Isiraheli-Gaza: Amerika mu kugerageza kuzimya umuriro ikoresheje dipolomasi

    • Umwanditsi, Barbara Plett Usher
    • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC muri ministeri ya Amerika y'ububanyi n'amahanga

Icyemezo cya Perezida Joe Biden cyo gusura Isiraheli kirangije icyumweru cya diplomasi ikomeye ya Amerika igamije gushyigikira inshuti magara yayo mu burasirazuba bwo hagati no kugerageza gukumira intambara ya Isiraheli na Hamas kugirango idakwirakwira mu karere.

Abanyamerika bafite impungenge ko igitero cya Hamas n’ibitero bikaze bya Isiraheli bishobora gutera urugomo mu ntara ya Cisjordania ndetse no hanze yayo.

Perezida Biden aje akurikiye minisitiri we w'ububanyi n'amahanga, Antony Blinken, umaze iminsi azunguruka mu Burasirazuba bwo hagati. Bwana Blinken yashimangiye ko Amerika ishyigikiye byimazeyo igisubizo gifite ingufu ku gitero cya Hamas cyahitanye Abanyasiraheli barenga 1400.

Ariko aranagerageza kandi kugabanya impfu z’abasivili muri Gaza, agace kayobowe n’umutwe ugendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu wa Hamas. Isiraheli imaze guhitana Abanyapalestine bagera ku 3.000 mu bitero simusiga byo mu kirere bidahagarara, kandi yafungiye Gaza ibiryo, amazi n'amashanyarazi ku buryo birimo gushyira ubuzima bw'abahatuye mu kaga.

Bwana Blinken yarushijeho gusaba ko ubuzima bw'abasivili burindwa mu ruzinduko rwe rw’umurabyo mu bihugu by’abarabu bicudikanye na Amerika mu mpera z'icyumweru gishize, aho yasuye ibihugu bitandatu mu minsi itatu.

Yashakaga ko byamagana byimazeyo Hamas kubera urugero rutigeze rubaho n'ubugome bwinshi bw'icyo gitero, kandi yifuzaga ko bigabanya kunenga ibikorwa bya gisirikare bya Isiraheli mu kwihimura.

Guverinoma ebyiri z'abarabu - Bahrein na Emirats Zunze Ubumwe z'Abarabu - zamaganye Hamas. Abandi bashobora kuba barabikoze mu ibanga, kuko benshi banga Hamas mu buryo butandukanye.

Ku mugaragaro ariko, bibanze ku kaga karimo kugwira abatuye muri Gaza muri kino gihe.

Igitero cy'igihe kirekire cy'ingabo za Isiraheli zirwanira ku butaka mu ntara ya Gaza gishobora kurakaza cyane abaturage b'ibyo bihugu basanzwe bashyigikiye icyo Abanyapalestine baharanira, gutyo rero bikabangamira umutekano mu bihugu byabo ndetse bikanagabanya ububasha mu rwego rwa dipolomasi ibihugu bikomeye by'abarabu nka Misiri na Arabia Saudite bisanzwe bifite mu guhosha ibintu.

Igihugu cya Misiri nicyo kitariye umunwa. Perezida wacyo Abdul Fattah al-Sisi yabwiye Bwana Blinken ko ibikorwa bya gisirikare bya Isiraheli bimaze kurenga "k'uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho" maze bihinduka igihano ku baturage bose.

Ukurikije uko ibintu bimeze ubu, abasesenguzi bamwe bibajije niba urugendo rwa Bwana Biden rwo kwerekana ubufatanye na Isiraheli rushobora kubonwa nk'ubushotoranyi. Abandi bavuga ko rushobora gufasha gushimangira ubutumwa bwihariye ku bihugu by'abarabu bwo kwifata, perezida aramutse ahisemo gutanga ubwo butumwa.

Bwana Biden kandi azahura n’umuyobozi wa Misiri hamwe n’umwami wa Yorudaniya Abdullah, na Perezida w’ubuyobozi bw'Abanyapalestina, Mahmoud Abbas i Amman kugira ngo baganire ku bibazo byo gutabara abari muri kaga.

