Hamas ivuga ko ibiganiro by'agahenge 'nta cyo bimaze' mu gihe Israel iteganya gufata Gaza yose

Naima, nyina wa Hala Zaarab, Umunye-Palestine wari uherutse gukora ubukwe wiciwe mu gitero cya Israel cyo mu kirere, arimo guhozwa mu gihe arimo kurira, aha ni i Khan Younis, mu majyepfo ya Gaza, ku itariki ya 3 Gicurasi (5) mu mwaka wa 2025.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abategetsi ba Israel bavuga ko icyo gitero kizaba kirimo no kwimura benshi mu baturage miliyoni 2.1 batuye Gaza
    • Umwanditsi, David Gritten
    • Igikorwa, BBC News, i Yeruzalemu

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Hamas yavuze ko "nta cyo bimaze" kugirana ibindi biganiro na Israel ku gahenge gashya muri Gaza no ku masezerano yo kurekura abashimuswe, nyuma yuko Israel itangaje ko izagura (kwagura) igitero cyayo cyo ku butaka muri Gaza ndetse ikigarurira Gaza kugeza igihe kitazwi.

Bassem Naim yabwiye BBC ko uyu mutwe witwaje intwaro w'Abanye-Palestine utazasuzuma ibyifuzo bishya mu gihe Israel ikomeje icyo we yise "intambara yo kwicisha inzara".

Israel ivuga ko intego yayo ari ugutahukana abashimuswe bagifunzwe na Hamas hamwe no "gusenya no gutsinda bidasubirwaho" uwo mutwe.

Ku wa mbere, abategetsi bo muri Israel bavuze ko izo gahunda zabo zirimo kwimura benshi mu baturage ba Gaza, gufata Gaza yose, no kugenzura itangwa ry'imfashanyo igenewe imbabare, nyuma y'amezi abiri ashize ibujije ko imfashanyo igera muri Gaza.

Abo bategetsi banavuze ko icyo gitero kizatangira nyuma y'uruzinduko Perezida w'Amerika Donald Trump azagirira muri ako karere mu cyumweru gitaha, mu guha Hamas icyo bise "akanya" ko kwemera amasezerano.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yavuze ko bimuhangayikishije ndetse aburira ko "byanze bikunze bizageza ku iyicwa ry'abandi basivile batabarika n'irindi senywa rya Gaza".

Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Sir Keir Starmer na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron bavuze ko bahangayikishijwe n'ibishya birimo kuba ndetse bemeye ko "inzira nshya y'amahoro iracyenewe", nkuko ibiro bya minisitiri w'intebe w'Ubwongereza (Downing Street) byabivuze.

I Washington, Perezida Trump yavuze ko Amerika izafasha gutanga imfashanyo y'ibiribwa ku baturage bo muri Gaza, ariko nta makuru arambuye yatanze.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yagize ati: "Abantu barimo kwicwa n'inzara kandi tugiye kubafasha kugira ngo bagire ibyo babona byo kurya. Abantu benshi bari gutuma biba bibi cyane.

"Hamas irimo gutuma bidashoboka kuko irimo gutwara buri kintu cyose cyinjizwayo."

Kuva ku itariki ya 2 Werurwe (3), Israel yahagaritse itangwa ryose ry'imfashanyo hamwe n'ibindi bicyenerwa mu buzima ndetse isubukura igitero cyayo ibyumweru bibiri nyuma yaho, nyuma yuko agahenge k'amezi abiri karenzweho, ivuga ko irimo kotsa igitutu Hamas kugira ngo irekure abo yashimuse.

Israel yanashinje Hamas kwiba no kubika imfashanyo - ikirego Hamas yahakanye.

Imiryango itanga imfashanyo yaburiye ko mu gihe nta mpinduka ibayeho kuri iyo gahunda, abantu benshi bazicwa n'inzara vuba aha.

Amashami ya ONU n'abafatanyabikorwa bayo na bo banenze icyifuzo cya Israel cyo gutanga imfashanyo yifashishije kompanyi zitari iza leta mu bigo bikuru bya gisirikare, bavuga ko byaba ari uguhonyora amahame y'ibanze y'ubutabazi ndetse ko batazafatanya na Israel.

ONU yavuze ko bijyanye n'amategeko mpuzamahanga, Israel itegetswe gutuma ibiribwa n'imiti bigera ku baturage ba Gaza. Israel yavuze ko irimo kubahiriza amategeko mpuzamahanga kandi ko nta kibazo cy'ibura ry'imfashanyo gihari.

Igisirikare cya Israel cyagabye igitero cyo gusenya Hamas mu kwihimura ku gitero cyambukiranya umupaka kitari cyarigeze kibaho mbere Hamas yagabye muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, cyiciwemo abantu hafi 1,200 naho abandi 251 barashimutwa.

Abantu nibura 52,567 bamaze kwicwa muri Gaza kuva icyo gihe, barimo 2,459 bishwe kuva Israel isubukuye igitero cyayo, nkuko bivugwa na minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas.