ubu birakunda.”
'Kuvuga bikaba'
Undi mukobwa w’imyaka 20, Hollie Thomas, avuga ko mbere atemeraga ibyo atareba cyangwa iby’umwuka kugeza mu myaka micye ishize.
Uyu munyeshuri wiga amategeko i Manchester ari mu bemera ko ubu bafite Lucky Girl Syndrome.
Ati: “Ntekereza ko ushobora kuvuga bikaba. Bishobora kuba ibintu bito cyane ariko biraba. Ni ukugira gusa imyumvire y’amahirwe. Kandi ntekereza ko rimwe na rimwe ufite Lucky Girl Syndrome ukurura ibintu byiza utari unazi ko ukeneye.”

Ahavuye isanamu, Hollie Thomas
Kimwe na Tam, Hollie arabanza akibwira ko agiye kubona ikintu ashaka kandi “kenshi 99%” akakibona, nk’uko abivuga.
Gusa ibyo ntibisobanuye ko atemera gukora cyane, kandi avuga ko “nta mahirwe aba mu itegeko” iyo bigeze ku by’amasomo ye.
Ariko yemera ko Lucky Girl Syndrome yamufashije gufata ingendo zo ku munota wa nyuma n’indege, kwimukira mu nzu ndetse, arasetsa, iyo bigeze ku kuvuza umuziki, urupapuro, umukasi.
Ati: “Ibintu byinshi bitoya nk’ibyo, ibintu ntatekerezaga ko nakoreraho ibyo, binyereka ko mfite amahirwe by’ukuri.”
Kwibeshya mu kwemeza?
Dr Carolyne Keenan ni inzobere mu by‘indwara zo mu mutwe umaze iminsi yiga kuri iki kintu kiri gukwirakwira (trending) cya Lucky Girl Syndrome.
Mu gihe yemera ko gutekereza ibyiza bifite inyungu zabyo, hari impungenge zimwe afite.
Avuga ko Lucky Girl Syndrome ishingiye ku gitekerezo kizwi nk’itegeko ryo ‘kwibwira ko’, rivuga ko ushobora guhindura ibifatika ibyo wibwira mu ntekerezo.
Carolyne ati: “Gusa hari ubwo nanone mu buzima ibyo twibwira bitagenda uko tubitekereza. Nagira impungenge ku bantu mu gihe ubwo buryo budakoze nk’uko babyibwiraga.”
Icyo ni igitekerezo abanenga Lucky Girl Syndrome bemeranya nacyo.
Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagiye bigaya ubwabo mu gihe gutekereza ibyiza bitafashije umuntu wawe urwaye cyangwa ngo bikize indwara y’igihe kirekire.
Kandi Carolyne avuga ko abantu akenshi bakora cyane ikintu cyo kwibeshya mu gihe dushaka ko ikintu runaka kutubaho.

Ahavuye isanamu, Carolyne Keenan
Ati: “Hari ikintu kandi kitwa ‘kwibeshya mu kwemeza’, ntekereza ko ari ikintu wenda cyumvikana mu gihe runaka”, iyo umuntu akeneye cyane ikintu.
Tekereza ugiye mu kizamini cy’akazi cyo kubazwa (Interview).
Iyo wumva utiteguye, nk’uko Carolyne abivuga, ushobora kubona ibimenyetso bicye bijyanye n’ibyo witeze.
Niba abakubaza babona udahamanya n’ibyo uvuga, hari amahirwe ko uzasarura kuri ibyo bimenyetso by’ibibi.
Noneho tekereza ko ugiye muri cya kizamini, ariko noneho wumva witeguye rwose.
Ati: “Ndinjira ntekereza ngo ‘nzi neza ikigiye kubera hano, ngiye gutsinda iyi interview, kandi nta kabuza ndabona aka kazi’.”
“Icyo gihe ubona abakubaza koko bemera. Icyo ni ikintu ugiye kubona kuko ni ikintu gishyigikira ukwemera kwanjye.”
Bamwe mu bakoresha TikTok bo bagiye batangaza video zinenga iriya myumvire bavuga ko ishobora gutuma abantu bicira urubanza ku bintu bibi bibabayeho, nubwo baba ubwobo nta ruhare cyo bari kubikoraho.
Abanenga iyi mitekerereze kandi bavuga ko ari mibi by’umwihariko ku bantu bafite ubumuga cyangwa uburwayi, cyangwa abantu bababajwe cyane n’ivanguramoko rikabije, kwibwira ko "intekerezo gusa zizabibakuramo".
Hollie yemera ko Lucky Girl Syndrome yumvikana "nk’ubusazi" ariko agasaba abantu kuyigerageza mbere yo kuyinegura.
Ati: "Gerageza gusa kubwira abantu ko uri umuntu w’igitangaza, kandi w’umunyamahirwe urebe ibiba.
"Iyo ibyo bitakubayeho, icyo gihe uzaba ufite impamvu zose zo kutabyemera, ariko birakwiye ko ugerageza."