Ibi bije bikurikira ibyatangajwe ko Amerika na Isiraheli bemeye kugerageza gushaka uburyo bwo kugeza imfashanyo z’ubutabazi muri Gaza no gushyiraho "ahantu hizewe" hari umutekano ku baturage.

Aho Bwana Biden atazagora Isiraheli ni ku buryo ibona umutwe wa Hamas.

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika basigaye bavuga imvugo imwe na Isiraheli ku bijyanye na Hamas aho uyu mutwe w'Abanyapalestina ugereranwa n'umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu. Bakavuga ko cyari igitero cyuzuye ubugome bukabije kidafitanye isano no gucika intege kw'Abanyapalestina mu myaka ibarirwa muri za mirongo Isiraheli imaze yarigaruriye uturere twabo n'ubukene batewe n'uko Gaza imaze imyaka 16 yaragoswe.

Khaled Elgindy, wo mu kigo gikurikiranira hafi amakimbirane hagati ya Isiraheli n'Abanyapalestina, avuga ko ibi byirengagije impuruza zatanzwe mu gihe cy'umwaka wose mbere y'uko iki gitero kidasanzwe kiba: impuruza z'uko bizagera aho amazi azarenga inkombe mu turere tw'Abanyapalestina.

Avuga ko ari ibintu politiki ya Amerika yirengagije nkana.

Agira ati: "Biyemeje gukomeza gushyira hasi iki kibazo ku rutonde rw'ibibazo bikomeye bigomba gukemurwa."

"Ntekereza ko iyo ari imwe mu mpamvu zituma turi aho turi ubu, ni ukutabyitaho maze bakareka igisebe kigakomeza kubora."

Ati: "Uko ibintu byari bimeze nta gihinduka byari bishimishije Isiraheli na Amerika. Ariko byari ibintu bisharira ku Banyapalestina."

Politiki ya Leta ya Biden yo mu Burasirazuba bwo hagati yibanze cyane mu gushaka ko Isiraheli ibana neza n'abaturanyi bayo binyuze mu masezerano yo gutsura umubano na Arabiya Sawudite, Amerika ivuga ko ari ingenzi cyane mu kuzana ituze muri ako karere, mu gihe hagati aho yageragezaga kwibanda cyane ku Bushinwa n’intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine.

None ubu iratinya ko hashobora kubaho amakimbirane muri aka karere ashobora gutuma isubira mu Burasirazuba bwo hagati.

Amerika ihangayikishijwe cyane n’uko Irani ishobora kungukira mu birimo kuba binyuze mu mitwe yitwaje intwaro ishyigikiye, nk’umutwe ukomeye wa Hezbollah wo muri Libani. Mu mpera z'icyumweru gishize imirwano idakomeye ku mupaka wa Isiraheli na Libani yarushijeho gukomera, ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani, Hossein Amir-Abdollahian yasuraga ibihugu by'inshuti muri ako karere.

Ibiro ntaramakuru bya Irani bivuga ko yanahuye n'uhagarariye Hamas muri Qatar, aho baganiriye ku buryo bwo gukumira igitero cya Isiraheli iteganya kugaba muri Gaza.

Kugeza ubu Irani yerekanye kwifata mu buryo buciriritse.

Ariko ibyo bishobora guhinduka bitewe n'uburyo igitero cyo ku butaka cya Isiraheli muri Gaza kizagenda. Ubu Amerika yohereje amato abiri manini agwaho indege za gisirikare mu burasirazuba bw'inyanja ya Mediterane kugira ngo itange gasopo.

Nta gushidikanya ko Amerika izakomeza gushyigikira Isiraheli uko bizagenda kose. Ikibazo ni ukumenya ikiguzi izatanga n'ingaruka bishobora kugira ku bushobozi bwayo bwo gukomeza kugira ijambo kuri ejo hazaza.